• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Ubwanditsi 09 Mar 2017 Mu Rwanda

Abapolisi 15 bakorera hirya no hino mu gihugu bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) kuwa gatatu taliki ya 8 Werurwe, batangiye amahugurwa y’icymweru agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukusanya ibimenyetso by’ahabereye icyaha ndetse no kurinda ahabereye ibyaha kugira ngo bifashe mu iperereza.

Ni amahugurwa yateguwe kandi azatangwa n’ishami rya Polisi y’Ubudage rishinzwe ubugenzacyaha (Bundeskriminalmt), aho ryohereje impuguke 2 zizatanga amasomo atandukanye.

Atangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) Assistant Commissioner of Police Morris Murigo yavuze ko kongerera ubumenyi nk’ubu abapolisi ari imwe mu ntego Polisi y’u Rwanda yihaye kugira ngo igere ku nshingano zayo.

ACP Murigo yagize ati:” Mu kazi kacu k’ubugenzacyaha, dukeneye ubumenyi buhagije mu kwikemurira ibibazo duhura nabyo ahabereye icyaha, dukeneye kuba twiteguye ubwacu kandi ibizigishirizwa muri aya mahugurwa bikadufasha gusubiza ibyo duhura nabyo nk’imbogamizi.”

-6058.jpg

ACP Morris Murigo ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi

ACP Murigo yakomeje asaba abo bagenzacyaha ba Polisi , ko na nyuma y’aya mahugurwa, basabwa kujya bikorera ubushakashatsi bujyanye n’akazi kabo ka buri munsi kandi bagahora barangwa n’ubunyamwuga mu byo bakora, aho yagize ati:” Mureke duhore dutyaza ubwenge kandi tugendane n’ibigezweho kandi tugende imbere y’abanyabyaha, kwihugura kwacu guhoreho kandi ibyigirwa hano ntibibe amasigaracyicaro.”

Yashoje avuga ko ubugenzacyaha bukozwe neza, butanga ubutabera kuko bufasha gukora neza iperereza bityo abakoze ibyaha bakabihanirwa naho abadafite ibimenyetso bibashinja bakarenganurwa.

Mathias Conell wo mu ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’Ubudage, mu ijambo rye, yavuze ko ubumenyi buzatangirwa muri aya mahugurwa ari ingirakamaro kuri buri mupolisi kugirango abashe gufasha impande zifitanye ikibazo nta kubogama. Yongeyeho ko bazabonera hamwe uburyo bwo kunoza imikoranire ya Polisi n’izindi nzego z’abafatanyabikorwa, nk’ubushinjacyaha n’izindi.

Yagize ati:” Ntushobora kugira igihugu giteye imbere udafite imiyoborere myiza ndetse n’igipolisi gikora neza nk’icy’ u Rwanda, kandi ntiwatanga ubutabera butabogamye, ubugenzacyaha na Polisi muri rusange badakora neza, ni imwe mu ntego z’aya mahugurwa.”

Abitabiriye amahugurwa bazigishwa uko bapima ibimenyetso biba byakusanyijwe ni ukuvuga hapimwa ibikumwe n’utundi tumenyetso tuva ku mubiri, ibikoresho ,…by’uwakoze icyaha cyangwa ibirenge biba byakandagiye ahabereye icyaha n’ibindi, ibyo byose bigakorerwa isuzuma hifashishijwe ibikoresho bigezweho kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi.

Bazahabwa kandi amasomo ajyanye n’uko amafoto y’aho icyaha cyabereye afatwa, uko umugenzacyaha agenda neza ahabereye icyaha kugira ngo ibimenyetso byafasha gutahura umunyacyaha bitangirika ndetse n’uburyo ibyo bimenyetso bikusanywa bikanabikwa.

2017-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Ubwanditsi 01 May 2017
Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Gatsibo: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi

Gatsibo: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 22 Jun 2017
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo
IMIKINO

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Ubwanditsi 17 May 2018
Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi
Amakuru

Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi

RUSHYASHYA 17 Aug 2026
Uganda: U Burundi bwahaye Igipolisi cya Uganda amakuru yatumye hafatwa umucuruzi ruharwa wa cocaine
HIRYA NO HINO

Uganda: U Burundi bwahaye Igipolisi cya Uganda amakuru yatumye hafatwa umucuruzi ruharwa wa cocaine

Ubwanditsi 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru