• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»u Rwanda rwateye utwatsi ibyatangajwe na Panama Papers kuri Brig Gen. Ndahiro na Hatari Sekoko

u Rwanda rwateye utwatsi ibyatangajwe na Panama Papers kuri Brig Gen. Ndahiro na Hatari Sekoko

Ubwanditsi 11 Apr 2016 Mu Mahanga

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyatangajwe na Panama Papers bivuga ko umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda yafunguye konti muri banki zo mu bihugu byo hanze mu myaka ya za 90 hagamijwe kunyereza imisoro.

Ikinyamakuru Panama Papers kivuga ko, Brig. Gen. Emmanuel Ndahiro, umwizerwa wa perezida Kagame nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga, wigeze kuba umuganga we, umujyanama mu bijyanye n’umutekano n’umuvugizi, yabaye umuyobozi (Director) w’ikigo kitwa Debden Investiments Limited cyari cyanditse muri British Virgin Islands muri Nzeri 1998.

-2617.jpg

Brig. Gen. Ndahiro Emmanuel

Byavuzwe ko iki kigo cya Debden gitunze indege

Ngo ubwo yabaga umuyobozi w’icyo kigo, handitswe ko Ndahiro yabaga mu nkengero za London y’uburengerazuba.

Muri raporo ya Panama Papers kandi havugwamo undi Munyarwanda witwa Hatari Sekoko, wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda kuri ubu akaba yikorera, bikavugwa ko icyo kigo cyari icye (Company’s owner).

-2616.jpg

Hatari Sekoko

Agira icyo ivuga kuri ibi byatangajwe na Panama Papers, Minisiteri y’imari y’u Rwanda yavuze ko Debden Investiments Ltd, ari ikigo cyashinzwe mu 1998 na Guverinoma y’inzibacyuho yari iriho mu Rwanda nk’igikoresho cyagombaga guha umutekano serivisi z’ingenzi za leta icyo gihe yakoreraga mu buryo burimo amananiza.

-2618.jpg

Clever Gatete Minisitiri w’Imari.

Itangazo Chimpreports ivuga ko yabashije kubona kuri uyu wa Kabiri rivuga ko izo serivisi harimo gukodesha mu buryo bwizewemo umutekano uburyo bwo gutwara abayobozi ba guverinoma.

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko Debden Investiments Ltd yakoreshejwe mu mucyo kandi nta nyungu z’umuntu ku giti cye zari zikurikiranwe cyangwa ngo habeho guhererekanya amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko no gukwepa imisoro. Iki kigo ngo kikaba cyarafunzwe mu 2010.

Panama Papers mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo yashyize ku karubanda inyandiko zigaragaza ukuntu abayobozi, abacuruzi bakomeye n’ibindi bikomerezwa hirya no hino ku Isi harimo no mu Rwanda bagiye bakoresha uburyo bw’amanyanga ngo babashe kunyereza imisoro mu bihugu byabo babifashijwemo n’ikigo cyo muri Panama cyitwa Mossak Fonseka.

Inyandiko za Panama Papers zigaragaza uburyo Mossak Fonseka yafashije abakiriya bayo guhishira amafaranga afite inkomoko mbi [itemewe n’amategeko], guhunga ibihano, ndetse no gukwepa imisoro.

Muri iki cyumweru miliyoni 11 z’inyandiko zari zifitwe n’ikigo gishinzwe guhagararira abantu mu mategeko Mossak Fonseka zahawe igitangazamauru cy’Ubudage Sueddeutche Zeitung, nacyo kiziha ikigo gikora itangazamakuru ricukumbuye (ICIJ) maze zihita zikwira hose ku buryo nka Ministiri w’intebe wa Iceland, Sigmundur Gunnlaugsson, yeguye, abaye umuntu ukomeye wa mbere uhutajwe n’amakuru yasohowe n’ibinyamakuru byo muri Panama.

Ayo makuru yakuwe mu kigo cy’abunganira abantu mu mategeko- Mossack Fonseca- yagaragaje ko Bwana Gunnlaugsson afite ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Wintris afatanije n’umugore we. Ariko ntabwo yigeze avuga uwo mutungo ubwo yinjiraga mu nteko nshinga mategeko. Yarezwe ko yahishe za miliyoni z’amadolari. Bwana Gunnlaugsson yavuze ko yagurishije imigabane ku mugore we, kubera izo mpamvu aravuga ko ari nta kosa yakoze.

Abantu barenga 70 ku isi, barimo abakuru b’ibihugu bari k’ubuyobozi n’ababuvuyeho, baravugwa muri izo nyandiko.

Umwanditsi wacu

2016-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Abantu Bambaye Imyambaro Ya FARDC Barashe Abantu 3 Bashimuta Undi

Uganda: Abantu Bambaye Imyambaro Ya FARDC Barashe Abantu 3 Bashimuta Undi

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero

Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho  Agnes  yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma

Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho Agnes yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma

Ubwanditsi 15 Jul 2016
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi
ITOHOZA

Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde
POLITIKI

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Ubwanditsi 09 Jan 2017
Abapolisi 384 basezerewe mu kazi ku mpamvu zitandukanye
Mu Rwanda

Abapolisi 384 basezerewe mu kazi ku mpamvu zitandukanye

Ubwanditsi 15 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru