• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ubwanditsi 12 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Nyuma y’igikorwa cyo gushaka impano z’abakinnyi bakiribato mu kiciro cy’Ingimbi n’Abangavu bazaserukira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar ho muri Senegal 2026 cyabereye mu Karere ka Karongi tarikiya 22 Ukwakira 2022 ubwo hashakishwaga impano z’abakinnyi bakina umukino wo Koga ariko mu mazi magari‘Open Water’, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza2022 cyakomereje mu Mujyi wa Kigali mu Ishuri rya Green Hills mu Karere ka Gasabo.

Iki gikorwa kiswe ‘YOUTH ATHLETE DEVELOPMENT PROGRAM 2021-2024’, kuri iyi nshuro cyari cyahurije hamweIngimbi n’Abangavu 96 bavuye mu makipe Umunani (8) ariyo; Mako Sharks yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana Swimming Club yo mu Karere ka Rwamagana, Les Daulphins Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo, Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi, Vision Jeunnesse Nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, Cercle Sportif de Kigali ikorera mu Rugunga mu Karere ka Nyarugenge, Aqua Wave Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo naRwesero Swimming Club ikorera ku Rwesero mu Karere kaGicumbi.

Nyuma yo kerekena ibyo bashoboye mu byicirobarushanyijwemo ‘Events’, 174 mu kiciro cy’Ingimbi n’i 117 mu Bangavu, Intoranywa 30 nizo zagaragaje ko zitanga ikizerekuri uyu mwaka wa mbere wo gushaka izi mpano.

Izi Ngimbi n’Abangavu batoranyijwe nyuma yo kurushanwa mu Nyongo ‘Style’ zinyuranye zigizwe na; Breaststroke (Makeri), Butterfly (Bunyugunyugu), Freestyle, Mixed Relay, Medley Relay, Free Relay na Backstroke cyangwa se Ngarama.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwery’Umukino wo Koga mu Rwanda ‘RSF’, Komite Olempike y’uRwanda ku nkunga y’Ikigega Olempike ‘Olympic Solidality, niigikorwa kizamara imyaka Ine (4), hashakishwa impanoz’abakiri bato bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko ku rwego rw’Afurika izabera i Maseru mu gihugucya Lesotho n’iyo ku rwego rw’Isi izabera i Dakar muri Senegal mu 2026, ari nayo ya mbere izaba ibereye ku Mugabanew’Afurika ku rwego rw’Isi.

Ikigega Olempike kizakorana n’imikino ine mu Rwanda ariyo; Umukino wo Koga, Tennis ikinirwa ku Meza, Tennis ikinirwaku Bibuga ndetse n’umukino w’Amagare.

Bagaruka kuri iki gikorwa, yaba Fidel Kajugiro Sebarinda wariintumwa ya Komite Olempike, Bazatsinda James Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga naRusamaza Alphonse uyobora Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali, bashimye iki gikorwa ndetse banavuga ko bizeye ko Impanozizakivamo zizatanga umusaruro ku gihugu mu gihe kiri imbere.

Bwana Fidel Kajugiro Sebarinda yagize ati:”TurashimaIshyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ku mbaragazashyize mu gutegura iki gikorwa. Nyuma yo gushaka Impanomu bakinnyi bakina mu Mazi Magari, kuri iyi nshuroabakinira muri Pisine nabo ushingiye ku mubare murikwibonera, hari ikizere ko mu Mwaka w’i 2026 uzagera hariabakinnyi koko bari ku rwego rwo guserukira i gihugu kurwego mpuzamahanga by’umwihariko muri ariyamarushanwa”.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Bwana Bazatsinda James ati:”Nk’Ishyirahamwe twishimiye ikigikorwa, kuko byerekana ko mu gihugu Umukino wo Koga uhari, icyari cyarabuze aria ho kwigaragariza”.

“Ushingiye kumbaraga abakinnyi bari gushyira mu gushakaimyanya myiza by’umwihariko n’imbaraga abatoza barigushyiramo, nta gushidikanya ko bazaduhesha umusaruro”.

“Nyuma yo gutoranya izi mpano zigaragaje uyu munsi, zizongerwaho izo twabonye i Karongi, bose bazajyebakurikiranirwa bya hafi n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu naDiregiteri Tekinike w’Ishyirahamwe, babahe ubundi bumenyibuzabafasha kuzamura urwego no kuzaduhagararira neza mu Myaka iri imbere”.

Mu izina ry’abafite amakipe no mu izina ry’ababyeyi, RusamazaAlphonse we yagize ati:”Twahisemo gutangirana abakinnyibakiri bato kuko nibo umuntu amarana igihe kirekire”.

“Mbere twafataga abakinnyi batandukanye barimon’abakuru, ariko nyuma tukababura. Kuri iyi nshuro ababyeyibarabyumva, akaba ari nawo musaruro mubonaby’umwihariko kuba abakiri bato biganje muri uyu mukino kurwego rwo hejuru”.

Asoza yagize ati:”By’umwihariko turakomeza gushyiraimbaraga mu gusaba ababyeyi kuba hafi y’abana no kuzanaabana babo kwitabira uyu mukino, kuko ari umukino mwizakandi uzabagirira akamaro”.

2022-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayiranga Baptiste  yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Ubwanditsi 17 Nov 2023
Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Ubwanditsi 28 Sep 2020
Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Ubwanditsi 24 Jul 2025
Umukuru w’Ingabo za Kongo Lt Gen. Tshiwewe yabonanye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ngo bategure igitero simusiga kuri M23

Umukuru w’Ingabo za Kongo Lt Gen. Tshiwewe yabonanye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ngo bategure igitero simusiga kuri M23

Ubwanditsi 16 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu
SHOWBIZ

The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020
HIRYA NO HINO

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Ubwanditsi 23 Feb 2020
Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya
Mu Rwanda

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Ubwanditsi 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru