• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Ubwanditsi 31 Aug 2017 Mu Rwanda

Murekezi Anastase wari usanzwe ari Minsitiri w’Intebe muri Guverinoma icyuye igiye yagizwe Umuvunyi Mukuru aho yasimbuye Aloysia Cyanzayire.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri ryagaragazaga abagize guverinoma bashya ndetse n’abandi bayobozi, riravuga ko Perezida Kagame ari we wamuhaye izo nshingano.

Ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya, Perezida Kagame yashimiye cyane umurava waranze Murekezi ubwo yari akiri Minsisitiri w’Intebe, amwizeza ko azakomeza gukorera igihugu mu yindi mirimo azashingwa.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ndizera ko Murekezi azakomeza gukorera igihugu mu zindi nshingano zifitiye igihugu akamaro, ikindi ni uko iyo udakora umurimo umwe ushobora gukora uwundi, ndibwira rero ko Murekezi ubushake bwe n’ubwitange n’ibyo yakoze bitari imfabusa, ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro bitari ibyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa, ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere.”

Murekezi abaye Umuvunyi wa gatatu kuva urwo rwego rwashyirwagaho muri 2003, aho rwabanje kuyoborwa na na Senateri Tito Rutaremara nyuma aza gusimbuzwa Aloysia Cyanzayire.

Minisitiri Anastase Murekezi wavutse mu 1952, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri. Yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni inzobere mu buhinzi yabiherewe impamyabumenyi muri kaminuza ya Louvain-La-Neuve yo mu Bubiligi

Kuva mu 1984 kugera mu 2004 yakoze imirimo inyuranye muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi

Mu mwaka wa 2004 Anastase Murekezi yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe gukurikirana inganda no guteza imbere ishoramari kugera muro 2005 ubwo yabaga minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Guhera muri 2008 kugeza muri Nyakanga 2014, Murekezi yabaye Minsitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, aho yaje kuhava agirwa Minisitiri w’Intebe akaba yahavuye ashyirwa mu Rwego rw’Umuvunyi.

-7804.jpg

Anastase Murekezi

2017-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Ubwanditsi 21 May 2018
Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Ubwanditsi 25 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2019
Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri
Amakuru

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Ubwanditsi 08 Nov 2022
Iradukunda Bertrand uheruka gutandukana na Musanze FC, yerekeje muri Canada
Amakuru

Iradukunda Bertrand uheruka gutandukana na Musanze FC, yerekeje muri Canada

Ubwanditsi 20 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru