• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Ubwanditsi 22 Apr 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Paulina Nyiramasuhuko niwe mugore rukumbi wafungiwe Arusha muri Tanzaniya, ndetse aba n’umugore umwe gusa Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwahamije icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buryo butangaje Nyiramasuhuko niwe mugore hahamwe n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu abagore bagenzi be, aba n’ umugore rukumbi urwo rukiko rwaburanishirije hamwe n’umuhugu we Arsène Shalom Ntahobari, bose batsembye imbaga y’Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare bakomokamo. Icyakora by’umwihariko Nyiramasuhuko weyanayogoje igihugu cyose nk’umwe mu bari bagize Leta y’Abatabyi, yiyise iy’Abatabazi. Nyiramasuhuko yari Ministri w’Umuryango, aho kuwubungabunga arawurimbura, none n’umuryango we bwite usuhukiye muri gereza . We n’imfura ye Shalom Ntahobari bahanishijwe igifungo cya burundu, bombi bakazaguma mu buroko kugeza iminsi yabo ku isi irangiye.

Iki gihano ni nacyo gikwiye Béatrice Munyenyezi, umukazana wa Nyiramasuhuko akaba n’ umugore wa Shalom Ntahobari. Kubera umuvumo wokamye abo kwa Nyiramasuhuko uyu Munyenyezi nawe kuva tariki 16 Mata 2021 ari muri gereza mu Rwanda, nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye umwanzuro wo kumwohereza kuburanishirizwa aho yakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Munyenyezi ariko asa n’umenyereye gereza, kuko yoherejwe mu Rwanda arangije igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe kubera kubeshya ku ruhare rwe mu byabaye mu Rwanda, ubwo yasabaga ubuhungiro muri Amerika. Uretse gufungwa yanambuwe ubwo bewenegihugu yari yabonye mu buriganya.

Béatrice Munyenyezi agarutse mu Rwamubyaye, aka ya mazi ashyuha ntiyibagirwe iwabo wa mbeho. Yamamaye cyane cyane kuri bariyeri yari imbere y’urugo rwe mu mujyi wa Huye, ahaguye abantu batabarika, dore ko yari n’umutware wacaga iteka ku abagombaga kwicwa,amaze kugenzura indangamuntu zabo.

Kimwe n’umugabo we Shalom Ntahobari , nyirabukwe Nyiramasuhuko, na sebukwe Maurice Ntahobari, bari basanzwe bazwiho ubuterahamwe bukaze muri Butare, ku buryo urubanza rwabo ari urucabana. By’umwihariko Munyenyezi aregwa ibyaha 7 by’impurirane, byose bigize icyaha cya Jenoside, ndetse kuri uyu wa wa gatatu tariki 21 Mata Ubugenzacyaha bwashyikirije ubushinjacyaha idosiye ikubiyemo ibyo aregwa, kugirango nabwo buzayiregere urukiko.

Si Nyiramasuhuko, Shalom Ntahobari na Béatrice Munyenyezi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Umugabo wa Nyiramasuhuko , Maurice Ntahobari nawe yavuzwe n’abatangabuhamya benshi bamureze uruhare mu iyicwa ry’abatutsi muri Kaminuza y’uRwanda yari abereye umuyobozi. Mu nyandiko duherutse kubagezaho ivuga inama umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana yagiriye Perezida Habyarimana, muryabyibuka ko Nshimiyimana yashimye cyane Maurice Ntahobari, nk’umuryanashyaka wa MRND ukomeye, Interahamwe ikora cyane.

Uyu Maurice Ntahobari nawe aracyabundabunda mu bihugu binyuranye byo mu Burayi, ariko amaherezo azasanga umugore we, imfura ye n’umukazana we mu gihome,kubera ubuhone bwabashoye bwicanyi. Ni ikibazo cy’igihe, maze umuryango wose ukaryozwa ubugome ndengakamere bwawuranze. Amaraso arasama, byagera kwa Nyiramasuhuko bikaba isomo rikomeye.

2021-04-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Ubwanditsi 23 Jul 2016
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021
Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Ubwanditsi 03 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)

Ubwanditsi 31 May 2018
MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20
IKORANABUHANGA

MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Ubwanditsi 05 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru