• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ubwanditsi 15 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Byabaye kuwa kabiri, aho mu gace k’ibirunga hafi y’ikirunga cya Bisoke/Mikeno ku mupaka w’u Rwanda na Congo ingabo z’ibihugu byombi zarasanye hakagira abapfa.

Ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zarasanye kubera kurenga umupaka, buri bamwe bashinja abandi

‘Expanded Joint Verification Mechanism’ (EJVM) ingabo z’ibihugu by’akarere zishinzwe ubugenzuzi buhuriweho z’urwego rwa ICGLR zatangaje ko zatangiye iperere ku byabaye.

Amakuru ya Radio Okapi yo avuga ko ingabo za Congo (FARDC) zimaze iminsi zikanga ko hari abahoze ari abarwanyi ba M23 bavuye muri Uganda bakinjira ku butaka bwa Congo, ngo byatumye  FARDC ikaza ubugenzuzi ku mipaka yabo n’u Rwanda na Uganda.

Muri uko kugenzura umupaka kwabo ngo hari aho bageze mu gice cy’ibirunga hafi ya Sabyinyo, bo bavuga ko ari ku ruhande rwa Congo, bahura n’ingabo bavuga ko ari iz’u Rwanda bararasana.

Abasirikare babiri ku ruhande rwa FARDC bahasize ubuzima n’abandi ku ruhande rw’abo barwanaga bo mu Rwanda.

Hari amakuru ko ingabo za Congo zishobora kuba arizo zaba zararenze iwazo zikinjira ku ruhande rw’u Rwanda.

Nyuma y’iyi mirwano itsinda rya EJVM  ya ICGLR (International Conference of the Great Lakes Region) ubu riri mu iperereza ku byabaye.

Amakuru agera kuri Rushyashya aremeza ko kuri uyu wa kane nimugoroba i Musanze hari inama y’abo muri EJVM n’abo ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda bareba  ibyabaye no kugira icyo babitangazaho.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo no mu myaka ishize zagiye zikozanyaho kubera imipaka ahagana ku birunga no hafi yabyo. Ahagana 2015 hatangiye umushinga wo kugaragaza umupaka nyawo cyane kuri kiriya gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba.

Aho barasaniye hagana mu gice cy’ibirunga nta mipaka igaragazwa y’ibihugu byombi ihari.

2018-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 14 May 2018
“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare

“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare

Ubwanditsi 13 May 2020
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwanditsi 31 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
POLITIKI

Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Ubwanditsi 13 Jan 2019
Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni
HIRYA NO HINO

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro
Amakuru

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru