• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda irashimwa nabatuye i Goma nyuma yo gutabara abanyekongo ubwo amazu yabo yafatwanga n’inkogi y’umuriro

Polisi y’u Rwanda irashimwa nabatuye i Goma nyuma yo gutabara abanyekongo ubwo amazu yabo yafatwanga n’inkogi y’umuriro

Editorial 17 Aug 2017 Mu Rwanda

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2017, inkongi y’umuriro ikaze yibasiye igice giherereye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, utandukanya umujyi wa Goma na Gisenyi, Polisi y’u Rwanda itabara abanyekongo bari batabaje inzego zikora ubutabazi ariko bakabura n’ubitaba.

Ikinyamakuru 7sur7 kivuga ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’impanuka y’umuriro w’amashanyarazi ya sositeye ishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ikaba yarahitanye amazu abarirwa muri 50 yahiye agakongoka burundu mu gihe andi agera kuri 20 nayo yasenyutse mu gihe hashakwaga uburyo bwo gutabara ngo bazimye iyi nkungi, gusa ntawahasize ubuzima.

Ababonye iyi nkongi iba, bavuga ko ibyangiritse byose byatewe no kubura ubutabazi kuko inzego zose zitabajwe mu ntara ya Nord-Kivu zitigeze ziboneka ngo zitabare, ahubwo abaturage b’iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda barashima cyane Polisi y’u Rwanda yabatabaye ikabasha kuzimya umuriro.

Umwe mu basenyewe inzu waganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati: “Twahamagaye nimero z’abashinzwe gutabara no kurengera abaturage hakimara gufatwa inzu ya kabiri ariko ntacyo byatanze, nibyo byatumye ibi byose byangirika. Iyo tutaza gutabarwa n’imodoka za Polisi y’u Rwanda zishinzwe kuzimya umuriro, twari gukomeza tukarebera uburyo ibyacu byangirika”

-7635.jpg
Aba baturage bashima ko mu gihe bari bitabaje inzego zishinzwe ibijyanye n’ubutabazi mu gihugu cyabo bagaheba, Polisi y’u Rwanda yihutiye kwambuka umupaka ikajyana n’imodoka kabuhariwe mu kuzimya umuriro, bakabatabara bakabona iyo nkongi ibashije guhagarara mu gihe ntacyari cyagakozwe ku ruhande rw’ubuyobozi bw’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

2017-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Editorial 23 May 2018
Minisitiri Biruta yibukije inzego z’Ububiligi ko gukoloneza u Rwanda byarangiranye n’umwaka w’1962, Anagaruka kuri Paul Rusesabagina wiyita imfubyi Mbiligi

Minisitiri Biruta yibukije inzego z’Ububiligi ko gukoloneza u Rwanda byarangiranye n’umwaka w’1962, Anagaruka kuri Paul Rusesabagina wiyita imfubyi Mbiligi

Editorial 08 May 2021
The Ben yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa yo kuza gutaramira i Kigali we na Meddy anikoma n’itangazamakuru

The Ben yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa yo kuza gutaramira i Kigali we na Meddy anikoma n’itangazamakuru

Editorial 09 Jul 2017
Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Editorial 15 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi
Mu Mahanga

Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Editorial 15 Oct 2016
Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.
Amakuru

Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Editorial 02 Mar 2021
Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari
UBUKUNGU

Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari

Editorial 27 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru