• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano

Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano

Ubwanditsi 16 Dec 2017 POLITIKI

Abantu bagera ku bihumbi bibiri baturutse mu Rwanda no hanze yarwo, bategerejwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 15, ikaba ifatirwamo imyanzuro ikomeye igamije guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.

Buri mwaka guverinoma y’u Rwanda itegura Inama y’Umushyikirano igatumirwamo abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye ambasade [z’u Rwanda] mu bindi bihugu n’abandi batumirwa batandukanye.

Kuri iyi nshuro iyi nama iteganyijwe ku matariki ya 18-19 Ukuboza 2017, I Kigali muri Convention Centre.

Ni inama iha urubuga abaturage mu rwego rwo kubaka igihgu, bakabaza ibibazo bibangamiye iterambere ryabo maze bigahabwa umurongo bikemurirwamo.

Abaturage bari mu bice bitandukanye baganiriye na IGIHE,  dukesha iyi nkuru batangiye kugaragaza ibyo bifuza ko byazaganirwaho muri iyo nama.

Nshimiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Huye, yifuza ko haganirwa ku mitangire y’imirimo n’akazi mu nzego za leta, kuko ngo usanga hakigaragaramo ikimenyane na ruswa, bigatuma rimwe na rimwe akazi gahabwa umuntu udafite ubushobozi bikadindiza iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Nubwo hari gahunda nyinshi zigenda zishyirwaho kugira ngo akazi koko kabone abagakwiriye, uracyabonamo kwitotomba kwa benshi bigaragaza ko hakiri ibitaranozwa. Icyo kintu gikwiye kwigwaho mu rwego rwo guca ruswa; bimaze iminsi bivugwaho mu cyumweru cyo kurwanya ruswa ariko hari ubwo bihera mu magambo gusa. Imirimo ya Leta nihabwe abantu bafite ubushobozi kuko nibwo tuzagera ku iterambere twifuza”.

Dusengimana Paul wo mu Karere ka Nyamagabe yifuza ko haganirwa ku cyakorwa hagamijwe kugabanya ubushomeri bukomeje kwiyongera mu rubyiruko, hakaba hashyirwaho nk’ibigo bishinzwe gufasha urubyiruko kubona imirimo.

Ati “Leta ikwiye gushaka uburyo yashyiraho ibigo runaka byajya biha urubyiruko imirimo cyangwa bikayibashakira kugira ngo ubushomeri bugabanuke.”

Abaturage kandi bagaruka ku kibazo cy’igiciro cy’ibikorerwa mu Rwanda kigihanitse bikaba bishobora kudindiza gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

Nteziryayo Faustin wo mu Karere ka Musanze ati “Nihigwe ku kibazo k’ibikorerwa mu Rwanda; rimwe na rimwe usanga bihenze kuruta ibituruka hanze bigatuma bitagurwa cyane. Nibarebe ukuntu ibiciro byagabanywa kugirango umunyarwanda wese yisange ku giciro kimworoheye ndetse bongere ireme n’uburambe ku bikorerwa mu Rwanda.”

Ikindi gikwiye guhinduka ni ikijyanye n’uburyo imisanzu ya mituweli itangwa n’uko umunyamuryango yemererwa kwivuza bamwe bavuga ko hakirimo ingorane.

Habiyambere Donathi ati “Umuntu ufite umuryango w’abantu benshi akwiye kwemererwa kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu byiciro, abo ayatangiye bakaba bivuza bitabaye ngombwa ko bategereza abasigaye , hanyuma abandi na bo bakishyurirwa mu cyiciro gikurikiyeho bitewe n’ubushobozi bw’umuntu kuko twe tuzi neza agciro k’ubwisungane mu kwivuza ahubwo ikibazo ni uburyo bwo kwishyura umusanzu.”

Hanifuzwa ingamba zihariye zo gushakisha abagabo bakomeje gutera abangavu inda zitateguwe bagahanwa, aho guhora hakorwa ibyegeranyo by’umubare runaka w’abakobwa bazitewe ndetse icy’abana bata amashuri na cyo kigakemurwa mu maguru mashya.

Izamuka ryigiciro cy’ibiribwa na cyo ni ikibazo abaturage bifuza ko kizigwaho mu Nama y’Umushyikirano nk’uko byagarutsweho na Masengesho Anaclet wo mu Karere ka Rusizi uvuga ko ibiciro by’ibiribwa bigenda bizamuka bihabanye n’ubushobozi bw’abaturage.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yigirwamo ingingo ziba zigamije kuzamura iterambere ry’abaturage hagafatwa imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa muri uwo mwaka.

Inama iheruka y’Umushyikirano niyo yemerejwemo intego yo kugira u Rwanda ubukungu buciriritse mu 2035 ubwo umunyarwanda azaba yinjiza amadolari arenga 4000 ku mwaka

Perezida wa Repubulika niwe uyobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Umuturage witwa Habyarimana Joseph yasekeje abantu bari bitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2014, avuga uburyo yatunguwe n’inyubako ya Kigali Convention Center kugeza ubwo aketse ari kugenda ku ‘nyanja y’ibirahure’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo aganira n’uwahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu Nama y’4umushyikirano ya 14

2017-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Aug 2025
Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye

Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye

RUSHYASHYA 05 Oct 2026
Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Ubwanditsi 20 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda
Amakuru

Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda

Ubwanditsi 06 Jan 2021
Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”
ITOHOZA

Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo
Amakuru

Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Ubwanditsi 19 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru