• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora

Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora

Ubwanditsi 29 Apr 2017 Mu Rwanda

Prezida John Magufuli wa Tanzaniya yirukanye mu kazi ka Leta abakozi ibihumbi 10. Barazira gukoresha dipolome z’impimbano zibagaragaza nk’abarangije amashuli yisumbuye kandi ari ibinyoma.

Ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko abakozi 9,932 basanzwe bakora akazi ka Leta ariko bakorera kuri dipolome z’impimbano, ibi nibyo yahereyeho ahita atanga itariki ntarengwa ya15 Gicurasi 2017, ko abo bireba bagomba kuba bavuye mu kazi.
Perezida Magufuli yongeraho ko abazaba bakiri mu kazi bazafatwa bagafungwa ndetse bagashyikirizwa ubutabera.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko 2% by’abakozi ba Leta ari bo barebwa n’iki kibazo. Aba bakozi birukanwe nyuma bazakurikiranwa abazahamwa n’icyaha bashobora kuzafungwa imyaka igera kuri 7.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko abakoze ubushakashatsi bagarukiye kuri dipolome z’amashuli yisumbuye, ko bataragera no kuri za Kaminuza.

John Magufuli yatorewe kuyobora Tanzania mu 2015, urugamba yatangiriyeho agomba guhangana na rwo ni urwo kurwanya magendu na ruswa. Muri uyu mwaka yagiriye ku buyobozi yahise yirukana abayobozi bakuru b’icyambu cya Dar es Salaam, nyuma y’iminsi mike hagaragaye kontineri zambutse kuri iki cyambu zitishyuriwe imisoro.

-6418.jpg

Perezida Magufuli yirukana Abakozi ba Leta

Muri Nzeli 2016, Perezida Magufuli, yirukanye abayobozi bakuru 2 bari barafunguje konti mpimbano bagamije kunyereza inkunga y’ingoboka yagenewe abashegeshwe n’umutingito.

Mu mwaka wa 2016 kandi yirukanye abakozi ibihumbi 10, bahembwaga amafaranga asaga miliyoni ebyiri z’amadorali mu kwezi kumwe kandi ari abakozi ba balinga ndetse anirukana Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu gihugu , Charles Kitwanga amuziza gusinda.

Mu myaka ibiri amaze ku buyobozi, Perezida Magufuli akomeje kugaragaraho iyirukana ritababarira, mu gihe binagaragara ko Tanzania yari yarazonzwe n’ibikorwa byinshi bya magendu.

2017-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

Ubwanditsi 31 May 2018
Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika

Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika

Ubwanditsi 08 Aug 2016
Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Ubwanditsi 28 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya
Amakuru

Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Ubwanditsi 03 Sep 2024
Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC.
Amakuru

Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC.

Ubwanditsi 04 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru