• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Ubwanditsi 02 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Joe Biden, yigambye kuba mu mpera z’icyumweru gishize,  ingabo z’icyo gihugu zaragabye igitero muri Afganistan cyaguyemo Ayman Al-Zawahiri, bivugwa ko yari yarasimbuye Ousama Bin Laden ku buyobozi bwa Al Qaeda, amaze kwicirwa muri Pakistan.

Abanyamerika n’abanyaburayi benshi bishimiye iyi nkuru, dore Al-Zawahiri anaregwa kuba umwe mu bateguye ibikorwa  by’iterabwoba byahitanye abantu babarirwa mu bihumbi 3  muri Amerika, hari muri Nzeri 2001.

Igikomeje kugaragara nka politiki ya mpatsibihugu, ni uko ibihugu nka Amerika, byo byihaye ububasha bwo kwica abo bifata nk’abanzi babyo, kabone n’iyo byasaba kuvogera ubusugire  bw’ibihugu abo bantu baba bihishemo, mu gihe uRwanda rwo rwatewe imijugujugu ngo rwaburanishije Paul Rusesabagina, icyihebe gikuru cyo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.

Iyi FLN yishe abaturage 9 mu Rwanda hagati ya 2018 na 2019, abandi irabakomeretsa, ibasahurira imitungo indi irangizwa. Ibikorwa bya FLN ni nk’ibya Al Qaeda, nk’uko umuyobozi wayo Paul Rusesabagina ntaho ataniye na   Ayman Al-Zawahiri wa  Al Qaeda.

Nyamara Al-Zawahiri we yishwe, mu gihe Rusesabagina yaburanishijwe n’inkiko zibifitiye ububasha, agahanwa amaze guhamwa n’ibyaha.

Ese ubu bubasha bwo kwica uwo ushaka, utanamuhaye amahirwe yo kuburanishwa ku byaha aregwa, nibwo burenganzira bwa muntu  ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byirirwa byigisha ibindi bihugu, cyane cyane ibyo muri Afrika?

Kuki imiryango nka Human Rights Watch na Amnesty International, ihimbira  ku bihugu bikennye, ibishinja guhutaza ubwo burenganzira bwa muntu, nyamara Amarika yajya muri Irak gutsemba umuryango wa Sadam Hussein, muri Pakistan kwica Oussama Bin Laden n’umwana we w’inzirakarengane, yagaba igitero muri  Afganistan kwica Ayman Al-Zawahiri,  n’ahandi hirya no hino idasiba kurasa hakagwa amagana y’abantu, iyo miryango ikaruca ikarumira?

Ko mu bimenyetso bihamya ibyaha Rusesabagina harimo ibyatanzwe n’inzego z’ubutasi z’Amerika, kuki abantu barimo n’abo mu nteko ishinga amategeko muri icyo gihugu bakomeza kwinangira, bakanga kumva ukuri, kugeza n’aho bavugiye ko uwo Rusesabagina afungiye ubusa?

Iri ni irondakoko n’irondaruhu, rituma bamwe bibwira ko ari abantu kurusha abandi. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Antony Blinken, utegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, yari akwiye kuzahava asobanukiwe ko amaraso y’Abanyarwanda nayo afite agaciro nk’ay’Abanyamerika.

#Rwandan’s blood matters!

 

2022-08-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo  n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ubwanditsi 13 Oct 2017
Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi

Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi

Ubwanditsi 21 Jul 2022
Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Ubwanditsi 03 Feb 2025
Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga

Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga

Ubwanditsi 09 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame
UBUKUNGU

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   
INKURU NYAMUKURU

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Ubwanditsi 25 Jun 2020
Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba
ITOHOZA

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Ubwanditsi 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru