• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Ubwanditsi 19 Sep 2019 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu gihugu, yatsinze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukino wari ugamije gufasha amakipe yombi kwitegura ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, aho u Rwanda ruzahura na Ethiopia mu gihe RDC izakina na Centrafrique mu mpera z’icyumweru.

RDC yari imbere y’abafana bayo batari benshi cyane, yihariye umupira mu minota myinshi y’igice cya mbere, aho yakiniraga cyane mu rubuga rw’Amavubi; yabonye uburyo bwa mbere bukomeye mu mukino ku ishoti rikomeye ryatewe na Mumbere Mbusa Jérémie, umupira ushyirwa muri koruneri na Kimenyi Yves.

Nyuma y’iminota itanu, Ingwe za RDC nabwo zabonye ubundi buryo bwo gutsinda ubwo Kimenyi Yves yananirwaga gukomeza umupira, ariko ba myugariro b’u Rwanda batabara izamu ryabo.

Habura iminota itatu gusa ngo igice cya mbere kirangire, RDC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ava Dongo ku mupira w’umuterekano wari umaze guterwa na mugenzi we, maze asumba abakinnyi b’u Rwanda barimo Sugira Ernest na Imanishimwe Emmanuel.

Hashize iminota ibiri, u Rwanda rwabonye koruneri ubwo umunyezamu Siadi Baggio yakuragamo ishoti rikomeye ryatewe na Sugira Ernest. Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima yateye uyu mupira, ushyirwa ku mutwe na Manzi Thierry wishyuriye u Rwanda mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, umutoza Mashami Vincent yinjiza mu kibuga Ndayishimiye Eric wagiye mu izamu asimbuye Kimenyi Yves naho Iranzi Jean Claude asimburwa na Iradukunda Eric ‘Radu’.

Amavubi yabonye igitego cya kabiri ahagana ku munota wa 59, gitsinzwe na Sugira Ernest wacenze myugariro wa RDC maze atera ishoti rikomeye umunyezamu ananirwa kurigarura.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Nsabimana Eric yatsindiye ikipe y’igihugu igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ku mupira wa koruneri yatewe na Niyonzima Haruna.

Haruna Niyonzima yasimbuwe na Usengimana Danny ku munota wa 72, Sugira Ernest asimburwa na Bizimana Yannick ku wa 81 mu gihe ku wa 87, Manishimwe Djabel yahaye umwanya Niyonzima Olivier ‘Sefu’.

RDC yabonye igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Beya Joël habura iminota ine ngo umukino urangire, ariko Ikipe y’u Rwanda yihagararaho mu minota yari isigaye n’indi ine y’inyongera, itahana intsinzi.

Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, arahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Nsabimana Eric, Nshimiyimana Imran, Niyonzima Haruna (c), Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.

Abakinnyi ba RDC babanje mu kibuga: Siadi Baggio, Djuma Shabani, Luzolo Nsita Ernest, Ava Dongo, Beya Herve, Mukoko Tonombe, Bola Lobota Emmanuel, Lutonadio Teji, Jackson Muleka, Likonza Glody na Mumbere Mbusa Jérémie.

Src: IGIHE

2019-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS

Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS

Ubwanditsi 03 May 2023
Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Ubwanditsi 14 Dec 2021
Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe

Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe

Ubwanditsi 09 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu
Mu Mahanga

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ubwanditsi 04 Aug 2022
Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Ubwanditsi 12 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru