• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uw’u Rwanda n’uw’u Bubiligi, bitewe n’amagambo Minisitiri w’Intebe wungirije w’icyo gihugu akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wacyo, Sophie Wilmès, yavuze anenga imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwaciwe nyuma y’igihe kirenga umwaka uyu mugabo ari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN yari abereye umwe mu bayobozi.

Rusesabagina yahamwe n’ibyaha aregwa, uretse ikijyanye n’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, akatirwa igihano cy’imyaka 25

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmes, yasohoye itangazo avuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Wilmes yakomeje avuga ko azagirana ibiganiro n’u Rwanda mu biganiro bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri iki cyumweru, ndetse ko “u Bubiligi bukomeje kuba hafi ya Rusesabagina”.

Guverinoma y’u Rwanda yahise nayo isohora itangazo, rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda nubwo hari uruhare cyagize mu iperereza ku byaha Rusesabagina yashinjwaga ryakozwe n’inzego zacyo.

Iri tangazo rivuga ko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN “bafite uburenganzira ku butabera bungana n’ubwa Rusesabagina hamwe n’abo baregwa hamwe”

Kubera iyo mpamvu, Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’impande zombi.

Iri tangazo ragira riti “ Ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntibizabaho”.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ivuga ko yiteguye kwakira Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu biganiro hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo u Bubiligi bwanenze imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina, nibwo bwafashije u Rwanda kubona inyandiko nyinshi zashingiweho ahamwa n’ibyaha.

Izo zishingiye ku isakwa yakorewe na Polisi y’u Bubiligi mu 2019 mu rugo rwe, hagafatwa amakuru yose ajyanye n’uburyo yateraga inkunga ibikorwa bya FLN. Hari andi makuru Polisi y’u Bubiligi yakuye muri mudasobwa ye cyo kimwe na telefoni.

Inyandiko igaragaza bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi nyuma yo gusaka urugo rwa Rusesabagina i Bruxelles yerekana inzira zakoreshwaga mu gukusanya inkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN

Bimwe mu biganiro byasanzwe mu nyandiko zo muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’, yarimo na Rusesabagina wari wariyise “Pas Besoin.’’ Cyangwa Humura Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi.

Rusesabagina yiyemereye ku giti cye ko yiyemeje gutera inkunga FLN aho yayihaye ibihumbi 20 by’amayero anafasha gukusanya arenze ibihumbi 300 by’amayero.

2021-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Ubwanditsi 27 May 2022
Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ubwanditsi 17 Nov 2022
Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Ubwanditsi 01 Oct 2019
M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 16 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza
ITOHOZA

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika
IMIKINO

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona
Amakuru

Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona

Ubwanditsi 17 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru