• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Ubwanditsi 19 Oct 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo gihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ahishura ko ibyo yagejeje k’u Rwanda byagezweho kubera ubufatanye n’abandi Banyarwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017, nibwo Perezida Kagame yaherewe icyo gihembo i Londres mu Bwongereza, agihawe n’ikigo cy’Abanyamerika giharanira ubudashyikirwa “American Academy of Achievement.”

-8408.jpg

Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho byakozwe ku bufatanye n’Abanyarwanda bose

Akimara kugishyikirizwa yagize ati “Ubudashyikirwa bwa nyabwo si ubw’umuntu umwe. Umuntu akora ku giti cye, twese nta kintu twageraho. Iyo dukoresheje impano zacu duhuriza ku nyungu imwe, dukoranye twese byadufasha guhindura isi tuyiganisha aheza”

Perezida Kagame yavuze ko gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byatumye bubaka igihugu kibabereye kandi buri wese yibonamo.

-8409.jpg

Perezida Kagame yavuze ko gukorera hamwe byatumye Abanyarwanda bubaka igihugu kibateye ishema

Abajijwe umuntu afata nk’ikitegererezo mu buzima bwe, yagize ati “Igisubizo kimvuye k’umutima natanga ni uko ari Abanyarwanda bababaye ariko banga gutsindwa.”

Igihembo cya Golden Plate gihabwa abantu bagize uruhare rufatika mu bikorwa by’imiyoborere myiza, siyansi, ubugeni, siporo n’inganda.

-8410.jpg

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Perezida Kagame igihembo

Abantu bakomeye ku isi nibo bagira uruhare mu gutoranya umuntu uhabwa icyo gihembo. Muri bo harimo umwami wa Jordania, Abdulah II; Umugore wa George Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Laura Bush; Umuyobozi wa Alphabet, sosiyete igenzura Google, Larry Page; Bill Clinton; abaherwe nka Bill Gates na Jacon Rothschild; Desmond Tutu na Oprah Winfrey.

-8411.jpg

Perezida Kagame yafashe n’umwanya ahura n’urubyiruko

2017-10-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Abanyarwanda batuye mu mahanga bemerewe gukoresha indangamuntu binjira mu Rwanda

Abanyarwanda batuye mu mahanga bemerewe gukoresha indangamuntu binjira mu Rwanda

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Kigali :  Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Kigali : Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 11 May 2017
Batatu bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Batatu bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Ubwanditsi 06 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo
Mu Mahanga

Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Ubwanditsi 06 Aug 2018
APR Fc yatsinze Amagaju isimbura Rayon Sports ku mwanya wa gatatu
IMIKINO

APR Fc yatsinze Amagaju isimbura Rayon Sports ku mwanya wa gatatu

Ubwanditsi 04 Mar 2016
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen
HIRYA NO HINO

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

Ubwanditsi 13 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru