• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano

Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano

Ubwanditsi 16 Dec 2017 POLITIKI

Abantu bagera ku bihumbi bibiri baturutse mu Rwanda no hanze yarwo, bategerejwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 15, ikaba ifatirwamo imyanzuro ikomeye igamije guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.

Buri mwaka guverinoma y’u Rwanda itegura Inama y’Umushyikirano igatumirwamo abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye ambasade [z’u Rwanda] mu bindi bihugu n’abandi batumirwa batandukanye.

Kuri iyi nshuro iyi nama iteganyijwe ku matariki ya 18-19 Ukuboza 2017, I Kigali muri Convention Centre.

Ni inama iha urubuga abaturage mu rwego rwo kubaka igihgu, bakabaza ibibazo bibangamiye iterambere ryabo maze bigahabwa umurongo bikemurirwamo.

Abaturage bari mu bice bitandukanye baganiriye na IGIHE,  dukesha iyi nkuru batangiye kugaragaza ibyo bifuza ko byazaganirwaho muri iyo nama.

Nshimiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Huye, yifuza ko haganirwa ku mitangire y’imirimo n’akazi mu nzego za leta, kuko ngo usanga hakigaragaramo ikimenyane na ruswa, bigatuma rimwe na rimwe akazi gahabwa umuntu udafite ubushobozi bikadindiza iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Nubwo hari gahunda nyinshi zigenda zishyirwaho kugira ngo akazi koko kabone abagakwiriye, uracyabonamo kwitotomba kwa benshi bigaragaza ko hakiri ibitaranozwa. Icyo kintu gikwiye kwigwaho mu rwego rwo guca ruswa; bimaze iminsi bivugwaho mu cyumweru cyo kurwanya ruswa ariko hari ubwo bihera mu magambo gusa. Imirimo ya Leta nihabwe abantu bafite ubushobozi kuko nibwo tuzagera ku iterambere twifuza”.

Dusengimana Paul wo mu Karere ka Nyamagabe yifuza ko haganirwa ku cyakorwa hagamijwe kugabanya ubushomeri bukomeje kwiyongera mu rubyiruko, hakaba hashyirwaho nk’ibigo bishinzwe gufasha urubyiruko kubona imirimo.

Ati “Leta ikwiye gushaka uburyo yashyiraho ibigo runaka byajya biha urubyiruko imirimo cyangwa bikayibashakira kugira ngo ubushomeri bugabanuke.”

Abaturage kandi bagaruka ku kibazo cy’igiciro cy’ibikorerwa mu Rwanda kigihanitse bikaba bishobora kudindiza gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

Nteziryayo Faustin wo mu Karere ka Musanze ati “Nihigwe ku kibazo k’ibikorerwa mu Rwanda; rimwe na rimwe usanga bihenze kuruta ibituruka hanze bigatuma bitagurwa cyane. Nibarebe ukuntu ibiciro byagabanywa kugirango umunyarwanda wese yisange ku giciro kimworoheye ndetse bongere ireme n’uburambe ku bikorerwa mu Rwanda.”

Ikindi gikwiye guhinduka ni ikijyanye n’uburyo imisanzu ya mituweli itangwa n’uko umunyamuryango yemererwa kwivuza bamwe bavuga ko hakirimo ingorane.

Habiyambere Donathi ati “Umuntu ufite umuryango w’abantu benshi akwiye kwemererwa kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu byiciro, abo ayatangiye bakaba bivuza bitabaye ngombwa ko bategereza abasigaye , hanyuma abandi na bo bakishyurirwa mu cyiciro gikurikiyeho bitewe n’ubushobozi bw’umuntu kuko twe tuzi neza agciro k’ubwisungane mu kwivuza ahubwo ikibazo ni uburyo bwo kwishyura umusanzu.”

Hanifuzwa ingamba zihariye zo gushakisha abagabo bakomeje gutera abangavu inda zitateguwe bagahanwa, aho guhora hakorwa ibyegeranyo by’umubare runaka w’abakobwa bazitewe ndetse icy’abana bata amashuri na cyo kigakemurwa mu maguru mashya.

Izamuka ryigiciro cy’ibiribwa na cyo ni ikibazo abaturage bifuza ko kizigwaho mu Nama y’Umushyikirano nk’uko byagarutsweho na Masengesho Anaclet wo mu Karere ka Rusizi uvuga ko ibiciro by’ibiribwa bigenda bizamuka bihabanye n’ubushobozi bw’abaturage.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yigirwamo ingingo ziba zigamije kuzamura iterambere ry’abaturage hagafatwa imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa muri uwo mwaka.

 

Inama iheruka y’Umushyikirano niyo yemerejwemo intego yo kugira u Rwanda ubukungu buciriritse mu 2035 ubwo umunyarwanda azaba yinjiza amadolari arenga 4000 ku mwaka

Perezida wa Repubulika niwe uyobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Umuturage witwa Habyarimana Joseph yasekeje abantu bari bitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2014, avuga uburyo yatunguwe n’inyubako ya Kigali Convention Center kugeza ubwo aketse ari kugenda ku ‘nyanja y’ibirahure’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo aganira n’uwahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu Nama y’4umushyikirano ya 14


2017-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024
Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 26 Mar 2024
Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

RUSHYASHYA 05 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe
ITOHOZA

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Intandaro  y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC
ITOHOZA

Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Ubwanditsi 22 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru