• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Ubwanditsi 22 Apr 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Paulina Nyiramasuhuko niwe mugore rukumbi wafungiwe Arusha muri Tanzaniya, ndetse aba n’umugore umwe gusa Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwahamije icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buryo butangaje Nyiramasuhuko niwe mugore hahamwe n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu abagore bagenzi be, aba n’ umugore rukumbi urwo rukiko rwaburanishirije hamwe n’umuhugu we Arsène Shalom Ntahobari, bose batsembye imbaga y’Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare bakomokamo. Icyakora by’umwihariko Nyiramasuhuko weyanayogoje igihugu cyose nk’umwe mu bari bagize Leta y’Abatabyi, yiyise iy’Abatabazi. Nyiramasuhuko yari Ministri w’Umuryango, aho kuwubungabunga arawurimbura, none n’umuryango we bwite usuhukiye muri gereza . We n’imfura ye Shalom Ntahobari bahanishijwe igifungo cya burundu, bombi bakazaguma mu buroko kugeza iminsi yabo ku isi irangiye.

Iki gihano ni nacyo gikwiye Béatrice Munyenyezi, umukazana wa Nyiramasuhuko akaba n’ umugore wa Shalom Ntahobari. Kubera umuvumo wokamye abo kwa Nyiramasuhuko uyu Munyenyezi nawe kuva tariki 16 Mata 2021 ari muri gereza mu Rwanda, nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye umwanzuro wo kumwohereza kuburanishirizwa aho yakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Munyenyezi ariko asa n’umenyereye gereza, kuko yoherejwe mu Rwanda arangije igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe kubera kubeshya ku ruhare rwe mu byabaye mu Rwanda, ubwo yasabaga ubuhungiro muri Amerika. Uretse gufungwa yanambuwe ubwo bewenegihugu yari yabonye mu buriganya.

Béatrice Munyenyezi agarutse mu Rwamubyaye, aka ya mazi ashyuha ntiyibagirwe iwabo wa mbeho. Yamamaye cyane cyane kuri bariyeri yari imbere y’urugo rwe mu mujyi wa Huye, ahaguye abantu batabarika, dore ko yari n’umutware wacaga iteka ku abagombaga kwicwa,amaze kugenzura indangamuntu zabo.

Kimwe n’umugabo we Shalom Ntahobari , nyirabukwe Nyiramasuhuko, na sebukwe Maurice Ntahobari, bari basanzwe bazwiho ubuterahamwe bukaze muri Butare, ku buryo urubanza rwabo ari urucabana. By’umwihariko Munyenyezi aregwa ibyaha 7 by’impurirane, byose bigize icyaha cya Jenoside, ndetse kuri uyu wa wa gatatu tariki 21 Mata Ubugenzacyaha bwashyikirije ubushinjacyaha idosiye ikubiyemo ibyo aregwa, kugirango nabwo buzayiregere urukiko.

Si Nyiramasuhuko, Shalom Ntahobari na Béatrice Munyenyezi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Umugabo wa Nyiramasuhuko , Maurice Ntahobari nawe yavuzwe n’abatangabuhamya benshi bamureze uruhare mu iyicwa ry’abatutsi muri Kaminuza y’uRwanda yari abereye umuyobozi. Mu nyandiko duherutse kubagezaho ivuga inama umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana yagiriye Perezida Habyarimana, muryabyibuka ko Nshimiyimana yashimye cyane Maurice Ntahobari, nk’umuryanashyaka wa MRND ukomeye, Interahamwe ikora cyane.

Uyu Maurice Ntahobari nawe aracyabundabunda mu bihugu binyuranye byo mu Burayi, ariko amaherezo azasanga umugore we, imfura ye n’umukazana we mu gihome,kubera ubuhone bwabashoye bwicanyi. Ni ikibazo cy’igihe, maze umuryango wose ukaryozwa ubugome ndengakamere bwawuranze. Amaraso arasama, byagera kwa Nyiramasuhuko bikaba isomo rikomeye.

2021-04-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Ubwanditsi 02 May 2017
Polisi y’u Rwanda na TI Rwanda batangije ubukangurambaga bukangurira abaturage guharanira guhabwa serivisi nziza

Polisi y’u Rwanda na TI Rwanda batangije ubukangurambaga bukangurira abaturage guharanira guhabwa serivisi nziza

Ubwanditsi 31 Dec 2016
UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL

UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta Y’Amerika Iraburira  Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika
ITOHOZA

Leta Y’Amerika Iraburira Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika

Ubwanditsi 30 Aug 2018
Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Ubwanditsi 18 Jan 2018
CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi
INKURU NYAMUKURU

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

Ubwanditsi 15 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru