• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Ubwanditsi 30 Dec 2021 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Hashize igihe kitari gito udukingirizo tw’abagore tutagaragara ngo abadukeneye batubone ndetse banadukoreshe, ibyo byatumye Umuryango AHF-Rwanda ituzana ku buryo tuzajya tuboneka ahatangirwa utw’abagabo.

Byavuzwe kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo hasozwaga Imurikagurisha Mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, aho Umuryango Mpuzamahanga ufasha kurwanya no gukumira agakoko gatera SIDA (AHF-Rwanda) watangaje ko Udukingirizo tw’abagore twabonetse.

Udukingirizo twatanzwe muri iri imurikagurisha turi muri gahunda ya AHF-Rwanda yo gufasha mu guhashya icyorezo cya SIDA gihitana ubuzima bwa benshi by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Nzeyimana Anastase Program officer muri AHF-Rwanda, avuga ko bagiye muri Expo kugira ngo barusheho guhashya ubwandu bwa Virusi itera SIDA, akaba ari nayo mpamvu bazanye udukingirizo tw’abagore n’abagabo mu rwego rwo kubarinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, yo nyirabayazana yo kwandura indwara zitandukanye zirimo na Virusi itera Sida.
Agira ati:”Turabizi ko abagore n’abagabo badukeneye kandi ni ngombwa kuko udukingirizo tuzabafasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo n’icyorezo cya SIDA.”

Hashize igihe kitari gito udukingirizo tw’abagore tutagaragara ngo abadukeneye batubone ndetse banadukoreshe, ibyo byatumye Umuryango AHF-Rwanda ituzana ku buryo tuzajya tuboneka ahatangirwa utw’abagabo, ariko hakazabaho guhugura abakozi bakora muri za Condoms Kiosks uko bazajya bigisha abagore uko gakoreshwa.

Umuhoza Chartine Umwe mu bahawe udukingirizo tw’abagore na AHF-Rwanda avuga ko adatewe ipfunwe no gukoresha ako gakingirizo kuko kamurinda ibyago byo kwandura indwara nyinshi zirimo na Virusi Itera Sida.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kurwanya SIDA mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rusanganwa Léon Pierre, avuga ko gufatanya na AHF-Rwanda gutanga udukingirizo tw’abagore muri Expo, ari uko bakeneye guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye ku buzima buzira umuze.
Ati “Kwita ku kurwanya indwara zaba izandura n’izitandura muri PSF ni iby’agaciro kuko igihe tugize ibibazo abikorera bagahitanwa n’izi ndwara cyangwa zikabazahaza, igihugu kiba kihahombera kuko ntibaba bakora, biba ari byiza kubona umufatanyabikorwa mwiza nka AHF-Rwanda barebye kure bazana udukingirizo Tw’abagore, ibi bizafasha umuryango nyarwanda kuboneza urubyaro barushaho kwirinda icyorezo cya Virusi itera Sida.”

Umuryango AHF-Rwanda uvuga ko watanze udukingirizo ibihumbi 129 muri Expo 2021. Muri abo bantu bafashe udukingirizo harimo Abagabo bangana na 85% ndetse n’Abagore bangana na 15%

2021-12-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

RUSHYASHYA 05 Mar 2026
Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Ubwanditsi 17 Jun 2021
Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Ubwanditsi 20 Feb 2018
Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye

Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye

RUSHYASHYA 05 Oct 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU
Mu Rwanda

Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Me Bernard NTAGANDA  yaraye asohowe ikubagahu  n’aba Sécurité ba TOPSEC.
Mu Rwanda

Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba TOPSEC.

Ubwanditsi 28 Feb 2017
Uwari umutoza wa Rayon Sport yeguye ku mirimo ye
IMIKINO

Uwari umutoza wa Rayon Sport yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 25 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru