• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Ubwanditsi 29 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Hashize iminsi itangazamakuru ryo muri Uganda by’umwihariko iryegamiye kuri leta rigaragaza uburyo riri inyuma ya Rujugiro Tribert hamwe n’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Amakuru mashya agezweho ni uko ibinyamakuru bikomeye birimo New Vision, NTV na The East African byasabwe n’Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI n’Umutwe wa RNC gutangaza inkuru zigaragaza neza Rujugiro.

Amakuru avuga ko ku wa 26 Werurwe 2019, itsinda ry’abanyamakuru ba New Vision, The East African na NTV ryagiye mu gace ka Arua gutara inkuru zivuga ku ruganda rw’itabi rwa Rujugiro ruri muri ako gace.

Ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uru rugendo rwari ruteguwe ku wa 19-22 Werurwe ariko ruza kwimurirwa ku wa 26-29 Werurwe.

Bivugwa ko uru rugendo rwo muri Arua rwari rugamije kugaragaza isura nziza ya Rujugiro nk’umugabo utikubira ufite uruganda rw’itabi rwitwa Meridien Tobacco Company rumaze guhindura ubuzima bw’abaturage bo muri ako gace by’umwihariko abahinzi b’itabi, rukabakura mu bukene ndetse rukagira n’uruhare mu izamuka ry’ubukungu bwa Uganda.

Uru ruganda rwa Rujugiro, Umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, ni umwe mu barufitemo imigabane.

Abanyamakuru bagiye gutara iyi nkuru ngo mbere y’uko bahabwa uyu mukoro, basabwe gushaka ubuhamya bw’abahinzi bari basanzwe mu bukene mbere y’uko Rujugiro ashinga uruganda muri aka gace ndetse ubu ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse kubera rwo.

Bivugwa ko babwiwe ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri ako gace bahawe amabwiriza yo kuvuga ko ubuzima bw’abakene bo muri ako gace bwahindutse ku kigero cyo hejuru kuva Rujugiro yahashora imari.
Izi nkuru zigaragaza impinduka Rujugiro yazanye muri aka gace, abanyamakuru bagiye kuzikora bigizwemo uruhare na CMI ndetse na RNC ihagarariwe na Sulah Nuwamanya wajyanye na bo.

Sulah Nuwamanya, wabaye umunyamakuru w’Umuseso akaba ari impunzi muri Uganda, umwe mubagiye gutera icyuhagiro ibikorwa bya Rujugiro

Hashize amezi agera kuri atatu ubuyobozi muri Uganda bugerageza kugaragaza neza izina rya Rujugiro, wakunze gushyirwa mu majwi nk’umuntu wa mbere utera inkunga ibikorwa by’umutwe wa RNC usigaye ukorera muri Uganda mu buryo bweruye.

Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo The New Vision na The Daily Monitor byo bimaze iminsi bimugaragaza nk’umushoramari w’umutima mwiza ufite ibikorwa byahinduye ubuzima bw’abanya-Uganda nubwo bizwi neza ko ubucuruzi bwe bwakunze kugaragaramo ruswa n’abantu badatana nayo ndetse no kunyereza imisoro.

David Himbara ukunze kugaragaza isura nziza ya Rujugiro ku buryo benshi bamufata nk’umuvugizi we nawe aherutse kugirana ikiganiro na NTV Uganda amugaragaza nk’umuntu w’agatangaza.

Iki gikorwa cyo gushaka kugaragaza Rujugiro nk’umuntu w’ingirakamaro kiri kuba nyuma y’igitutu gikomeye u Rwanda rwashyize ku bayobozi ba Uganda rugaragaza ko uyu mugabo atera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.

Birasa n’aho aho gukemura ikibazo cyagaragajwe Guverinoma ya Uganda yashyize imbaraga nyinshi mu gukora ibitandukanye yerekana ko Rujugiro ari umuntu mwiza.

2019-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Ubwanditsi 17 May 2024
Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Ubwanditsi 13 Aug 2021
Uko  Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

Ubwanditsi 13 Jan 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Bararengana Jean Berchmans
    March 31, 201910:01 am -

    Ese Andrew Mwenda yamenye ibyabaye? Gusa n’ubwo atahabaye ntazabura kudutangariza inkuru iturema agatima kugirango ay’ukwezi gutaha azamugereho vuba.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako
INKURU NYAMUKURU

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Ubwanditsi 23 Oct 2019
CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW
IMIKINO

CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)
Mu Rwanda

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Ubwanditsi 24 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru