• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Ubwanditsi 14 May 2018 Mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo, Gen. Kabarebe James, yavuze ko Inkotanyi zifata icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda zitigeze zihubuka na rimwe, ahubwo zari zifite intego nyayo yo kurwanya ubutegetsi bubi bwari bwaraciyemo ibice Abanyarwanda.

Mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Gen. Kabarebe yagarutse ku buryo urugamba rwatangiye, ingabo z’Inkotanyi ari nke ugereranyije n’iza leta, hakagira abapfira ku rugamba ariko ntibacike intege kuko bari bazi intego barwanira.

Icyo gihe ni bwo umuhanzi wamenyekanye mu kubiba urwango mu Banyarwanda abicishije mu ndirimbo, Bikindi Simeon, yaririmbaga ko Inkotanyi bazimaze.

Yavuze uburyo urugamba rutangira mu 1990, Bikindi yaririmbaga uburyo ingabo za leta ya Habyarimana zarashe Inkotanyi zikazimara ariko akibagirwa ko Inkotanyi zifite umugambi ukomeye ari na yo mpamvu zakomeje kurwana ntizisubire inyuma kugeza zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Iyo guverinoma ibyo yakoraga byose yirengagizaga ko igitekerezo cyari mu mitwe y’Inkotanyi cyari gifite imbaraga nyinshi cyane kurusha uko bazibonaga barwana na zo. Babona ibitero bya mbere mu 1990, babona banyanyagiza Inkotanyi hariya muri parike mu Mutara, bazica hejuru bakibaza ngo batsinze urugamba. Ntabwo ushobora gutsinda urugamba utatsinze ikiri mu mutwe w’abo urwana na bo, ntabwo bishoboka.”

Urugamba rugitangira kandi ngo hari abana bavaga mu mashuri bakajya mu gisirikare, bagahabwa imyitozo, ariko na bo kubera igitekerezo cyiza cy’urugamba ntibigeze bahunga na gato.

Ati “Biriya Bikindi yavugaga mu ndirimbo ye sinzi ko muyizi avuga ngo ‘Nyamuhemura nabaguye gitumo ngo dore ko iyo noga ikirere ndusha iyo hejuru kubanguka’; ibyo byose ni byo, ibyo Bikindi yavugaga ni byo ijana ku ijana. Aho Nyamuhemura avuga hari ibihumbi bibiri cyangwa bitatu by’abana b’abanyeshuri, bari baje mu mahugurwa ya gisirikare, baza ari benshi tubashyira ku Akagera, dutangira kubatoza. Habyarima azana indege yiba ikirere cya Tanzania abasanga aho ngaho ku myitozo arabarasa. Bikindi ahita abishyira muri iyo ndirimbo.”

Gen. Kabarebe avuga ko icyo Bikindi atamenye ari uko Inkotanyi zitigeze zicika intege ngo zihunge ahubwo zakomeje umurego.

Ati “Icyo atashoboye kumenya ni uko abo bana barashishije indege ntawahunze n’umwe, bagumye ku rugamba, bararwana.”

Iyo ndirimbo ikomeza ivuga ngo ‘i Matimba yarabegeranyije arabatikura arabacucuma ngo Bunyenyezi na Bayingana biyambaje iyo hejuru ngo irabahakanira.’

Gen. Kabarebe ati “Ni byo i Matimba barahabiciye, ni ho Bunyenyezi ni ho Bayinga n’abandi; ariko barwanaga intambara yo kuvuga ngo narashe natsinze ariko bakibagirwa icyo barwanya ko badashobora gutsinda, icyo barwanyaga badashobora gutsinda ni igitekerezo gikomeye cyane, igitekerezo cyo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside ntabwo ari igitekerezo warwanya ngo utsinde n’ubwo wazana ibintu bingana iki.”

Yunzemo ati “Nubwo wazana Abazayirwa bazanye mu 1990, ukazana Abafaransa, ukazana bande bose, ukazana interahamwe zingana iki, igitekerezo cyo kubohora u Rwanda, cyo guhagarika jenoside ntabwo ushobora kugitsinda. Nta n’umwe wagitsinda. Nta n’ubwo gitsindwa n’imibare. Ni ikibazo cy’icyo abantu barwanira.”

Yashimangiye ko icyahagaritse jenoside ari igitekerezo kizima cyo kubaka u Rwanda kuko Inkotanyi zarwaniraga icyiza; avuga ko iyo umuntu arwanirira ikintu kibi, nubwo yaba afite imbaraga zingana gute atashobora gutsinda.

RPA ngo ijya guhagarika jenoside yari ibihumbi 13, leta ikaba yari ifite ingabo ibihumbi 80. Kabarebe avuga ko bitigeze biyibuza ko mu mezi atatu yitanga igahagarika jenoside.

Minisitiri w’Ingabo yavuze ko abakoze Jenoside bumvaga ko nta muntu uzabigobotora, ku buryo bari kwica igihe cyose bashakiye, ikaba ari yo mpamvu Inkotanyi zitangije urugamba bazise amazina mabi kugira ngo bayobye Abanyarwanda babereka ko abateye ntacyo bavuze.

Mu mpanuro yahaye urubyiruko rwari rwitabiriye umuhango wo kwibuka, yarusabye ko kwirinda imitego iyo ari yo yose yatuma u Rwanda rusubira mu icuraburindi rwanyuzemo, ahubwo rugaharanira kurubashisha gukataza mu iterambere.

Bikindi ari muri bamwe mu bagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi yifashishije indirimbo ze, mu 2008 yakatiwe gufungwa imyaka 15 amaze guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yarangije igifungo ku wa 12 Kamena 2016.

2018-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ubwanditsi 28 Sep 2022
‘ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ‘ – Rucagu

‘ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ‘ – Rucagu

Ubwanditsi 19 Sep 2017
Perezida Watowe wa Gambiya Ararahirira muri Ambasade

Perezida Watowe wa Gambiya Ararahirira muri Ambasade

Ubwanditsi 19 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yaganiriye na Justin Trudeau ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Canada
UBUKUNGU

Perezida Kagame yaganiriye na Justin Trudeau ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Canada

Ubwanditsi 10 Feb 2020
Huye: Polisi y’u Rwanda yafashe umuturage atetse Kanyanga
Mu Rwanda

Huye: Polisi y’u Rwanda yafashe umuturage atetse Kanyanga

Ubwanditsi 15 Apr 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Ubwanditsi 20 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru