• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane
Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Karega Vincent ni we wakiriye igihembo cyagenewe Perezida Kagame

Perezida Kagame aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Ubwanditsi 03 Dec 2018 UBUKUNGU

Ibi ni ibihembo bigenerwa abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA.’

Ibihembo by’umwaka wa 2018 byatangiwe mu Mujyi wa Gauteng muri Afurika y’Epfo, byatanzwe ku bufatanye na CNBC Africa.

Nk’uko abateguye ibi bihembo babitangaje, “Igihembo cy’umunyafurika w’umwaka cyagenewe Perezida Paul Kagame, akazagaragara ku kinyamakuru cya Forbes Africa cya Ukuboza na Mutarama.”

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umwanditsi mukuru wa Forbes Africa, Renuka Methil, yatangaje abo atuye iki gihembo gihabwa abantu bari mu myanya ifatirwamo ibyemezo bagize uruhare mu kuzana impinduka mu bukungu bwa Afurika, kandi bagaragaza ubushobozi bwihariye mu bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihe.

Umukuru w’Igihugu mbere na mbere yashimiye abanyarwanda bamufasha buri munsi, yemeza ko ari bo batuma agera kuri byinshi kuko ngo wenyine ntacyo yageraho.

Ati “Ku ruhande rumwe ni abaturage b’igihugu cyanjye, abanyarwanda, baranshimisha kandi bakantera ishema ko ibyo tugerageje gukora dufatanyije bigenda neza kurusha n’uko nabiteganyaga, ibi tukabikora twongera kubaka igihugu cyacu kandi ubu kirimo gutera imbere. Ntacyo nashobora kugeraho njyenyine tudafatanyije”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko iki gihembo kigaragaza ko hari ibyo umugabane wa Afurika wagezeho mu nzego zitandukanye, ari ho n’iterambere ry’u Rwanda rigaragarira.

Ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko atari twe twenyine dutera imbere, ahubwo ndashaka kuzirikana n’ibyo ibindi bihugu bya Afurika byagezeho”.

Yakomeje ashimira abatekereje gushyiraho iki gihembo kuko ari uburyo bwo kuvuga amakuru ya Afurika ndetse no gutuma abanyafurika bavuga ibyabo bityo bigashimangira ko iterambere ry’umugabane rinagendana no kuvuga ibyawo.

Perezida Kagame by’umwihariko yashimiye CNBC na Forbes Africa, bamutekereje bamugenera igihembo abizeza kubashyigikira.

Mu myaka ishize Perezida Kagame ayoboye u Rwanda, ubukungu bwarwo bwakomeje kuzamuka cyane ndetse muri uyu mwaka nk’Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, yabaye ku ruhembe rw’amavugurura muri uyu muryango yagejeje ku kwemezwa kw’isoko rusange nyafurika n’ibindi.

Mu mwaka wa 2017-2018 kandi ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 8.9% mu gihe nko mu 2016-2017 bwari bwazamutse ku mpuzandengo ya 3.4%.

Mu bindi bihembo byatanzwe, icy’uwageze ku bintu by’indashyikirwa mu buzima bwe cyagenewe Sol Kerzner, umunyafurika y’Epfo w’imyaka 83 ufite ibigo nka Kerzner International Limited, Sun International, Southern Sun Hotel Group.

Uwahawe igihembo cy’umugiraneza w’umwaka ni Sir Donald Gordon, washinze ikigo Liberty Group SA. Ikigo cy’umwaka muri Afurika cyabaye Ethiopian Airlines, mu gihe umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi w’umwaka yabaye Peter Mountford, Umuyobozi Mukuru wa Super Group yo muri Afurika y’Epfo.

2018-12-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Ubwanditsi 26 Jun 2018
U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

Ubwanditsi 04 Apr 2019
Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ryahoze mu bitekerezo by’Abanyafurika

Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ryahoze mu bitekerezo by’Abanyafurika

Ubwanditsi 21 Jan 2020
Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Ubwanditsi 15 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano
Mu Mahanga

Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza-Perezida Kagame
Mu Rwanda

Umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza-Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 May 2018
Amafoto – APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023
Amakuru

Amafoto – APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 14 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru