• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Ubwanditsi 18 Aug 2016 ITOHOZA

Kuva mu mpera za Nyakanga nibwo amakuru y’ifungwa ry’umunyemari Nkubiri Alfred yatangiye gusakara aho bivugwa ko akurikiranyweho uruhuri rw’ibyaha birimo kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Nkubiri, umunyemari wamenyekanye cyane mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Muri ibyo byaha bivugwa ko Nkubiri akurikiranyweho, harimo gukoresha impapuro mpimbano, kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi bishingiye ku makimbirane yagiranye n’umwe mubo bari basanzwe bakorana mu kugeza ku baturage inyongeramusaruro wari ufite isoko ryo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nta nzego ziremeza iby’itabwa muri yombi rya Nkubiri gusa ifungwa rye bivugwa ko rifitanye isano n’ifumbire yo mu bwoko bwa DAP yari yakuye muri Arabia Saudite ariko Minagri igasanga ifite ikibazo cy’ubuhehere buri hejuru ugereranyije n’ubwemewe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Iki kibazo kimaze kugaragara, Minagri yandikiye Nkubiri imusaba gusubizayo iyo fumbire nyuma y’isuzuma ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge(RSB) ubugira gatatu maze inshuro ebyiri bikagaragara ko ifite ikibazo ku buhehere.

Minagri yagaragaje ko ibyemezo by’ubushobozi bw’ifumbire bitangwa na nyir’uruganda byakemanzwe kuko ngo amakuru yari ariho yari atandukanye n’ibyanditswe ku mifuka, kandi ko nta bisobanuro Nkubiri yabitanzeho.

Ibi byatumye tariki ya 31 Gicurasi 2016, iyi Minisiteri yandikira Nkubiri ibaruwa imusaba gusubiza iyo fumbire aho yayikuye bitarenze iminsi 15, ariko ngo ntiyubahiriza amabwiriza ahubwo ayiha abaturage bo mu Turere twa Gakenke, Nyabihu na Rubavu.

-3723.jpg

Nkubiri Alfred

Ifumbire yazanywe mu Rwanda na sosiyete Enas y’umushoramari Alfred Nkubiri ni toni 733, ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Source : Igihe.com

2016-08-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Ubwanditsi 30 May 2017
Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Ubwanditsi 18 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.
Mu Mahanga

Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye  Igitero i Rusizi  cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka
ITOHOZA

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ubwanditsi 23 Jun 2017
Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana
Mu Mahanga

Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Ubwanditsi 18 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru