• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 16 Jun 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo inshuti uyibonera mu byago. Perezida Tshisekedi yitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2018 ashaka gusimbura Perezida Joseph Kabila yiyambaje umutwe wa M23 wari mu buhungiro awemerera kuzawucyura ugatahuka mu gihugu cyabo cy’amavuko cya Kongo bamwe bagasubizwa mu gisirikari abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Amatora yarabaye, Tshisekedi aba Perezida nubwo bivugwa ko uwari watsinze amatora ari Martin Fayulu maze Tshisekedi akomeza kuvugana n’umutwe wa M23.

Ingabo zuyu mutwe zaje kuva muri Uganda zikambika hafi y’umupaka wa Kongo hagendeye ku masezerano bagiranye na Perezida Tshisekedi ariko bahamara amezi 14. Bamwe bibuka amakuru avugwa ko M23 yasubiye muri Kongo ariko ntibavuge uburyo yagezeyo.

Mu masezerano y’ibanga bagiranye na Tshisekedi, nuko M23 yagombaga gutanga batayo ebyiri, n’abahoze ari abarwanyi ba Jean Pierre Bemba bagatanga indi batayo noneho ingabo za Leta (FARDC) zigatanga indi batayo bagakora Burigade ishinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Bivugwa ko Tshisekedi yigaramye M23 ariko ntawe uzi impamvu.

Ibi byose byabaga mu ibanga ubwo Tshisekedi yarwanyaga Kabila akiyegereza abamurwanya. M23 yabonye ko Tshisekedi abatabye mu nama nyuma yuko ingabo za Leta zibagabyeho ibitero, baritabara ahubwo bafata uduce twinshi turimo n’ikigo cya Rumangabo aho bakuye intwaro nyinshi.

Ku bufasha buvugwako Leta y’u Rwanda ibafasha, umuvugizi wa M23 Maj Willy Ngoma yatangaje ko nta n’urushinge u Rwanda babahaye ahubwo ko ingabo za Leta zikorana n’abicanyi bo muri FDLR ndetse nindi mitwe harimo Nyatura.

Ingabo za LONI nazo ziri muri Kongo zatangaje ko nta bimenyetso bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ifasha M23. Ubu kuri Tshisekedi guteza intambara ni uko atizeye ko azatsinda amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe umwaka utaha aho azavugako igihugu kiri mu ntambara bityo amatora ntabe.

2022-06-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Kansiime Julius na Geoffrey Zawadi bayoboye abandi bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FRVB mu matora ategerejwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2021

Kansiime Julius na Geoffrey Zawadi bayoboye abandi bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FRVB mu matora ategerejwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2021

Ubwanditsi 16 Mar 2021
Rwamagana : Umucuruzi  Rwabukamba Venuste yitabye Imana ku buryo butunguranye

Rwamagana : Umucuruzi Rwabukamba Venuste yitabye Imana ku buryo butunguranye

Ubwanditsi 10 Oct 2016
Afurika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Afurika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Ubwanditsi 07 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DONALD TRUMP  abaye Perezida wambere urahiriye  gutegeka Amerika adakunzwe
ITOHOZA

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru
Mu Mahanga

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Politiki n’ingengabitekerezo bya Jenoside byabujije ba nyiramukubitwa kuba abantu
POLITIKI

Politiki n’ingengabitekerezo bya Jenoside byabujije ba nyiramukubitwa kuba abantu

Ubwanditsi 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru