• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere

Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 03 Mar 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, wari witabiriye Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya mbere, yatangaje ko ari urubuga rwiza rwo kwisuzuma no gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite ndetse ko yawukuyemo impamba izamufasha mu mikoranire n’izindi nzego.

Dr Ngirente Edouard yabaye Minisitiri w’Intebe muri Kanama 2017 asimbuye Murekezi Anastase kuri ubu wagizwe Umuvunyi Mukuru.

Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye mu Kigo cya Girikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuva ku itariki 28 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe ni wo wa mbere yari yitabiriye.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr Ngirente yavuze ko uburyo abantu baganira ku bibazo by’igihugu, bakareba ibyashyizwe mu bikorwa, bakinenga ari ibintu ibintu bya ngombwa yakuyemo impamba.

Yagize ati “Kuri njye ni umwiherero wa mbere ngize; nawukuyemo impamba nini cyane izatuma nshobora gukorana neza na bagenzi banjye. Kuba inzego zinyuranye twarahuriye hamwe byatumye tuganira neza ku mikoranire dusanzwe dufite n’iyo tugiye kugira n’ibyo twakemura mu buryo bwihuse cyangwa burambye.”

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko iyo gahunda z’igihugu ziganiriweho hari abayobozi batandukanye barimo n’abashinzwe kuzishyira mu bikorwa bituma bazumva neza bitandukanye n’ubundi buryo inzego z’ubuyobozi zikoresha zitanga amabwiriza.

Ati “Umwiherero utandukanye n’ubundi buryo inzego z’ubuyobozi zikoresha zitanga amabwiriza kuko abantu baba bicaranye amaso ku yandi, bavugana ibishoboka, ibigoye bigashakirwa umuti ukaba ari umusanzu ugaragara ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo igihugu cyiyemeje kugeraho.”

Yasabye ko buri muyobozi yikubita agashyi agakoresha imbaraga zose kugira ngo imyanzuro yafashwe izashyirwe mu bikorwa.

Dr Ngirente yakomeje avuga ko mu byaganiriwe hagarutswe ku buryo uburezi bwashyirwamo imbaraga kuko igihugu cyiyemeje kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Uburezi twabuhaye umwanya munini duhereye ku mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza; uko zigomba kwiga, uburere n’ubumenyi butangwa kugira ngo abantu bagaruke ku nzego ziteza imbere igihugu, byaba ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubwubatsi, ibyo byose bizashoboka igihe tuzaba dukoresha ubumenyi bwavuye mu mashuri, tugashyiramo n’ikoranabuhanga rigomba kuboneka mu nzego zose kugira ngo twiteze imbere mu buryo bwihuse.”

Yasabye abaturage n’abayobozi gukorera hamwe kugira ngo ibyakozwe mu burezi, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, iterambere ry’imijyi, ubuzima birambe binongerweho ibindi bityo igihugu gikomeze gutera imbere, umunyarwanda akomeze kubaho neza.

2018-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma,  yapfuye ahagaze

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Nyuma y’imyaka 27,  amahanga ntaraha agaciro nyako  Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba yarananiwe kuyikumira no kuyihagarika, kuki nibura adashyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare? Ibi ni akagambane gakomeje.

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Ubwanditsi 28 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi
Mu Rwanda

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 
Amakuru

Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Ubwanditsi 27 May 2022
Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria
IMIKINO

Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru