• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 19 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Imyaka irenga 25 irihiritse, Ingabire Victoire Umuhoza yizengurukaho nk’imburamukoro. Uyu mugore wokamwe n’amacakubiri, amaze imyaka irenga 25 ahanganye no kugarura leta ishingiye kuri Hutu pawa, yasize ikoreye Genocide abatutsi muri 1994.

Uyu mwene Gakumba Pascal na Dusabe Thérèse washakanye na Muyizere Lin  bivugwa ko yize amashuri abarirwa ku ntoki kuko yarangije amashuri abanza gusa maze ikizamini cya Leta kiramugaragura niko kujya kwiga imyuga aho yize ububoshyi bw’uduseke. 

Yaje kujya mu Buholandi mu 1993, byitwa ko agiye gusura benewabo babagayo, ari nabwo genocide yakorewe abatutsi yabaye muri 1994 adahari, nyamara mbere yo kugenda nyina Dusabe Thereza yari yamusobanuriye neza urwango agomba kwanga abatutsi, ndetse anamuha urugero agira uruhare rutaziguye mugutsemba abatutsi mucyahoze ari komini Butamwa, ubu ni mu karere ka Nyarugenge. 

Ingabire Victoire yakoze uko ashoboye ahungishiriza nyina mu Buholandi, aho nawe yabaga. 

Ese byagenze gute ngo hatangire imyaka 25 irenga y’ubupfapfa kuri uyu mugore wabuze gihana? 

Nyuma yo kugirwa inama na nyina warusize yoretse imbaga muri Butamwa, Ingabire yinjiye muri politiki y’ubuhemu mu 1995 ajya mu ishyaka ryitwa  “Rassemblement Republicain pour la Democratie au Rwanda” (RDR) ryari rimaze gushingwa n’abagenocidaire bari basize bakoze Genocide mu Rwanda.  Kuva mu 1997 yahise aribera umuyobozi mu ishami ryo mu Buholandi, naho mu 2000 yabaye Perezida w’izi nkoramaraso ku isi hose.

Imyaka 27 izira akabyizi

Uhereye muri 1995, wakwibaza icyo ingabire yagezeho, uretse guhembera amacakubiri, no gukwirakwiza ingenga bitekerezo ya genocide. Ingabire yagiye muri politiki afite umugambi muremure, wo kugarura politiki ya Hutu pawa na Parmehutu, kugirango barangize neza genocide yahagaritswe na FPR-Inkotanyi. 

Ingabire yakoze uko ashoboye ngo ahurize hamwe abo bari kumwe mumugambi wo kugaruka kurangiza genocide, nyamara ntakamenye ko u Rwanda rwahindutse. Muri 2002 ubwo hashingwaga FDLR igizwe n’abagenocidaire n’imizi yabo, Ingabire nawe yari arimo guhuza abacivil ba Hututu pawa, nuko muri 2006 abahuriza muri FDU-Inkingi igizwe n’abanyapolitiki bose bari muri guvernoma yateguye ikanakora Genocide.

FDU-Inkingi utatandukanya n’umutwe w’iterabwoba FDLR, ni umwana wa RDR. Umugambi wa Ingabire Victoire wahanze mugushinga FDU-Inkingi ni ugushaka inkungafaranga n’inkunga dipolomasi, maze bagashyigikira abavandimwe ndetse n’abana babo muri FDLR ngo baze guhungubanya u Rwanda.

Mu 2006 ni bwo yatangije anayobora FDU-Inkingi yari igizwe n’abavuye muri ayo mashyaka yayibanjirije, kandi ubutindi bw’abari bagize aya mashyaka nibwo Ingabire yashakaga gusuka ku Rwanda mu 2010, ubwo yazaga kwiyamamaza kuyobora u Rwanda. 

Mu 2009, Ingabire Victoire yasezeye ku kigo yakoreraga, yenda igipfurumba cyuzuye ubugome, urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside ngo aje guhatanira kuyobora u Rwanda.

Ibi byose yabipfunyitse mu kinyoma yifashishije akarimi gashyenga ngo ari guharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, ariko ntibyatinze, maze impyisi itamururwaho uruhu rw’intama  barayimenya.

Burya koko ngo “Nyakibi ntirara  bushyitsi” Muri 2010 ubwo Ingabire Victoire yagarukaga mu Rwanda, ingengabitekerezo ya jenoside yari ajunditse yigaragarije ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, ubwo yavugaga ko “yifuza ko habaho n’urwibutso rw’abahutu ngo nabo bajye bibukwa”

Nonese ko jenoside zabaye ku Isi zose zizwi, iyi genocide yakorewe abahutu yabereyehe? Yemejwe n’uruhe rukiko?, uku niko ingabire rero ahembere inzangano n’amacakubiri ngo abashe kugera kugarura hutu pawa, nyamara magingo aya izi nzira ziradadiye. 

Ibi byagaragajwe n’urukiko ubwo rwamuhamyaga ibyaha birimo ingengabitekerezo ya genocide no gukorana n’imitwe y’iterabwoba maze agabwa imyaka 15 i Mageragere ngo yitekerezeho anahinduke.

Igika cya gatanu cy’inigingo ya 81 mu Itegeko Rigenga Amatora, kivugako uwiyamamriza kuba Umukuru w’Igihugu agomba kuba “atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu” nyamara Ingabire Victoire Umuhoza yakatiwe imyaka 15. 

Burira buracya, imyaka mfabusa kuri ingabire iguma kwiyongera!

Muri 2018, Ingabire Victoire yandikiye Perezida wa Repubulika asaba imbabazi kugira ngo arekurwe. Muri Nzeri 2018, Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi abagororwa 2140.  Ingabire Victoire na we yari muri aba.

Aha urwego yari agezeho, ni urwo kugirirwa icyizere n’umusazi wirukanywe mu gipadiri Nahimana Thomas, wamugize minisitiri mu gatsinda k’indindagire, ziyise Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro. 

Muri 2019, Ingabire yaje kujijisha, ashinga anayobora Dalfa-Umurinzi ngo byitwe ko yavuye muri FDU-inkingi igizwe na barukarabankaba n’imizi yabo. Mu rugendo rwe ntiyizegeze ahamya akarenge hamwe, yaranzwe no gusembera nk’umugisha mucye, mbese nk’umugore wananiwe urushako. Ese nk’ubwo yabuze n’abahannyi? Ariko ngo ntawe uhana uwahanutse.

Nyamara byaratahuwe ko hari inama za FDU-Inkingi yayoboye nyuma ngo yo kurisezeraho. Ndetse kugeza ubu atunzwe n’ingemu y’amafaranga bakusanya buri kwezi bakamwoherereza. Muri make n’intumwa ya FDU-Inkingi I Kigali mu Rwanda.

Aha ni ku itariki 3/7/2022, ubwo yarimo kugeza ijambo kubanyamuryango ba FDU-Inkingi mu Bubiligi.

Aracyaririra kuyobora u Rwanda nyamara nawe atarabasha no kwiyobora. Imyaka isaga irenga 25 ntacyo ageraho kandi n’ubundi u Rwanda yifuza koreka rwo rukataje mu iterambere.

Abanyarwanda bamaze gutahura ubugome n’uburyarya bye baramureka arakomeza atunukira ubusa, none ibinyacumi by’imyaka birihiritse ntacyo arageraho. Nabanze  yivane mu icurabirindi ry’ingengabitekerezo mbi n’amacakubiri yonse muri nyina Dusabe Thérèse, maze azane umuryango we banezerwe mubyiza bya leta idaheza itanavangura, aho buri wese yishyira akizana. 

2022-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Ubwanditsi 12 May 2025
Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Ubwanditsi 20 Jul 2022
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Ubwanditsi 03 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon
Mu Rwanda

Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?
Amakuru

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ubwanditsi 05 Jul 2022
Ukwigiza nkana kw’Abanya-Uganda bareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC
ITOHOZA

Ukwigiza nkana kw’Abanya-Uganda bareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Ubwanditsi 03 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru