• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora

Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora

Ubwanditsi 05 Aug 2017 Mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri ako karere Vincent Karega yishimye intsinzi yegukanywe na Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu, anashimira Abanyarwanda ubwitange bagaragaje bayitabira.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabaye ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda batuye mu mahanga no ku ya 4 ku b’imbere mu gihugu yasize Paul Kagame yegukanye amajwi anagana na 98,66% ugereranyije na 0,72 %ya Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga mu gihe Franka Habineza wa Green Party yagize 0,45% nk’uko ibyayavuyemo mu buryo bw’agateganyo bibigaragaza.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda batuye mu bihugu ahagarariye, Ambasaderi Karega yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’intsinzi yavuye mu matora ndetse agaruka ku bwitabire bwabo.

Yagize ati “Mbikuye ku mutima, mu izina ryanjye bwite na Leta mpagarariye ndagira ngo mbashimire ubwitabire, ubwitange n’urukundo rw’igihugu mwagaragaje mu matora turangije neza.”

“Abanyarwanda ku bwiganze tweretse isi ko turi bene Gihanga wahanze u Rwanda n’ubunyarwanda bumwe rukumbi. Twerekanye ko twipakuruye amateka mabi y’urwango, urwikekwe n’ivangura.Twerekanye ubudasa no guhuza imbaraga, intego n’icyerekezo byo guhanga bundi bushya u Rwanda rubereye bene kanyarwanda bose nta vangura.”

Yakomeje agira ati “Twatoye Intore iturusha intambwe; umuhuza ntangarugero; umuyobozi udahwema kurengera inyungu za rubanda; umugaba w’ingabo zidatsindwa; umuyobozi w’amajyambere yihuta; uwahesheje urubyiruko n’abagore agaciro. Yafunguye imiryango ku banyarwanda mu ruhando mpuzamahanga. Yaduhesheje Izina n’icyubahiro bihambaye ku isi nyuma y’igisebo cya Genoside yo muri 1994. U Rwanda ruragendwa rurasurwa n’abami, abaherwe, abayobozi b’ibihugu bikomeye na ba mukerarugendo bavuye mu nkengero n’inkiko z’isi yose.

RwandAir iratema ikirere ifungura amarembo mashya ku isi. Abashoramari, abanyenganda bavuye mu Rwanda no ku isi hose bitabiriye icyerekezo cy’uRwanda. Twatsinze mu isuku, ibidukikije, kurwanya inzara n’ubukene. Indwara n’ibindi byinshi.

Mwakoze gushyira hamwe. Abishyize hamwe bashobora kwikorera inzovu ku mashyi kandi Imana irabasanga. Imana izirirwa ahandi yongere irare mu Rwagasabo.”

Amb. Karega yavuze ko ku bw’iyi ntsinzi hateganyijwe ibirori byo kuyishimira ku wa 13 Kanama ku cyicaro cya Ambasade, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe bubaka igihugu kizaragwa abato gifite umutekano.

Ambasaderi Karega ahagarariye u Rwanda mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo birimo Afurika y’Epfo, Mozambique, Zambia, na Swaziland.

-7481.jpg

Ambasaderi Vincent Karega, Perezida Paul Kagame na Habineza Joseph [ JO ]

2017-08-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Ubwanditsi 25 Jun 2017
ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe
Mu Mahanga

Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week
POLITIKI

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?
Amakuru

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwanditsi 04 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru