• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa

Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa

Ubwanditsi 18 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bari bamaze iminsi berekeje amaso mu gihugu cya Qatar ahabereye igikombe cy’Isi 2022, ni igikombe cyegukanywe na Argentina itsinze ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki cyumweru.

Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Lusail Stadium wakurikiwe n’abantu 88,966 ndetse barimo n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron ndetse n’abandi batandukanye.

Ikipe y’igihugu ya Argentina niyo yatangiye neza uyu mukino ubwo ku munota wa 23 gusa Lionel Messi yabonye igitego cya mbere kuri Penaliti yari ikorewe Angel Dimaria.

Dimaria wagize umukino mwiza, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 36 w’umukino bityo igice cya mbere kirangira Argentina iyoboye ku bitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino ikipe y’u Bufaransa niyo yitwaye neza kuko ku munota wa 80 Kylian Mbappe yabonye igitego kuri Penaliti ndetse aza no gutisinda ikindi gitego nyuma y’umunota umwe, ibi bikaba byatumye amakipe yombi asoza umukino mu minota 90 ari ibitego 2-2 byatumye berekeza mu minota 30 y’inyongera.

Iyi minota ikaba yabonetsemo ibitego bibiri, kimwe ku ruhande rwa Argentina cyatsinzwe na Lione Messi ku munota wa 108 naho ku ruhande rw’u Bufaransa gitsindwa na Mbappe ku munota wa 118, birangira amakipe yombi yerekeje muri Penaliti.

Argentine yahise yegukana igikombe cy’isi 2022 itsinze penaliti 4 kuri 2, ku ruhande rw’u Bufaransa abakinnyi bahushije penaliti ni Kingsley Comman na Aurelien Tchouameni.

Iki gikombe cy’Isi 2022 gitwawe na Argentina gifite umwihariko wo kuba ari nacyo cya nyuma kigiye gukinwa ari amakipe 32 kuko mu cy’ubutaha 2026 kizitabirwa n’amakipe 48.

Argentina ikaba itwaye igikombe cyayo cya 3 ndetse ikaba inegukanye miliyoni 42 z’Amadorali nk’igihembo Nyamukuru, ikipe yabaye iya kabiri ni U Bufaransa, Croatia iba iya Gatatu naho Morocco yo isoje iyi mikino ku mwanya wa kane.

Usibye igikombe ndetse n’imidali yahawe abakinnyi ba Argentina ndetse n’u Bufaransa, dore uko ibindi bihembo byatanzwe ndetse n’ababitwaye:

Umukinnyi muto: Enzo Fernandez (Argentina)

Umunyezamu: Emiliano Martinez (Argentina)

Uwatsinze ibitego byinshi: Kylian Mbappe yatsinze ibitego 8 akinira u Bufaransa

Umukinnyi w’irushanwa: Lionel Messi (Argentina).

2022-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest

Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest

Ubwanditsi 14 Mar 2022
APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

Ubwanditsi 13 Nov 2023
Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 24 Sep 2025
Amafoto – Amavubi U23 isezereye ikipe ya Libya mu mukino rutsinzemo 3-0 ikomeza mu kindi kiciro ku giteranyo cy’ibitego 4-4

Amafoto – Amavubi U23 isezereye ikipe ya Libya mu mukino rutsinzemo 3-0 ikomeza mu kindi kiciro ku giteranyo cy’ibitego 4-4

Ubwanditsi 27 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sosiyete Nyafurika z’indege zishobora guhomba miliyoni 300$ mu 2019
UBUKERARUGENDO

Sosiyete Nyafurika z’indege zishobora guhomba miliyoni 300$ mu 2019

Ubwanditsi 16 Dec 2018
APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gasogi United
Amakuru

APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gasogi United

Ubwanditsi 25 Jan 2024
Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na Polisi
IMIKINO

Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na Polisi

Ubwanditsi 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru