• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni n’abajenerali be bagiye gusubira mu byumba bitegurirwamo intambara

Perezida Museveni n’abajenerali be bagiye gusubira mu byumba bitegurirwamo intambara

Ubwanditsi 05 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga w’Igisirikare cya UPDF agiye gushyiraho  igisirikare cyatojwe bikomeye cyo mu karere kugira ngo gihangane n’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) ziri mu mashyamba  y’inzitane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nkuru ndende ya Chimpreports ivuga ko Museveni n’abajenerali be bateganya  gusubira mu byumba bitegirirwamo intambara nyuma yo kubona ko inyeshyamba za ADF atari agafu k’ivugwarimwe.

Ni nyuma y’aho igisirikare cya Uganda gitangarije ko kigiye gukomeza kuryamira amajanja gikomeza n’ubwirinzi bwacyo ndetse gitekereza ku  kugaba ibitero  nyuma y’ibibazo by’umutekano bikomeje guterwa n’umutwe wa ADF ukomeje kugaragaza ingufu hataramenyekana aho izivana nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye ba gisirikare b’iki gihugu.

Mu rugamba rwa mbere rwahuje ingabo za Monusco na ADF izi nyeshyamba zari zivuganyemo abasirikare ba Tanzania bagera ku 10 bo muri Monusco.

Umuryango w’Abibumbye  watangaje ko  ingabo nyinshi za Congo zishwe mu gihe ingabo nyinshi za Monusco nazo zakuwe ku rugamba ari inkomere.

Ibi byatumye igihugu cya Uganda  kigumisha abasirikare benshi bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) n’ibikoresho birimo ibimodoka by’imitamenwa ndetse cyongera ibikorwa byo gushaka amakuru hafi y’umupaka wa Congo.

Imirwano ikaze akenshi ibera muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu birometero nka 94 uvuye ku mupaka wa Uganda. Muri iyi mirwano ADF igaragaza ko itoroshye.

Urugero rutangwa ni imirwano ikaze yabaye kuwa 10 Ugushyingo 2018 ahitwa Boyikine muri Beni. Uku gutana mu mitwe kwamaze umunsi wose. Inyeshyamba za ADF ngo zitanyeganyezwaga zarasanye na FARDC kugeza saa tanu z’ijoro.

Hakomeje kwibazwa ahantu ADF yaba iri gukura amasasu adashira ndetse n’intwaro ziremereye ku buryo zibasha guhangamura ingabo za Loni nazo zifite ibikoresho byiza.

ADF iherutse kwigarurira ibirindiro bya FARDC ndetse ibasha gusahura imbunda n’amasasu mu bubiko. Ubushobozi bwayo bwo gushikama ikarwana intambara ya nyayo yubahirije amategeko y’intambara (conventional warfare) bukomeje gutangaza abatari bacye.

Ubwo yabazwaga urugero Uganda ihangayikishijwemo na ADF kuri ubu, umuvugizi w’igisirikare, Brig. Karemire yagize ati: “Ibikorwa bya ADF byahoze mu bice by’amajyaruguru ya Beni, kure uvuye ku mupaka wacu na Congo.”

Abajijwe kugira icyo avuga ku makuru y’uko ADF yaba irimo irabona ubunararibonye mu ntambara itari ifite kandi bishobora no kuyisunikira gutera Uganda, Brig. Karemire na none ati: “ADF ntizigera irusha ubushobozi UPDF kubw’ibyo nta kibazo gisobanutse ku mutekano w’igihugu. Abaturage bacu bakwiye gukomeza kwizera umutekano.”

Hagati muri za 90 nibwo ADF, yari ifite abarwanyi bagera mu 2000 yagabye igitero kuri Uganda ivuye muri Congo ariko isubizwa inyuma na UPDF.

Umuyobozi wayo mukuru, Jamil Mukulu kuri ubu abarizwa muri Gereza ya Luzira muri Uganda aho ashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi no gushimuta.

2018-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Abimenyereza Ubunyeshyamba Ba FDLR, Mu Bihuru Bya Kisoro

Uganda : Abimenyereza Ubunyeshyamba Ba FDLR, Mu Bihuru Bya Kisoro

Ubwanditsi 11 May 2019
Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu

Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu

Ubwanditsi 25 May 2018
Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubwanditsi 02 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye
Mu Rwanda

Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 04 Apr 2017
Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe
Amakuru

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 19 Oct 2021
Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza

Ubwanditsi 15 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru