• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Ubwanditsi 02 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Joe Biden, yigambye kuba mu mpera z’icyumweru gishize,  ingabo z’icyo gihugu zaragabye igitero muri Afganistan cyaguyemo Ayman Al-Zawahiri, bivugwa ko yari yarasimbuye Ousama Bin Laden ku buyobozi bwa Al Qaeda, amaze kwicirwa muri Pakistan.

Abanyamerika n’abanyaburayi benshi bishimiye iyi nkuru, dore Al-Zawahiri anaregwa kuba umwe mu bateguye ibikorwa  by’iterabwoba byahitanye abantu babarirwa mu bihumbi 3  muri Amerika, hari muri Nzeri 2001.

Igikomeje kugaragara nka politiki ya mpatsibihugu, ni uko ibihugu nka Amerika, byo byihaye ububasha bwo kwica abo bifata nk’abanzi babyo, kabone n’iyo byasaba kuvogera ubusugire  bw’ibihugu abo bantu baba bihishemo, mu gihe uRwanda rwo rwatewe imijugujugu ngo rwaburanishije Paul Rusesabagina, icyihebe gikuru cyo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.

Iyi FLN yishe abaturage 9 mu Rwanda hagati ya 2018 na 2019, abandi irabakomeretsa, ibasahurira imitungo indi irangizwa. Ibikorwa bya FLN ni nk’ibya Al Qaeda, nk’uko umuyobozi wayo Paul Rusesabagina ntaho ataniye na   Ayman Al-Zawahiri wa  Al Qaeda.

Nyamara Al-Zawahiri we yishwe, mu gihe Rusesabagina yaburanishijwe n’inkiko zibifitiye ububasha, agahanwa amaze guhamwa n’ibyaha.

Ese ubu bubasha bwo kwica uwo ushaka, utanamuhaye amahirwe yo kuburanishwa ku byaha aregwa, nibwo burenganzira bwa muntu  ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byirirwa byigisha ibindi bihugu, cyane cyane ibyo muri Afrika?

Kuki imiryango nka Human Rights Watch na Amnesty International, ihimbira  ku bihugu bikennye, ibishinja guhutaza ubwo burenganzira bwa muntu, nyamara Amarika yajya muri Irak gutsemba umuryango wa Sadam Hussein, muri Pakistan kwica Oussama Bin Laden n’umwana we w’inzirakarengane, yagaba igitero muri  Afganistan kwica Ayman Al-Zawahiri,  n’ahandi hirya no hino idasiba kurasa hakagwa amagana y’abantu, iyo miryango ikaruca ikarumira?

Ko mu bimenyetso bihamya ibyaha Rusesabagina harimo ibyatanzwe n’inzego z’ubutasi z’Amerika, kuki abantu barimo n’abo mu nteko ishinga amategeko muri icyo gihugu bakomeza kwinangira, bakanga kumva ukuri, kugeza n’aho bavugiye ko uwo Rusesabagina afungiye ubusa?

Iri ni irondakoko n’irondaruhu, rituma bamwe bibwira ko ari abantu kurusha abandi. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Antony Blinken, utegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, yari akwiye kuzahava asobanukiwe ko amaraso y’Abanyarwanda nayo afite agaciro nk’ay’Abanyamerika.

#Rwandan’s blood matters!

2022-08-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2023
Perezida Kagame  kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Ubwanditsi 12 Mar 2025
FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

Ubwanditsi 23 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.
Amakuru

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 27 Jul 2021
U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi
UBUKUNGU

U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 17 Oct 2018
Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?
Amakuru

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Ubwanditsi 10 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru