• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Ubwanditsi 04 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021, ikipe ya Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete igurisha ibikoresho by’ubuvuzi ya Kipharma aho iyi sosiyete igiye kuba umufatanyabikorwa mu by’ubuvuzi binyuze mu bikorwa bya yo Bio Oil na Sebamed.

Ubu ni ubufatanye bwa mbere ku ikipe yambara ‘icyatsi n’umweru’ buzayihesha ibikoresho n’imiti byose ikipe ikenera mu gihe cy’umwaka aho ushobora kuzongerwa mu gihe impande zombi zibyumvikanyeho.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe n’umuyobozi wa Kipharma Ltd Bwana Giovanni Davite.

Igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano cyabereye ku biro bikuru by’ikigo Kipharma biherereye I Remera bikaba byanaranzwe no kwakira ibikoresho bya mbere bikubiye muri aya msezerano aho byashyikirijwe ikipe ya Kiyovu Sports.

Agaruka kuri iki gikorwa, umuyobozi wa Kiyovu Sports, Bwana Mvukiyehe Juvenal yagize ati “Uyu munsi ni uwa mateka mu ikipe yacu, Kuri ubu, twafunguriye umuryango abafatanyabikorwa bose bifuza gukorana n’ikipe yacu ndetse n’umuryango mugari wa Kiyovu ugenda waguka umunsi ku wundi. Twishimiye rero ko Kipharma Ltd yinjiye mu bafatanyabikorwa bacu kandi twishimiye gukorana n’ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga imiti ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi.”

Abayobozi ku mpande zombi biyemeje kuzubahiriza ibikubiye muri aya masezerano yashyizwe umukono kandi biyemeza kugera ku musaruro witezwemo, ndetse biyemeza no kureba uburyo bwo kwagura ubu bufatanye.

2021-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ubwanditsi 03 Feb 2023
Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Ubwanditsi 21 Jan 2023
Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Ubwanditsi 12 Jul 2022
Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu

Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu

Ubwanditsi 13 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri

Ubwanditsi 10 Sep 2025
Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa
INKURU NYAMUKURU

Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa

Ubwanditsi 16 May 2018
Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.
Mu Rwanda

Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.

Ubwanditsi 21 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru