• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umuherwe w’umufaransa yatawe muri yombi ashinjwa ruswa yahaye bamwe mu baperezida muri Afurika

Umuherwe w’umufaransa yatawe muri yombi ashinjwa ruswa yahaye bamwe mu baperezida muri Afurika

Ubwanditsi 25 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Umuherwe ukomeye w’Umufaransa, Vincent Bolloré yatawe muri yombi na polisi y’icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ashinjwa ruswa yaba yaratanze mu bikorwa by’amatora muri Afurika y’Iburengerazuba, akiturwa amasezerano akomeye yahawe ikigo cye mu myaka ishize.

Polisi yatangiye kumukoraho iperereza nyuma y’uko ibigo bibiri bijyanye ikigo cye Bolloré Group mu nkiko kubera uburyo cyahawemo isoko, cyane ko gihuriramo urunyurane rwa serivisi zirimo kwamamaza, ubwikorezi bw’ibicuruzwa, ubwubatsi n’ingufu, kikaba gifite amashami menshi muri Afurika.

Bolloré w’imyaka 66 yafashwe kuri uyu wa Kabiri ngo ahatwe ibibazo mu iperereza ku byaha bya ruswa, aho yajyanywe na Polisi ya Nanterre, agace ko mu Mujyi wa Paris.

Ari gukorwaho iperereza kuri serivisi z’itumanaho zatanzwe mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu bihugu bya Guinea na Togo hagati y’imyaka ya 2009 na 2010.

BBC yatangaje ko abagenzacyaha bari gusuzuma ibirego by’uko ikigo cye gikora ibikorwa byo kwamamaza, Havas Group, cyatanze serivisi z’itumanaho kuri Perezida Alpha Condé wa Guinea na Faure Gnassingbé wa Togo mu gihe cy’amatora kandi ku giciro gito cyane, akiturwa ko ikindi kigo cye cy’ubwikorezi Bolloré Africa Logistics company cyahawe gukoresha kontineri ku byambu bya Conakry na Lomé.

Impande zombi zihakana ibi birego, gusa ngo nyuma y’amatora muri Guinea, Perezida Condé yahagaritse amasezerano y’ikigo cyakoraga ku cyambu cya Conakry maze amasezerano ahabwa Bolloré Group.

Abandi bayobozi batawe muri yombi barimo Gilles Alix wari umuyobozi nshingwabikorwa wa Bolloré Group na Jean-Philippe Dorent wari ushinzwe ibikorwa byo mu mahanga, muri Havas.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinea yavuze ko nta kintu kibi cyabaye mu itangwa ry’ayo masezerano ku yo gukoresha icyambu kinyuzwaho imizigo. Bolloré Group nayo ivuga ko ishoramari ryayo rimaze igihe muri Afurika ryari rihagije kugaragaza impamvu ari ikigo cyahabwa amasezerano nk’ayo.

Mu itangazo ryayo kandi Bolloré Group yavuze ko ibigo biyishamikiyeho “bitigeze bigira uruhare mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bityo Bolloré Group ishimangira ko izo serivisi z’itumanaho zakozwe binyuze mu mucyo.”

Rikomeza rigira riti “Abayobozi ba Bolloré Group biyemeje gukoresha uyu mwanya mu gukorana n’inzego z’ubutabera mu kugaragaza ukuri kuri ibyo byose.”

Umutungo wa Vincent Bolloré ku giti cye ubarirwa muri miliyari 6.6 z’amadolari ya Amerika nk’uko bitangazwa na Bloomberg.

Bolloré Group ifite 21% by’imigabane muri Vivendi (VIVEF), akaba ari nayo munyamigabane munini muri icyo kigo gikora itangazamakuru n’isakazamakuru, gifite mu mitungo yacyo Canal+ Group ikora za filimi hamwe n’inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo Vivendi yatangaje ko Bolloré agiye kwegura nk’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yayo, agasimburwa n’umuhungu we Yannick Bolloré.

Umuherwe ukomeye w’Umufaransa, Vincent Bolloré yatawe muri yombi na polisi y’icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ashinjwa ruswa yaba yaratanze mu bikorwa by’amatora muri Afurika y’Iburengerazuba, akiturwa amasezerano akomeye yahawe ikigo cye mu myaka ishize

2018-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatwa N’abakobwa Ntibashishikajwe No Kwinjira Mu Gisirikare Cy’u Burundi

Abatwa N’abakobwa Ntibashishikajwe No Kwinjira Mu Gisirikare Cy’u Burundi

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Ubwanditsi 07 May 2018
Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Ubwanditsi 01 Apr 2020
Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Ubwanditsi 02 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye
Amakuru

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubwanditsi 28 Jul 2023
Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside
HIRYA NO HINO

Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball
Amakuru

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Ubwanditsi 16 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru