• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yatsinze Gorilla FC naho Bugesera FC inganya na Police FC mu kino ya gicuti yatangiye gukinwa hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda .

AS Kigali yatsinze Gorilla FC naho Bugesera FC inganya na Police FC mu kino ya gicuti yatangiye gukinwa hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda .

Ubwanditsi 19 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru dushoje mu Rwanda hatangiye imikino ya gishuti hagati y’amakipe yo mu kiciro cya mbere hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2020-2021, ku ikubitiro ikipe ya AS Kigali ikaba yarakinnye na Gorilla FC naho kuri iki cyumweru Police FC yakinaga na Bugesera FC.

Ku wa gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 kuri sitade ya Mumena habereye umukino wahuje ikipe ya AS kigali yakinaga na Gorilla FC, ni umukino warangiye ikipe y’abanyamujyi itsinze ibitego bitatu kuri bibiri.

Muri uyu mukino ikipe ya AS Kigali niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa 14 w’umukino rutahizamu wayo Hussein Shaban Tchabalala yafunguye amazamu y’ikipe ya Gorilla FC, gusa ntabwo byatinze kuko Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro yaboneye ikipe ye ya Gorilla FC igitego cyo kwishyura, mu gihe Aruwa San Mande yatsindiye iyi kipe igitego cya kabiri, maze bajya kuruhuka Gorilla FC iyoboye n’ibitego bibiri kuri kimwe.

Bavuye kuruhuka mu gice cya kabiri, ikipe ya AS Kigali niyo yihariye iki gice kuko rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yinjiye mu kibuga asimbuye ahita afasha iyi kipe gutahana insinzi kuko muri uyu mukino yatsinze ibitego bibiri wenyine, kimwe yagitsinze ku munota wa 67 yongera kubona izamu ku munota wa 75.

Usibye uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, bucyeye bwaho ku cyumweru i Bugesera habereye undi mukino wahuje ikipe ya Bugesera FC yakinaga na Police FC, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Ku ruhande rwa Bugesera FC yatsindiwe na Niyongira Dany mu gihe ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na rutahizamu Sibomana Patrick Papy, gusa muri uyu mukino Mico Justin yahushije penaliti.

Muri iki cyumweru kandi hateganyijwe indi mikino itandukanye ya gicuti harimo umukino uzahuza ikipe ya Marines FC izakira ikipe ya AS Kigali bagakinira i Musanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata 2021, mu yindi mikino ikipe ya Gasogi United irateganya gukina na APR FC ndetse n’andi makipe atandukanye.

Kugeza ubu amakipe arimo kwitegura gusubukurwa kwa shampiyona aho amakipe 16 yagabanyijwe mu matsinda ane agomba guhatana ngo haboneke ikipe izatwara igikombe cya shampiyona ya 2020-2021 ndetse hanashakishwa amakipe azahagarira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Dore uko amatsinda apanze:

Itsinda rya Mbere: APR FC, BUGESERA FC, AS MUHANGA na GOLLIRA FC.
Itsinda rya Kabiri: RAYON SPORTS FC, KIYOVU SPORT, GASOGI UNITED na RUTSIRO FC
Itsinda rya Gatatu: POLICE FC, AS KIGALI FC, MUSANZE FC na ETINCELES FC.
Itsinda rya Kane: MUKURA VS, SUNRISE FC, MARINES FC na ESPOIR FC

2021-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Ubwanditsi 03 May 2021
Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Ubwanditsi 20 Nov 2021
Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Ubwanditsi 30 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahaye amazi meza n’amashanyarazi abaturage
Mu Rwanda

Gasabo: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahaye amazi meza n’amashanyarazi abaturage

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu
Amakuru

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Ubwanditsi 22 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru