• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Ubwanditsi 07 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’igihugu yamaze gutangaza ko Nuttal Elliot ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza ariwe mutoza mukuru w’iyi kipe kaba ayasinye amasezerano y’umwaka umwe atoza iyi kipe iheryuka gutandukana n’umutoza Haringingo Francis werekeje mu ikipe ya Kiyovu SC.

Nk’uko bigaragara mu itangazo iyi kipe ya Police FC yashyize hanze bagize bati ” ku wa gatandatu, tariki ya 4 Nzeri, Nuttall, 53, wahoze ari umutoza wa St. George muri Etiyopiya yasinyanye amasezerano y’umwaka n’igipolisi cy’igihugu cy’u Rwanda (RNP).”

Bakomeje bavuga uyu mugabo azakora n’umutoza wungirije ariwe Kirasa Alain watandukanye n’ikipe ya Gasogi United. Alain kandi yagiye anyura mu makipe atandukanye arimo Vision FC, Kiyovu SC na Rayon Sports.

Nk’uko byatanagajwe n’umunyamabanga mukuru wa Polisi FC, Umugenzuzi mukuru wa Polisi (CIP) Obed Bikorimana yavuze ko gusinyisha Nuttall ahanini byatewe n’uburambe bwe bwo gutoza mu myaka 35 ishize.

“Nuttall ni umutoza w’inararibonye ufite ubumenyi bwinshi ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri kano karere aho yari ari kuva mu 2014. Yatoje amakipe nka Gor Mahia wo muri Kenya, Heart wa Oak yo muri Gana na St. George yo muri Etiyopiya. Turizera ko bitewe n’uburanaribonye bwe azadufasha kugera ku ntego zacu.”

Yavuze ko izi ari zimwe mu mpinduka zibaye muri iyi kipe hagamijwe kunoza imikorere ndetse bagifite indi myanya ibiri yo gushyiramo abandi bakinnyi nubwo atavuze ngo ni abahe bakinnyi ndetse hari ngo na gahunda yo kuzuza imyanya ituzuye muri iyi kipe.

Police FC isinyishije umutoza mukuru ndetse n’uwungirije, ni nyuma yaho yazanye n’abandi bakinnyi bashya muri iyi kipe barimo Danny Usengimana wakinaga muri APR FC, Hakizima Muhadjiri na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane bose bakinaga muri AS kigali.

2021-09-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

Ubwanditsi 11 Jan 2022
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Ubwanditsi 07 Dec 2023
Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda

Ubwanditsi 12 Dec 2020
Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Ubwanditsi 31 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi
ITOHOZA

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 20 Aug 2017
U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru