• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Aruba yegukanye igikombe cya FIFA SERIES mu itsinda B, itsinze Liechtenstein ku mikino wa nyuma

AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Aruba yegukanye igikombe cya FIFA SERIES mu itsinda B, itsinze Liechtenstein ku mikino wa nyuma

RUSHYASHYA 30 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Aruba yanyagiye Liechtenstein ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya FIFA Series 2026 mu Itsinda B, ikora amateka yo kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere gikiniwe i Kigali.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ya nyuma yo mu Itsinda B, ry’iyi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi ni uwahuje Liechtenstein na Aruba kuko amakipe yombi yahataniraga igikombe cy’iri rushanwa riri kubera mu Rwanda bwa mbere.

Aruba yinjiye mu mukino mbere ndetse ibona n’igitego cya mbere ku munota wa 18 gitsinzwe na Jaybrien Romano, mugenzi we Gello Robertha shyiramo icya kabiri ku munota wa 25.

Mu gice cya kabiri Liechtenstein yagitangiye ishaka kwishyura, ndetse Emanuel Zund ayishyurira igitego cya mbere ku munota 53, bituma Aruba isubira inyuma ijya kugarira.

Ibi byatumye umukinnyi wo mu kibuga hagati wa Aruba, Ostiana Rovien, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, Uwikunda Samuel wari umusifuzi amwereka umutuku, asohoka hanze.

Gusa Aruba yari yigarurire abakunzi benshi muri Stade, yashyizemo igitego cya gatatu ku munota wa 69, kivuye ku ishoti rikomeye ryatewe na Rainey Breinburg wari hanze y’urubuga rw’amahina.

Igitego cya kane muri uyu mukino cyitsinzwe na myugariro wa Liechtenstein, Hofer Jens, wawushyize mu izamu ashaka kuwambura Conner van Kilsdonk wa Aruba wari wacenze n’umunyezamu.

Iki gitego ni cyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino, biha intsinzi Aruba yo kwegukana iri rushanwa, ikora amateka yo kuritwarira mu Rwanda, aho rikiniwe bwa mbere.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Tanzania yanyagiye Macau ibitego 6-0. Byatsinzwe na Amancio wa Macau witsinze icya mbere ku munota wa 16, Bakari Mwamnyeto ashyiramo ikindi nyuma y’iminota 10.

Ku munota wa 45 Mudathir Yahya yashyizemo igitego cya gatatu, Paul Peter ashyiramo icya kane ku munota wa 56, Novatus Miroshi ashyiramo icya gatanu, naho Tarryn Allarakhia ashyiramo icy’agashinguracumu.

Indi mikino ya FIFA Series iteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro, aho Kenya izakina na Grenada, Saa Kumi (16:00) na Saa Moya n’Igice u Rwanda rukine na Estonia.

2026-03-30
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 18 Aug 2021
Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

RUSHYASHYA 15 Jun 2026
AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe

AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe

RUSHYASHYA 07 Jul 2026
Kenya : Abanyarwanda  bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23

Kenya : Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23

Ubwanditsi 10 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino
Mu Mahanga

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Ubwanditsi 21 Jan 2020
Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze

Ubwanditsi 11 Apr 2019
Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?
Amakuru

Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ubwanditsi 03 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru