• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Ubwanditsi 21 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’iminsi  4 gusa  afatiwe mpiri mu nkengero za Paris,Umurwa Mukuru w’Ubufaransa,  kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020, Kabuga  Felesiyani yagekjejwe imbere y’urukiko rw’I Paris, kugirango amenyeshwe ibyaha  7 aregwa, birimo ubufatanyacyaha  mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenosi, n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Kabuga Felisiyani yinjiye mu rukiko  arinzwe n’abapolisi benshi, ari mu gatebe k’abafite ubumuga,agaragaza ubwoba bwinshi, mu ipantaro y’ikoboyi(jeans) y’ubururu n’umupira w’imbeho, ndetse yambaye agapfukamurwa. Mu ijwi  rinaniwe, Kabuga yemereye abacamanza ko umwirondoro wasomwe ari uwe koko, anongeraho ko yavutse mu mwaka w’1933, aho kuba wuw’1935 nk’uko byari byajyaga bivugwa.

Bakimara gusomerwa ibyaha  Kabuga aregwa, byose barabihakanye, ndetse banatangaza ko ngo biteguye kurega itangazamaku, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, n’abandi ngio bamwise umwicanyi ruharwa, kandi ari “umutagatifu”.

Ubushinjacyaha muri uru rubanza bwahise busaba  urukiko ko rwakohereza Kabuga Felisiyani I La haye mu Buholandi, muri gereza  y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, mbere y’uko ajyanwa Arusha muri Tanzaniya, kugirango aburanishwe n’urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

N’ubwo nta rubanza rwabaye kuri uyu wagatatu,  agifatwa Kabuga Felisiyani n’ubwunganizi bwe bavuze ko  ibyo kuburanira Arusha batabishaka, ngo ahubwo yazaburanishirizwa mu Bufaransa, kuko ariho yizeye ubutabera nyabwo.

Ababikurikiranira hafi barahamya ko icyemezo cy’ikiko zo mu Bufaransa gishobora kuzamara ibyumweru byishi, kuko zizakenera gusesengura ibivugwa n’impande zombi, mbere yo gufata icyemezo.

N’ikimenyimenyi ubwunganizi bwa Kabuga bwahise busaba ko urubanza rw’ejo rwahita rusubikwa mu gihe cy’iminsi 8 ngo kugirango barusheho kwitegura, kandi amategeko yo mu Bufaransa arabyemera.

Hagati aho ariko, imiryango  iharanira inyungu z’Abarokotse genoside yakorewe Abatutsi, ntiyahweme gusaba ko Felisiyani Kabuga yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha aregwa, nk’uko byagenze  ku bandi amahanga yoherereje ubutabera bw’uRwanda, nka ruharwa  Leon Mugesera, Jean UWINKINDI n’abandi, kugeza ubu ntawe uranenga ubutabera bahabwa.

Tugarutse ku ifatwa rya Felisiyani Kabuga, hari ibihuha byatangiye gukwirakwizwa n’abo mu muryango we, ibigarasha n’abandi ba “kanywamaraso”, ko  yaba yaragize ubutwari bwo kwishyikiriza ubutabera. Ibi ni ibitabapfu, kuko Kabuga wari umaze imyaka 26 ahigishwa uruhindu, yarafashwe.

Amakuru dukesha REUTERS avuga ko, Eric Emeraux ukuriye  urwego wa Polisi rushinzwe ibyaha byibasira inyokomuntu, ari narwo rwafashe Kabuga, yatangaje ko abasore 16 bazobereye mu gufata abashinjwa ibikorwa by’iterabwoba, aribo bafashe Kabuga, babanje kumugotera mu nyubako yabanagamo n’umuhungu we Donatien  NDAYISHIMYE.

Eric Emeraux yabwiye Reuters ko  Kabuga bamusanganye pasiporo z’ibihugu byinshi bya Afrika, birimo amazina  ye y’amahimbano agera muri 28.

Eric Emeraux yahamije ko ngo ijoro ryose baraye bari bufate kabuga atasinziriye, ndetse ngo  bemeye ko ari Kabuga Felisiyani bafashe koko, ari uko bafashe ibipimo bye bya ADN, bakabigereranya n’ibyo bigeze kumufata muw’2007, ubwo yari arwariye mu bitaro bya Frankfurt mu Budage.

Andi makuru arahamya ko “Guma mu Rugo” yafashije cyane  mu itabwa muri yombi rya Kabuga, kuko nyuma y’amezi 2 inzego z’umutekano zikeka aho yaba yihishe, ari naho zamusanze, atashoboraga kuhava ngo yimikire ahandi nk’uko yari asanzwe abigenza.

2020-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Ubwanditsi 29 Oct 2020
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwanditsi 31 May 2024
Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Ubwanditsi 19 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo
INKURU NYAMUKURU

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York
POLITIKI

Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York

Ubwanditsi 15 May 2017
Perezida  Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ubwanditsi 17 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru