• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Ubwanditsi 28 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) iremeza ko itarabona imashini zihagije zizifashishwa mu gutora ngo hafungurwe ibiro byose biteganyijwe kuzatorerwamo mu murwa mukuru Kinshasa. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba basanga ubu ari uburyo bushya bwo kuzabuza abaturage gutora.

Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye bumwe mu bubiko bwa komisiyo y’amatora I Kinshasa hagati muri uku kwezi, ikangiza imashini zigera ku 8,000 zo gutoreraho, CENI yavuze ko mu mashini zigera mu 10,300 hari hasigaye 2,300. Uyu munsi iravuga ko yabashije kwegeranya imashini 9,000 gusa nyuma yo gukusanya zimwe mu mashini zari muri Haut-Katanga.

Nk’uko ariko iyi komisiyo yabitangaje, ngo imashini zihari ziracyari nkeya ku biro 7,939 byateganyijwe muri Kinshasa. Kubw’ibi, yafashe icyemezo cyo kugabanya uwo mubare w’ibiro hafi 14%. Bivuze ko ibiro byibuze 1,092 byafunzwe.

Umuvugizi wa CENI, Jean-Pierre Kalamba arizeza ko ibi nta kibazo bizatera, aho yatanze urugero rwuko nk’aho hakabaye ibiro 10 by’amatora mu ishuri rizatorerwamo, hazaba hari ibiro 9, noneho aho kugirango muri buri biro hatorere abantu 600, hazatorere 700. CENI ikagira iti: “Abo bose bazaba bari ku murongo bategereje bazabasha gutora.”

Iyi nkuru dukesha RFI irakomeza ivuga ko kuba kuri buri biro haziyongeraho abantu 100 bategereje gutora bizateza umurongo ukabije kandi bikaba bishobora kuzatuma abatora bamwe bacika integer bakisubirira mu ngo zabo.

Ikindi kibazo kiri kwibazwa n’ukumenya ukuntu abatora bose bazamenya aho bazajya gutorera nyuma y’izi mpinduka zije zikererewe. Ni mu gihe bivuze ko niba haziyongera abatora 100 bakagera kuri 700 bakabaye 600, bizaba ngombwa ko n’urutonde rw’abatora ruzongera gusohorwa bushya.

 

2018-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Ubwanditsi 16 Feb 2020
Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Ubwanditsi 20 Dec 2019
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Ubwanditsi 19 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana  wamwicishije
ITOHOZA

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

Ubwanditsi 10 Feb 2017
Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo
Amakuru

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Ubwanditsi 28 May 2021
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho
POLITIKI

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru