• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Ubwanditsi 19 Sep 2019 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu gihugu, yatsinze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukino wari ugamije gufasha amakipe yombi kwitegura ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, aho u Rwanda ruzahura na Ethiopia mu gihe RDC izakina na Centrafrique mu mpera z’icyumweru.

RDC yari imbere y’abafana bayo batari benshi cyane, yihariye umupira mu minota myinshi y’igice cya mbere, aho yakiniraga cyane mu rubuga rw’Amavubi; yabonye uburyo bwa mbere bukomeye mu mukino ku ishoti rikomeye ryatewe na Mumbere Mbusa Jérémie, umupira ushyirwa muri koruneri na Kimenyi Yves.

Nyuma y’iminota itanu, Ingwe za RDC nabwo zabonye ubundi buryo bwo gutsinda ubwo Kimenyi Yves yananirwaga gukomeza umupira, ariko ba myugariro b’u Rwanda batabara izamu ryabo.

Habura iminota itatu gusa ngo igice cya mbere kirangire, RDC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ava Dongo ku mupira w’umuterekano wari umaze guterwa na mugenzi we, maze asumba abakinnyi b’u Rwanda barimo Sugira Ernest na Imanishimwe Emmanuel.

Hashize iminota ibiri, u Rwanda rwabonye koruneri ubwo umunyezamu Siadi Baggio yakuragamo ishoti rikomeye ryatewe na Sugira Ernest. Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima yateye uyu mupira, ushyirwa ku mutwe na Manzi Thierry wishyuriye u Rwanda mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, umutoza Mashami Vincent yinjiza mu kibuga Ndayishimiye Eric wagiye mu izamu asimbuye Kimenyi Yves naho Iranzi Jean Claude asimburwa na Iradukunda Eric ‘Radu’.

Amavubi yabonye igitego cya kabiri ahagana ku munota wa 59, gitsinzwe na Sugira Ernest wacenze myugariro wa RDC maze atera ishoti rikomeye umunyezamu ananirwa kurigarura.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Nsabimana Eric yatsindiye ikipe y’igihugu igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ku mupira wa koruneri yatewe na Niyonzima Haruna.

Haruna Niyonzima yasimbuwe na Usengimana Danny ku munota wa 72, Sugira Ernest asimburwa na Bizimana Yannick ku wa 81 mu gihe ku wa 87, Manishimwe Djabel yahaye umwanya Niyonzima Olivier ‘Sefu’.

RDC yabonye igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Beya Joël habura iminota ine ngo umukino urangire, ariko Ikipe y’u Rwanda yihagararaho mu minota yari isigaye n’indi ine y’inyongera, itahana intsinzi.

Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, arahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Nsabimana Eric, Nshimiyimana Imran, Niyonzima Haruna (c), Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.

Abakinnyi ba RDC babanje mu kibuga: Siadi Baggio, Djuma Shabani, Luzolo Nsita Ernest, Ava Dongo, Beya Herve, Mukoko Tonombe, Bola Lobota Emmanuel, Lutonadio Teji, Jackson Muleka, Likonza Glody na Mumbere Mbusa Jérémie.

Src: IGIHE

2019-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mohamed Ali apfuye yaragacishijeho

Mohamed Ali apfuye yaragacishijeho

Ubwanditsi 04 Jun 2016
FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 19 Nov 2021
Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Ubwanditsi 19 May 2021
Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Ubwanditsi 26 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitekerezo cy’Umusomyi  Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio
POLITIKI

Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Hillary Clinton aracyarusha amajwi Donald Trump
POLITIKI

Hillary Clinton aracyarusha amajwi Donald Trump

Ubwanditsi 31 Aug 2016
UBUHANUZI:Abashaka guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’impfu za hato na hato i Burundi bigiye kuburizwamo.
HIRYA NO HINO

UBUHANUZI:Abashaka guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’impfu za hato na hato i Burundi bigiye kuburizwamo.

Ubwanditsi 11 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru