• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame yagarutse ku butwari bwa Capt Mbaye n’abandi banyamahanga barokoye Abatutsi muri Jenoside

Kagame yagarutse ku butwari bwa Capt Mbaye n’abandi banyamahanga barokoye Abatutsi muri Jenoside

Ubwanditsi 08 Apr 2017 Mu Rwanda

Ubwo yafunguraga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, Perezida Kagame yagarutse ku butwari bw’umusirikare Mbaye Diagne n’abandi banyamahanga bagaragaje ubwitange mu kurokora Abatutsi mu gihe Loni yo yareberaga

Capitaine Mbaye Diagne ukomoka muri Senegali, umwe mu basirikari bari mu butumwa bwa Loni (UNAMIR) yishwe ku ya 31 Gicurasi ubwo yageragezaga gutabara Abatutsi bari bihishe muri Hotel de Milles Collines

Kagame yagize ati “harimo n’abantu ku giti cyabo bashoboye kugira icyo bakora. ni yo mpamvu twibuka umusirikare wo muri Senegal wari Capitaine wanze kumvira amategeko rusange agakoresha amategeko ashingiye ku mutimanama we wo kumva ko ibyakorwaga atari byo.”

Kagame akomeza avuga ku basirikari bo muri Ghana na bo bari mu mutwe wa UNAMIR banze kumva amategeko bahabwaga n’ababakuriye kuko babonaga atari byo.

Yagize ati“ni yo mpamvu abasirikare ba Ghana hari abanze kumva ibyo bababwira baravuga bati ibyo ntabwo ari byo. Abanya Senegal n’abanya Ghana murumva ikibahuza. Ni nka bya bindi navugaga mbere by’uko Abanyafurika bahagaze ku Rwanda ejobundi. Hari n’abandi bagiye barokora abantu bavuye mu bihugu bitandukanye. Umunyamerika warwanye ku bantu akagaburira abari bihishe agahuruza akagira ate… na we twamuhaye ishimwe rijyanye n’igikorwa. Hari abandi mu bihugu bitandukanye by’i Burayi ndetse n’ahandi… abantu ku giti cyabo.”

Capitaine Mbaye ukomoka mu gihugu cya Senegal, yabashije kurokora ubuzima bw’Abatutsi bagera kuri 600 bari bahungiye muri Hoteli ya Milles Collines kubera ubumuntu no kudatinya kwe.

Uyu musirikare wishwe ku myaka 36 agasiga umugore n’abana 2 bakiri bato, yageze mu Rwanda mu butumwa bwa Loni nk’indorerezi maze acumbikirwa muri Milles Collines.

Ubwo Jenoside yatangiraga, uyu musirikare mukuru yahise atangira kurokora abantu ahereye ku bana ba Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe wari umaze kwicwa.

N’ubwo hari amabwiriza ya Loni yabuzaga indorerezi kujya gutabara abasivile, Mbaye ntiyayubahirije maze atangira gutangirwa raporo nk’umuntu warenze ku mabwiriza agatabara kandi bitari byemewe, nyamara bikagaragara ko ibyo yakoraga kwari ugufasha ikiremwamuntu no gutabara.

Ngo yafashije amagana y’Abatutsi bari muri Milles Collines kugera mu birindiro by’Inkotanyi byari biherereye ku Murindi.

-6260.jpg

Capitaine Mbaye Diagne

Mbaye ari mu bagenewe na Perezida wa Repubulika igihembo cyiswe “Umurinzi” kigenerwa abantu bagaragaje ubutwari budasanzwe n’ubumuntu mu kurokora abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi, igihembo cyakiriwe n’umugore n’abana be.

Muri 2014 kandi, akanama gashinzwe amahoro ku isi kashyizeho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro no guha agaciro umurava w’abasirikari n’abandi bose bajya mu butumwa bw’amahoro ahantu bashobora no gusiga ubuzima.

2017-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akavuyo mu nteko nshingamategeko ya Tanzania

Akavuyo mu nteko nshingamategeko ya Tanzania

Ubwanditsi 31 Aug 2016
Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Ubwanditsi 22 Oct 2024
Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Ubwanditsi 04 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col. Nizeyimana bita ‘Ruhambabazima’ wo muri FDLR yishyikirije FARDC
HIRYA NO HINO

Col. Nizeyimana bita ‘Ruhambabazima’ wo muri FDLR yishyikirije FARDC

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Bujumbura : Ubutegetsi bwa Nkurunziza  buvuye ku izima bwemeye  imishyikirano n’ababurwanya
Mu Rwanda

Bujumbura : Ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuye ku izima bwemeye imishyikirano n’ababurwanya

Ubwanditsi 17 Jan 2016
Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara
INKURU NYAMUKURU

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 14 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru