• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Ubwanditsi 19 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kugeza ubu, depite Frank Habineza uyoboye Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, (DGPR), ntabwo akwiye kureba nabi uwavuga ko yugamye ku mureko, nyuma yo kwatuza akanwa ke amagambo yashenguye abagizweho Ingaruka n’imitwe yiterabwoba irimo FLN ya Rusesabagina, na FDLR yasize ikoze genocide mu Rwanda, ubwo yasabaga ko Leta yaganira n’iyi mitwe.

Bamwe batangiye bibabaza niba aribyo yatumwe munteko ubwo yatorerwaga kuba intumwa ya rubanda mumatora y’abagize inteko yabaye muri 2018. 

Muri Werurwe 2017, nibwo inama ya biro politiki y’iri shyaka rizwi nka Green Party (DGPR), yemeje Habineza Frank nk’uzarihagararira mu Matora y’ Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2017 bikarangira ayatsinzwe kumajwi 0, 5%. 

Nyuma yo gutsindwa, yaradandabiranye kugeza aho yashatse no kwegura mu ishyaka rye ngo ahurwe politiki burundu, abitewe no kwihebeshwa n’amadeni menshi yari afite ubwo yiyamamazaga. 

Muri 2018 yungutse igitekerezo cyo kongera amadeni muyandi maze akiyamamariza kuba umudepite munteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Gusa aha ho byaje kumuhira, abasha kubona amajwi amwemerera kujya munteko, aho yinjiyemo avuga ko ahagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta. 

Inshuti y’itangazamakuru.

Wenda ntiyabona umwanya wo gutembera ngo ajye mubyaro yumve ibibazo abaturage bafite, ariko umubwiyeko wicaye ahantu kandi ufite akuma gafata amajwi cyangwa n’amashusho, ushaka ko muganira, yatebuka.

Mugihe bamwe bibaza niba yaba amaze koroherwa n’amadeni yafashe ubwo yiyamamazaga, we yifashishije ibitangazamakuru binyuranye, Asaba ko Leta y’u Rwanda yajya igirana ibiganiro n’abayirwanya ngo kugira ngo ibashe kugira agahenge no kuruhuka ibitero bahora bayigabaho. Yumvikana kuri radio ijwi ry’Amerika agira ati: “Yego twavuze rwose ko biri no muri gahunda y’ ishyaka ryacu ko dushyigikiye yuko Leta y’u Rwanda igomba kuzajya ikorana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo ndetse nabo ivuga ko bayirwanya, baba abafite intwaro n’abatazifite”.

Utu dushya uyu mudepite yadukanye mugihe abadepite bazongera gutorwa umwaka utaha, abasesengura baribaza niba ariyo turufu agiye gukoresha ngo azongerere atorwe. Ibi kandi Frank Habineza arabivuga yirengagije ko iyo mitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba imaze guhitana abaturage batandukanye mubice bimwe bigize Intara y’amajyepfo n’uburengerazuba. Ndetse hakiyongeraho n’imitwe igizwe n’abasize bakoze genocide mu Rwanda muri 1994.  

Ndetse nabamwe mu biyita abanyapolitiki bafite amashyaka avuga ko arwanya Leta bafitemo abahunze basize bakoze genocide cg abujuje ingengabitekerezo yayo. Abandi ni abanyabyaha bahunze ubutabera cyangwa bakatiwe n’inkiko. 

Kwirengangiza no kwivuguruza

Icyakora nanone mu gusaba ibi, Habineza agaragaza kugira iby’ingenzi yirengagiza, no kwitega mu mvugo ze mu gihe yahuje urugwiro n’abanyamakuru. 

Nkubu avuga ko RNC ya Kayumba Nyamwasa itemerewe kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda kuko atari ishyaka ryemewe n’amategeko, ubundi ngo guhora Leta y’u Rwanda irwana n’imitwe y’inyeshyamba nka MRCD-FLN ntibitanga igisubizo, ati “Hakabayeho ibiganiro.” Nyamara MRCD/FLN nayo si ishyaka ryemewe n’amategeko. 

Muri 2018 ubwo umutwe w’inyeshyamba za FLN wari uri kwica abaturage b’i Nyabimata, uwari umuyobozi wawo Paul Rusesabagina, yavuze ko bafite intego yo gukuraho Leta y’u Rwanda, mu nzira y’intambara, aho gusaba kuganira na Leta niba hari hari ikibazo batumvikanagaho. Kandi ni mugihe koko, kuko FLN nayo  n’igice cyiyomoye kuri FDLR igizwe n’abasize bakoze genocide yakorewe abatutsi. 

Aha kandi ntakwirengagiza abaturage b’i Musanze basahuwe, abakubiswe, n’abishwe n’inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana.

Mubandi yemeza ko bakwiye kuganira na Leta harimo Umusazi waciwe mu gipadiri, Thomas Nahimana. Uyu mugabo wahoze mugipadiri ni umutekamutwe wibera mubufaransa, uhora avuga ko ari Presida wa guverinoma ikorera mubuhungiro. Akaba yaragiye yumvikana inshuro nyinshi atanga imbwirwaruhame zihembera urwango kumbuga nkoranyambaga, ndetse akaba yaranagiye anatanga amatangazo menshi yo kubika, abika Presida Kagame ngo yitabye Imana. 

Bamwe mubaturage bagaragaje kwijujuta ubwo bunvaga Habineza Frank asaba ibi, bagaragaza ko amagambo ye yuzuyemo amacakubiri no gutoneka abanyarwanda bahungabanyijwe n’ibikorwa by’iterabwoba. Kuri Depute Nizeyimana Piyo, ngo Frank Habineza yararengeye kuburyo akwiye no kugezwa imbere y’inkiko. 

Mubiganiro byabeye muri Village urugwiro muri muri 1998 na 1999, byari bihuriwemo n’amashyaka yose ataragize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi, imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini ndetse n’abashakashatsi, baganira kuburyo habaho gusangira ubutegetsi ntawe usigaye inyuma. 

Frank Habineza rero umaze kwigira umuvugizi w’inzererezi byitwa ko zirwanya Leta, akwiye gufata umwanya wo gutekereza aho igihugu kigeze mu iterambere akareka gusubiza inyuma umuhate w’abanyarwanda mukwiyubakira igihugu. 

2022-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igitambaro cya kapiteni Cristiano Ronaldo yataye mu kibuga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Portugal yanganyijemo na Serbia ibitego 2-2, kigiye gucungura ubuzima bw’umwana w’Umunya-Serbia

Igitambaro cya kapiteni Cristiano Ronaldo yataye mu kibuga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Portugal yanganyijemo na Serbia ibitego 2-2, kigiye gucungura ubuzima bw’umwana w’Umunya-Serbia

Ubwanditsi 01 Apr 2021
Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Ubwanditsi 20 Mar 2018
Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Ubwanditsi 27 Dec 2024
Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubwanditsi 16 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi
Amakuru

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika
Mu Rwanda

Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri
INKURU NYAMUKURU

Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri

Ubwanditsi 09 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru