• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Ubwanditsi 14 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Chimpreports cyimwe mu bikoresho bya Kampala muri propaganda, kikaba kiyoborwa na Koloneli CK Asiimwe, ari nawe ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.

Kuri uyu Wagatatu yarahubutse yandika inkuru y’ibinyoma yavugaga ko ngo Kinshasa yari yafashe uwahoze akuriye urwego rw’ubutasi bwa DRC Kalev Mutondo.

Muri iyo nyandiko yasohotse ku Wagatatu; Chimpreports yavugaga ko ngo, “ Nkuko raporo zibigaragaza, Mutondo, wahoze akuriye urwego rw’ubutasi  ku ngoma y’uwahoze ari Perezida Kabila yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kinshasa, akubutse mu rugendo yari yaragiriyemo Addis Ababa azanywe n’indege y’isosiyete ya Ethiopian Airlines.”

Nyamara kandi, umuvuduko Chimpreports yakoresheje yandika iyi nyandiko itera kwibaza byinshi birebana n’impamvu yaba yaratumye kibeshya ku bushake  muri iyi nyandiko.

Ese ni kuki igikoresho cya propaganda cya Uganda cyaba cyarihutiye kwandika kuri uyu wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Kinshasa?

Ubucukumbuzi  bwacu bugaragaza ko mu byukuri Kalev Mutondo atavaga Ethiopia.

Amakuru ava muri Kongo Kinshasa akaba agaragaza ko Mutondo ahubwo yavaga Kampala.Ibinyamakuru byinshi byo muri DRC bikaba byaratangaje ko Mutondo yavaga Kampala, kandi ibyo binyamakuru byanahishuye ko yari yarabonanye na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF).

Ukuntu Chimpreports, yagaragaje iyo nyandiko yacyo bigaragaza  ikifuzo cy’uko ukuri kwajya kugorekwa, kugasimbuzwa ibinyoma. Kuba Chimpreports, yarananiwe kwikubita agashyi mu rwego rwo kwisubiraho ni ikindi kimenyetso simusiga gishimangira ibyo bari bamaze igihe bavuga k’u Rwanda, iki  ni igikoresho cya Kampala mu gukwirakwiza ibinyoma.

Uganda ikaba ifite amateka arangwa  n’imikoranire idahwitse kandi iba idakurikije amategeko,  mu rwego rwo gushotora, ndetse no gukorana n’abantu ku giti cyabo, baba bagamije guhungabanya ibihugu by’ibituranyi.

Umwaka ushize muri Werurwe Museveni yahuye na abayoboke ba bakuru ba RNC, umutwe w’iterabwoba ukoreshwa na Uganda muri gahunda yayo igamije guhungabanya URwanda.  Abo babiri bakaba bari: Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana.

Ubwo rero itangazamakuru ryashyiraga hanze iyi nkuru Museveni yaje kwemera ko bahuye, ariko yongeraho ko baribahuye mu buryo busa nk’impanuka.

Ibikoresho by’ubutegetsi bwa Kampala muri Kongo Kinshasa, bugizwe n’imitwe y’itwaje intwaro itemewe n’amategeko, imaze imyaka n’imyaniko yarayogoje icyo gihugu cya rutura (mu ngano), kandi iyo ikaba ariyo nyirabayazana y’umutekano  muke uranga aka Karere,aho abayobozi bakuru b’izo nyeshyamba  biciwe abandi bafatwa mpiri.

RNC yavanywe  muri Minembwe  hagati y’umwaka ushize, umwe mu mu bayobozi bakuru ba RNC Kapieteni Charles Sibo, Habib Mudathi n’abandi beshi bashwe mpiri bakagarurwa Kigali  kugira bagezwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha bakoze.

Sylivester Mudacumura wari ukuriye FDLR yishwe muri Nzeli. Nandi Magana y’imitwe yitwaje yafashwe mpiri bazanwa Kigali kugira ngo bashyikirizwe ubutabera kubera ibyaha bakoze, abandi bamanika amaboko.

2020-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu

Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu

Ubwanditsi 28 Dec 2017
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Ubwanditsi 25 Nov 2020
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Ubwanditsi 16 Oct 2020
Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Ubwanditsi 21 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?
HIRYA NO HINO

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida
POLITIKI

Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida

Ubwanditsi 20 Jun 2018

KURANGISHA ICYANGOMBWA CY’UBUTAKA CYATAKAYE

Ubwanditsi 02 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru