• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urusasu ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Urusasu ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Ubwanditsi 20 Dec 2016 Mu Rwanda

Urusaku rw’amasasu rwabyutse rwumvikana kuri uyu wa Kabiri mu turere dutandukanye two mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe haramutse imyigaragambyo isaba perezida Kabila kuva ku butegetsi nyuma y’aho manda ye irangiriye mu ijoro ryakeye.

-5123.jpg

Perezida Joseph Kabila

Abantu bari I Kinshasa bavugaye na reuters dukesha iyi nkuru, bavuze ko humvikanye amasasu, ndetse umwe muri aba akaba yabonye insoresore zitwika amapine mu mihanda.

Mu turere twa Kalamu, Matete na Lingwala ndetse no kuri Kaminuza ya Kinshasa, izo nsoresore zavuzaga amafirimbi zibwira Kabila ko igihe kigeze ngo arekure ubutegetsi. Abanyeshuri bo kuri iyi kaminuza nabo ngo bakaba batwitse amapine nk’uko ababibonye babyemeza.

-5119.jpg

Aha Matete ho ibiro by’ishyaka PPRD riri ku butegetsi byanatwitswe.

Iyi nkuru iravuga ko perezida Kabila kuva yajya ku butegetsi ari bwo agiye guhura n’ibibazo bikomeye. Abamurwanya bamushinja gushaka kwizirika ku butegetsi areka manda ye ikarangira nta matora ateguwe ngo asimburwe. Aya matora akaba yarigijweyo kugeza mu 2018.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bemeye ko Kabila aba agumye ku butegetsi, ariko abandi cyane cyane muri Kinshasa, umujyi utuwe na miliyoni 12 z’abaturage, bo ntibabikozwa.

Abahagarariye ibihugu byabo muri Congo basabye Kabila kurekura ubutegeti mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kuvuka indi ntambara hagati y’abaturage. Mu rwego rwo kureba ko abamurwanya bacururuka, ubuyobozi bwa kabila bwari bwatangaje kuri televiziyo y’igihugu kongera imyanya muri guverinoma ikava kuri 17 ikaba 65, imyinshi igenewe abo mu ruhande rutavuga rumwe. Ibi ntabyo ntacyo byatanze.

-5117.jpg

Imyigaragambyo

-5121.jpg

Etienne Tshisekedi

Etienne Tshisekedi, umwe mu banyapolitiki b’ingenzi batavuga rumwe n’ubutegetsi, yasabye abaturage kwigaragambya mu mutuzo abasaba kutemera ubuyobozi bwa Kabila kandi bakanga mu mahoro ko akora icyo yise guhirika ubutegetsi.

-5122.jpg

Barnabé Kikaya Bin Karubi

Ibi ariko nabyo umujyanama wa perezida Kabila mu bya dipolomasi ntabikozwa. Bwana Barnabe Kikaya, yavuze ko perezida Kabila atagomba gutinya igitutu ashyirwaho ngo arekure ubutegetsi. Yongeyeho ko yaba arenze ku itegeko nshinga kandi abikoze akarekura cyangwa akegura, ashobora kujyanwa mu rubanza aregwa gusiga igihugu mu kaga.

-5124.jpg

Moïse Katumbi

Moise Katumbi wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse akaba ateganya kuziyamamariza kuyobora Congo, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yari yasabye Abakongomani ko saa sita z’ijoro ryakeye bavuza ifirimbi bagasifura ko manda ya Kabila irangiye.

-5118.jpg

Abashinzwe umutekano bagerageje kwitambika imyigaragambyo

2016-12-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Ubwanditsi 27 Sep 2021
Polisi y’u Rwanda irashimwa nabatuye i Goma nyuma yo gutabara abanyekongo ubwo amazu yabo yafatwanga n’inkogi y’umuriro

Polisi y’u Rwanda irashimwa nabatuye i Goma nyuma yo gutabara abanyekongo ubwo amazu yabo yafatwanga n’inkogi y’umuriro

Ubwanditsi 17 Aug 2017
Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Ubwanditsi 02 Jun 2017
U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 23 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka
IMIKINO

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Ubwanditsi 09 May 2018
Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye
HIRYA NO HINO

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Ubwanditsi 18 Jul 2019
Amarushanwa ya Volleyball yo ku musenyi azaba muri Nzeli
IMIKINO

Amarushanwa ya Volleyball yo ku musenyi azaba muri Nzeli

Ubwanditsi 10 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru