• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 17 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho imikino ibanza yari yasojwe mu guhatanira shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mukino w’intoki wa Basketball, mu mpera z’iki cyumweru harakinwa imikino y’umunsi wa kabiri yo kwishyura uhereye mu itsinda rya mbere rya A ndetse n’iraya B.

Nk’uko ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’intoki wa Basketball FERWABA, ryamaze kubitangaza iyi ikino iratangira gukina kuri uyu wa gatanu mu kiciro cy’abagabo bakaba bari bukinire ku bibuga bishya byubatswe hafi ya Sitade Amahoro iherereye i Remera.

Ingengabihe ya FERWABA, iragaragaza ko mu bagabo, bo bazaba basubukura imikino yo kwishyura kuko shampiyona yahagaze bari barakinnye umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura (Second Leg), yabaye tariki 26-27/6/2021.

Uhereye mu itsinda rya B, imikino iratangira ku isaha ya Saa munani, Ikipe ya UR CMHS BBC irakira ikipe ya APR BBC , naho ku isaha ya saa Kumi ikipe ya 30 Plus BBC yakire ikipe ya Espoir BBC, muri iri tsinda kandi mu ntara y’amajyepfo muri IPRC Huye ku isaha ya Saa kumi n’imwe ikipe ya Rusizi BBC irakina na RP IPRC Huye BBC.

Nyuma y’iyo mikino ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu itsinda rya mbere rya A, ikipe ya RP IPRC Musanze BBC irakina na Shoot 4 Stars BBC ku kibuga gishya cyubatswe hafi na Sitade Amahoro.

Kugeza ubu mu itsinda rya mbere rya A, ikipe ya Patriots BBC irayoboye aho ifite amanota 16 igakurikirwa na UGB ifite amanota 12 naho ikipe ya RP IPRC Musanze ndetse na Tigers BBC zose zifite amanota 7.

Mu itsinda rya kabiri ariryo rya B, ikipe ya REG BBC ifite imanota 15, APR BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 11 mugihe ikipe ya Rusizi BBC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 5.

2021-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Ubwanditsi 04 May 2025
Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we

Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Ubwanditsi 20 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Ubwanditsi 28 Oct 2019
Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu
Amakuru

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2021
Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2
Amakuru

Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2

Ubwanditsi 06 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru