• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umuherwe w’umufaransa yatawe muri yombi ashinjwa ruswa yahaye bamwe mu baperezida muri Afurika

Umuherwe w’umufaransa yatawe muri yombi ashinjwa ruswa yahaye bamwe mu baperezida muri Afurika

Ubwanditsi 25 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Umuherwe ukomeye w’Umufaransa, Vincent Bolloré yatawe muri yombi na polisi y’icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ashinjwa ruswa yaba yaratanze mu bikorwa by’amatora muri Afurika y’Iburengerazuba, akiturwa amasezerano akomeye yahawe ikigo cye mu myaka ishize.

Polisi yatangiye kumukoraho iperereza nyuma y’uko ibigo bibiri bijyanye ikigo cye Bolloré Group mu nkiko kubera uburyo cyahawemo isoko, cyane ko gihuriramo urunyurane rwa serivisi zirimo kwamamaza, ubwikorezi bw’ibicuruzwa, ubwubatsi n’ingufu, kikaba gifite amashami menshi muri Afurika.

Bolloré w’imyaka 66 yafashwe kuri uyu wa Kabiri ngo ahatwe ibibazo mu iperereza ku byaha bya ruswa, aho yajyanywe na Polisi ya Nanterre, agace ko mu Mujyi wa Paris.

Ari gukorwaho iperereza kuri serivisi z’itumanaho zatanzwe mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu bihugu bya Guinea na Togo hagati y’imyaka ya 2009 na 2010.

BBC yatangaje ko abagenzacyaha bari gusuzuma ibirego by’uko ikigo cye gikora ibikorwa byo kwamamaza, Havas Group, cyatanze serivisi z’itumanaho kuri Perezida Alpha Condé wa Guinea na Faure Gnassingbé wa Togo mu gihe cy’amatora kandi ku giciro gito cyane, akiturwa ko ikindi kigo cye cy’ubwikorezi Bolloré Africa Logistics company cyahawe gukoresha kontineri ku byambu bya Conakry na Lomé.

Impande zombi zihakana ibi birego, gusa ngo nyuma y’amatora muri Guinea, Perezida Condé yahagaritse amasezerano y’ikigo cyakoraga ku cyambu cya Conakry maze amasezerano ahabwa Bolloré Group.

Abandi bayobozi batawe muri yombi barimo Gilles Alix wari umuyobozi nshingwabikorwa wa Bolloré Group na Jean-Philippe Dorent wari ushinzwe ibikorwa byo mu mahanga, muri Havas.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinea yavuze ko nta kintu kibi cyabaye mu itangwa ry’ayo masezerano ku yo gukoresha icyambu kinyuzwaho imizigo. Bolloré Group nayo ivuga ko ishoramari ryayo rimaze igihe muri Afurika ryari rihagije kugaragaza impamvu ari ikigo cyahabwa amasezerano nk’ayo.

Mu itangazo ryayo kandi Bolloré Group yavuze ko ibigo biyishamikiyeho “bitigeze bigira uruhare mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bityo Bolloré Group ishimangira ko izo serivisi z’itumanaho zakozwe binyuze mu mucyo.”

Rikomeza rigira riti “Abayobozi ba Bolloré Group biyemeje gukoresha uyu mwanya mu gukorana n’inzego z’ubutabera mu kugaragaza ukuri kuri ibyo byose.”

Umutungo wa Vincent Bolloré ku giti cye ubarirwa muri miliyari 6.6 z’amadolari ya Amerika nk’uko bitangazwa na Bloomberg.

Bolloré Group ifite 21% by’imigabane muri Vivendi (VIVEF), akaba ari nayo munyamigabane munini muri icyo kigo gikora itangazamakuru n’isakazamakuru, gifite mu mitungo yacyo Canal+ Group ikora za filimi hamwe n’inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo Vivendi yatangaje ko Bolloré agiye kwegura nk’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yayo, agasimburwa n’umuhungu we Yannick Bolloré.

Umuherwe ukomeye w’Umufaransa, Vincent Bolloré yatawe muri yombi na polisi y’icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ashinjwa ruswa yaba yaratanze mu bikorwa by’amatora muri Afurika y’Iburengerazuba, akiturwa amasezerano akomeye yahawe ikigo cye mu myaka ishize

2018-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

RUSHYASHYA 13 Jun 2026
Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2018
Nina Mu Ijwi ry’ ikiniga kinshi yatangaje byinshi kubyo ashinjwa ko yabyaranye n’ Umuhanzi Mako Nikoshwa

Nina Mu Ijwi ry’ ikiniga kinshi yatangaje byinshi kubyo ashinjwa ko yabyaranye n’ Umuhanzi Mako Nikoshwa

Ubwanditsi 09 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa
Mu Rwanda

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe
POLITIKI

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Abantu 2 bakekwaho  gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe   imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga
IMIKINO

Abantu 2 bakekwaho gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Ubwanditsi 24 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru