• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Ubwanditsi 15 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Mu rwego rwo kubagezaho amakuru y’Abaturage kuri iki cyumweru dusoje umunyamakuru wacu yanyarukiye mu Ntara y’Uburengerazuba gutohoza ikibazo cy’akarengane giterwa ni mitungo  igiye gutezwa cyamunara y’ ibagiro rya kijyambere rya Kopertive KOADU[ Dukunde Umurimo], riherereye mu Kagari Rutagara, Umudugudu wa Rukoko, Akarere ka Rubavu. Kugirango harangizwe urubanza yatsinzwemo na rwiyemezamirimo, kampani King Constuction and service company limited.

Ibagiro rya kijyambere rya Kopertive KOADU[ Dukunde Umurimo] rigiye gutezwa cyamunara

Iri bagiro ryuzuye ritwaye amafaranga miliyoni zisaga 372 Frw ubuyobozi buza kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo y’imirimo y’inyongera yabyaye  Miliyoni zisaga  450 biteza imanza zigiye kurangira ibagiro rigurishijwe.

Ikibazo uko giteye

Imvo n’imvano yo kudashaka kwishyura kampani King Constuction and service company limited  n’ amasezerano yagiranye na Koperative KOADU, yo kububakira ibagiro rya kijyambere, agizwe n’ibyiciro 2, ayo kurangiza imirimo y’ubwubatsi harimo urugo [cloture] n’indi mirimo yo gusoza inyubako [travaux de finissage].

Mu itohoza twasanze kampani King Constuction and service company limited yarubahirije ayo masezerano, yararyubatse rimaze kurangira, haza andi masezerano ya 3 akubiyemo imirimo y’inyongera, yose akaba miliyoni 435 536 327 fws, ayo masezerano akubiyemo imirimo y’icyiciro cya 1, 2, n’imiro y’inyongera (venant).

Amasezerano ya mbere angana n’igiciro cya miliyoni 187, 783 870 frws, aya kabiri ni miliyoni 125 458 115 frws, ayo masezerano ya mbere n’aya kabiri  iyo uyateranyije n’imirimo y’inyongera agera miliyoni 435 536 327 fws aturuka ku mirimo bagiye bategekwa na RAB, ahari hagenewe amakaro, RAB itegeka kubakisha terazo, ibyobo n’ubwiherereo butari buteganyijwe n’indi mirimo yagiye yiyongeramo itandukanye.

Ni yo yabyaye miliyoni twavuze haruguru, babyemeranyijwemo na expert Koperative KOADU wabo bari bizaniye, kuko hari amabwiriza avuga ko bakora imiro hakazakorwa evaluation nyuma.

Hakimara gukorwa evalutation na expert wa KOADU ni bwo bemeranyijwe miliyoni 433 375 488 fws, hakavamo miliyoni 182 876 000 bari barishyuwe, hagasigara miliyoni 250 499 488. Ni ho bahise bakora amasezerano global ya miliyoni 400 arenga, banemeranywa ko bagiye kugana banki kugira ngo bishyure, nyamara amaso yaje guhera mu kirere.

Faustin Mbanjimbere (wambaye ishati yera) wari uyoboye Komite yacyuye igihe ntako atagize ngo iki kibazo gikemuke.

Bigaragara ko hategerejwe igihe kirekire mu gihe cy’amezi 8 ubwo byari muri 2015, kugeza ubwo imitungo ya rwiyemezamirimo yari yaragwatirijwe muri banki kugirango abone amafaranga ifatirwa, arinako  banki igenda ibara inyungu. Ndetse ihitamo kugurisha imwe mu mitungo ye ariko biranga birananirana.

Ikibazo cyaje mu kwishyura

Ubwishyu hagati ya Koperative KOADU na King Constuction and service company limited bumaze kubura  hitabajwe inkiko, dore ko hari hashize amezi 8, cyane ko  inyunyu za banki zari zimaze kuba umurengera, urubanza  rwatangiriye mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Musanze, rutegeka ko Koperative KOADU igomba kwishyura miliyoni 249 499 488 frws, mu gihe bo baje mu rukiko bahakana umwenda bavuga ko ayo bemera ari miliyoni 55 ziva muri ya masezerano ya mbere naya kabiri  ukuyemo miliyoni 182 zishyuwe, urukiko rubacira indishyi za miliyoni 9 730 480 frws, rucibwa hari mu mwaka w’2015.

Koperative KOADU yahise ijurira urukiko rwisumbuye rw’ubucuruzi,  rwa Nyamirambo  mu mujyi wa Kigali, urukiko rusuzumye rusanga nta shingiro rufite, rubategeka kwishyura hongeye miliyoni 3 z’inyungu mbonezamusaruro n’inyungu za banki.

Mu gihe bajuriye urukiko rubategeka ko harangizwa urubanza kuri miliyoni 55 bo bemera ubwabo, icyo cyemezo ntibacyishimiye bagana urukiko rw’ikirenga, bajuririra icyemezo cyo kurangiza urubanza by’agateganyo, n’icyo kutemera ideni ryose.

Urukiko rw’ikirenga rwasuzumye ikirego cyihuse cyo kurangiza urubanza by’agateganyo, rufata umwanzuro ko hagomba kurangizwa urubanza by’agateganyo kandi ko ikirego cya Koperative KOADU nta shingiro gifite.

Rutegeka ko urundi rubanza ruzasumwa mu mizi, rwa miliyoni 249 arenga, urubanza by’agateganyo ni miliyoni 55 bemera.

Haje kurangirisha urubanza, hashakwa umuhesha w’inkiko [ execution] icyo gihe bagiye kurangirisha urubanza haje komite ya koperative isaba imishyikirano,  ndetse yohereje abayobozi babo,  muri iyo mishyikirano bumvikanye ko hahagarikwa cyamunara n’imanza bari bafitanye na rwiyemezamirimo zose Koperative KOADU yemera ideni ryose rya miliyoni 260.554968 fws

Ingingo ya 6, ivuga ko hemeranijwe ko abanyamategeko nibatumvikana kuri aya masezerano azata agaciro cyamunara igakorwa nkuko bisanzwe kuwa 2 kamena 2018.

Akarengane gakorerwa ba rwiyemezamirimo

Rushyashya yegereye abagize King Constuction and service company limited ivuga ko ikibabaje nyuma yaho bishe amasezerano ahubwo hakaza kuba inama, yarimo inzego za Leta, nabwo bitubahirijwe bati : “natwe tubonye amasezerano batayubahirije tugana urukiko rw’ikirenga”.

Bimaze kugaragara ko bishe amasezerano bakomeje mu rukiko rw’ubujurire, rwasanze ikirego cya  Koperative KOADU  nta shingiro gifite, rubatega kwishyura ideni rya 260.554968 n’inyungu mbonezamusaruro za miliyoni 3 buri kwezi, n’inyungu za banki, nkuko urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwari rwabitegetse.

Theogene Nzabandora kimwe na mugenzi we Hakizimana Hassan, bagira bati: “ Dukomeje gukorerwa iterabwoba aho kugira ngo twishyurwe, urugero ni igihe umukuru w’igihugu yagiye gusura abaturage mu karere ka Rubavu, twarafashwe turafungwa, aho njyewe Hakizimana Hassan nakuwe mu musigiti saa mbiri zijoro nkajyanwa kuri station ya polisi ya Kanama.

Muri iryo joro nibwo hafashwe mugenzi we nzabandora theogene, bamukuye mu rugo rwe saa tatu n’igice zijoro na we ajya gufungirwa kuri station ya polisi ya Kanama, barara muri gereza bajya kurekurwa mu gitondo saa ine nkuko babivuga.

Kuva ubwo kugeza ubu, bakaba bavuga ko nta mutekano bafite, ndetse ko baboneyeho kwishinganisha, cyane ko bizeye inzego z’umutekano.

Bati: “Tukaba dusaba ko inzego zishinzwe iki kibazo zadufasha gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, kugira ngo tubone ubwishyu bwa banki”.

Umuyobozi wa Koperative KOADU (Koperative Dukunde Umurimo) Musabyimana Nyarubisi Bertin, icuruza inyama, yabwiye Igihe ko hari akarengane bagiriwe na komite nyobozi zababanjirije.

Ati “Ibagiro ryarangiye kubakwa muri 2014 bararitumurikira, muri 2015 nibwo ubuyobozi bwariho bwagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo y’imirimo y’inyongera ya miliyoni 450 kandi ibagiro ryaruzuye bakoresha uburiganya basinyira abanyamuryango ko bemeye kwishyura. Turasaba ko inzego zibishinzwe zaturenganura”.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco, avuga ntako batagize kugira ngo iki kibazo gikemuka agasaba inzego zibishinzwe kurenganura abanyamuryango.

Maurice MUNYENTWALI, umunyamategeko

Maurice MUNYENTWALI umunyamategeko yabwiye Rushyashya ko icyemezo cy’Urukiko gikurwaho n’urundi rukiko gusa ko ntamuntu numwe yitwaje ubuyobozi ubwo aribwo bwose yaba ahagarariye, utambamira icyemezo cy’urukiko cyateweho kashe mpuruza. Kandi ko niba Koperative KOADU (Koperative Dukunde Umurimo) ibuze ubwishyu mu mitungo yayo hagomba gufatirwa imitungo y’abanyamuryango ikavanwamo ubwishyu.

2019-07-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Ubwanditsi 19 May 2018
Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro

Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro

Ubwanditsi 02 Jul 2017
U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030

RUSHYASHYA 13 Oct 2026
Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Ubwanditsi 14 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 .
Amakuru

AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 .

Ubwanditsi 24 Apr 2021
Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 16 Jul 2017
Ishyamba si ryeru :  Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene  12.000 USD,  yasize atishyuye
ITOHOZA

Ishyamba si ryeru : Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene 12.000 USD, yasize atishyuye

Ubwanditsi 28 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru