• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hari Akagambane Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda

Hari Akagambane Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda

Ubwanditsi 15 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru  aturuka ahizewe aratubwira ko hari umugambi wo gutuza Kayumba Nyamwasa muri Uganda, nyuma yaho Perezida w’Afrika y’Epfo  Cyril Ramaphosa, aheruka muri  Uganda mu bukwe bw’umuhungu we  bwabaye  mu ntangiriro za Kanama 2018.  Ubu bukwe bwabereye ahitwa Kololo i Kampala, bwitabiriwe na Perezida Yoweri Museveni, ibintu byatunguye abanyayuganda benshi cyane ko adacana uwaka na Amama Mbabazi, yari atahiye ubukwe.  Museveni yirengagije kutumvikana muri politiki kwamuranze hagati ye na Amama Mbabazi wamubereye Minisitiri w’Intebe igihe kirekire ndetse nyuma bakaza guhatana mu matora.

Ibi rero byaje gutahurwa  na Rushyashya ko icyari kihishe inyuma y’ibi byose yari amayeri  ya Perezida Museveni kuri ubu weruye mu kugambanira u Rwanda, ko arimo gutegura uko Kayumba Nyamwasa yakurwa muri Afrika y’Epfo akaba yatuzwa muri Uganda. Niyo mpamvu icyari  ubukwe  cyaje guhinduka inama yabaye mu ibanga rikomeye  hagati ya Perezida Museveni na  Perezida Ramaphosa wa Afrika y’Epfo.

Museveni n’umugore we bari bitabiriye ibirori biba mu bukwe bw’Abanyankole bikabera iwabo w’umukobwa ufite ubukwe, ibyo bita (Kuhingira), aha umugeni bamuhuza n’umuryango w’umusore wamusabye, ndetse agasuhuza sebukwe. Abavandimwe n’inshuti zo ku ruhande rw’umukobwa bamuha impano.

Perezida Museveni asuhuza Amama Mbabazi, badacana uwaka.

Aya makuru avuga ko Perezida  Ramaphosa yasabye Perezida Museveni ko yareba aho ashyira Kayumba Nyamwasa kuko amaze kurambirana muri Afrika y’Epfo kandi bikaba bimuteranya n’inshutiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Ramaphosa ngo yabwiye Museveni ko Kayumba  yaje muri Afrika y’Epfo avuye Kampala –Uganda, kandi akaba yari afite icyemezo [Recommendation], aricyo Perezida wariho Jacob Zuma yashingiyeho amuha ubuhungiro.

Ikindi ngo Kayumba yagombaga kuva muri Afrika y’Epfo agashaka ahandi yerekeza umwaka ushize 2017, yongererwa igihe [prolongation]  kuko aba muri Afrika y’epfo muburyo munyuranije n’amategeko, ariko bakomeza kumwihanganira. ati :Ibi bitwara amafaranga menshi y’igihugu agenda kuba murinda [Haute Sécurité.] yasabye ndetse no kubimutunga kuko ntabyangombwa agira byo kuba muri Afrika y’epfo nk’impunzi kandi akaba atakwirukanwa kuko byaba binyuranije n’amasezerano ya Geneve agenga impunzi.

Ibi ariko ngo byaba byaratewe n’uko hari ibikorwa by’urugomo byakozwe n’abayoboke ba RNC, byabereye muri Afrika y’epfo, ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS” yatangiye kuwa 25 Nyakanga igasozwa kuwa 27 Nyakanga 2018.

Perezida Museveni ngo yaba yarasubije mugenzi we w’Afrika y’epfo Perezida Ramaphosa ko yaba abahaye igihe bakareba uko babigenza.

Aya makuru avuga ko mu minsi ishize muri UK, no mu Bufaransa habereye inama za RNC, zo kureba uko Kayumba yakwimurwa naho yakwimukira  nkuko byari byasabwe na Perezida Museveni, umwanzuro wabaye uwo kuzana Kayumba kumutuza muri Uganda, ahari ibikorwa bya RNC, byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akegera u Rwanda.

Kayumba, arikumwe na mubyara wa Karegeya na muramuwe Frank Ntwari muri Afrika y’epfo

Uganda rero iri mu myiteguro yanyuma yo kureba aho yatuza Kayumba Nyamwasa n’uko yamurindira umutekano, hari amakuru avuga ko Kayumba, amaze iminsi agenda genda muri iki gihugu, akaba agaragara mudece dutandukanye twa Uganda nka Migera, Gasese, Bururi,Kigumba,Masindi, Ngoma Luwero, Bugungu Wanseko n’ahandi.., aho ashakisha abayoboke.

Andi makuru avuga ko Perezida Museveni, yamaze gusaba Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ko yakwemera gukorana na Kayumba Nyamwasa cyangwa se akamuvanaho amaboko , impamvu nyamakuru ni uko u Burundi bwaba inzira ihungabanya umutekano w’u Rwanda kurusha uko RNC, yaturuka muri Uganda igahungabanya umutekano mu Rwanda.

Ikibazo ariko Kayumba ngo yavugaga ko Nkurunziza yica buri mututsi wese uvuye mu Rwanda, bityo n’aba RNC, bashobora kubigwamo, hakaba hari na Calixte Sankara wirirwa usakuza ko ari mu nyungwe kandi ari i Burundi. Perezida Museveni ngo akaba yarasabye Nkurunziza ko yaca ako kavuyo akemera gukorana na Kayumba gusa kandi ko atakongera kwica abatutsi, ati : Ntitwakorana wica abatutsi, bishyire hasi maze ngushakire abantu bagufasha kwikiza umuturanyi. Ngayo nguko.

2018-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ubwanditsi 03 Oct 2019
“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Aug 2024
Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Ubwanditsi 12 Jan 2019
Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Ubwanditsi 27 Dec 2018

16 Ibitekerezo

  1. Shimon
    August 15, 20181:18 pm -

    Ariko ibibyose ntacyo bivuze. HE yibugiye ko ntaho banyura. Ntabwo bashobora RDF

    Subiza
    • Sunday
      August 15, 20181:37 pm -

      Rindira igihe Niki urebe muzika ikigari

      Subiza
  2. RUGENDO
    August 15, 20182:08 pm -

    INGABO ZU RWANDA HARIMO ABAJENERARI BATUMBWIRA KO
    NTAHO UMWANZI YAMENERA!!ATI NDARIMBWA INTOKI NIBAZE

    KABARERE ATI NTABARWANYA URWANDA BAMARA ISAHA MURWANDA
    NONE MURI KWANDIKA AMATIKU!!

    Subiza
  3. Marius Nkwaya
    August 16, 20188:58 am -

    Ese uwo M7 yamuzanye ko wumva ariho yotorongereye ava mu Rwanda? Uriya musaza nawe yabuze ayo acira nayo amira.Reka rero Ramaphoza amute hanze murebe uko imbwa zimurya.Ntamuntu uzanga imfura y’Umwami , president wacu P.K ngo azagire amahoro.Azaze tumupfunyikire ibimukwiye yo kagubwa nabi.

    Subiza
  4. Mutezintare Jean- Michel
    August 16, 20189:04 am -

    Abari hafi ya Uganda muzatubwire tumanuke, tumukanire urumukwiye seriously yo kabura igihugu. Aba demob.tubonye ikiraka tutirutse.
    President wacu amenye ko turi tayari, aracyari our commander-in-chief wacu nubwo turi mu mahanga. Afande muzaturye akara ngo birebere uko zambarwa.

    Subiza
  5. Teteli Josée
    August 16, 20189:40 am -

    Ariko ye, ubwo Kayumba koko yatinyuka? Aka kanya yibagiwe umuriro w’Izamarere? Kakandi ka Sankara kirarira ngo kari mu Nyungwe. Iyo nyungwe niyihe?Ubanza avuga iyo mw’ishyamba za Kibira aho baturamye.

    Subiza
  6. Marie- Grace Umurerwa
    August 16, 201810:01 am -

    Koko se Kayumba yatinyuka kwegera umuriro?
    Yaba yibagiwe se abahungu yasize nabo atasize uko bahagaze? Jye numva yemeye kwegera inkengera y’Izamarere, ashobora kuhatera ibaba.
    Abo niyiziye kandi nizera ntibatuma uwo musaza yishora nk’uwahiriye mu nzu.

    Subiza
  7. Floriane Uwimana
    August 16, 201810:08 am -

    Rushya, rushyashya urakagira inkuru, ufite na kibara. Uti Kayumba hafi aha mu gihe kitari kera.Ahahaa!!! Ahubwo rero. Naze tumwakirire ku mupaka, tumutwaze akarago amaze imyaka yikoreye ngo arahunga igihugu we ubwe yabohoye ari kumwe n’Intore nkuru PK yahemukiye. M7 we se ngo amumarire iki bahungu bo mu Rwagasabo mwe? Uriya usigaye uterwa amabuye ku manwa y’ihangu?

    Subiza
  8. Abdallah bin Yusufu
    August 16, 201810:13 am -

    Ramaphoza, fukuza mshenzi arudi kwawo.
    RNC wajinga sana. Harya buriya Kayumba azi ko aho yasize majeshi yetu ariho akiri ? Mzee M7 nawe rwose nta kigenda ashaje nabi.

    Subiza
  9. Ernest Barahira
    August 16, 201810:18 am -

    Iyo nkuru irashimishije. Ngaho Kayumba yegere umupaka niba ar’umugabo.Harya ngo ni M7 uzamwakira? Uriya nawe ni Sebiyoro, akukumba ibyo abonye byose. Ngaho namuzane, kereka niba azajya amugendana cg bakamushyira mu nkangara. Ese yibwira ki inuru risakaye?

    Subiza
  10. Capt.Fabius Agaba
    August 16, 201810:28 am -

    Rushyashya.net ndakwemera. Inkuru zanyu ziba ari impamo ahubwo zihahamura ba hadui kuko ibyo bakora mw’ibanga byose bijya hanze bikamenyekana. Ubwo nuwo Kayumba muzatubwire umunsi n’isaha tuzajye kumwakira .
    Niba akeneye escort ndahari rwose. Niba yifuza kwambuka nabyo tuzabimufashamo.

    Subiza
  11. rwasubutare
    August 16, 20182:58 pm -

    Mwese rero muravuga ibyimirwano nkaho ntayindi nzira. Njyewe ibyo nifuriza Kayumba nukuza akiyunga nabo yahemukiye. Cyangwa se agasobanura abamushutse…dore ko iteka Bene kanyarwanda bapfa ibishuko byabandi.
    Naho Sankara we mumureke ntabwo azi ibyo arimo

    Subiza
  12. Btwenge
    August 16, 20188:32 pm -

    Hari comment ndeba zikambabaza
    P kagame niwe wavuze ngo
    Isenene harubwo ziryana!!
    Aho gutekereza icyazamura
    abavukarwannda bose hamwe
    bamwe bati dushyigikiye HE abandi
    Ngo turi aba Nyamwasa
    Ikibabaza nuko abari muribyo
    Abeshi nurubyiruko!!
    Ubwose umusanzu muha igihugu
    Niwuhe? Kayumba na Kagame
    Kugihe gito bazaba bashaje
    ariko mwe muzakomeza
    ayo matiku yanyu niba mutayarwanyije
    ubu hakiri kare!!

    Subiza
  13. RUGENDO
    August 17, 20184:53 am -

    KUKI KAYUMBA ATAZA IWABO MU RWANDA?
    YEGO UBUGANDE NABWO SIBUBI KUKO YARAHIZE
    ARAHABA YAKWITAHIYE!!EREGA KAYUMBA SINTERAHAMWE
    NKABA RWARAKABIJE ,RUCAGU,!!!NAWE AZUMVIKANA NU MUSAZA PR
    PAUL KAGAME AMUSUBIZE IBYUBAHIRO BYE
    INJIJI MWANDIKA NTIMUZI POLITIKE
    MWEBWE RUSHYASHYA MURI INJIJI MUKWANDIKA INKURU!!!IDIOT QUE VOUS ETEZ!!

    Subiza
  14. Intareyakanwa
    August 19, 201811:55 am -

    Ubwenge bw’abanditse comments zitandukanye hano, ni ubwenge bufite intumbero itarenza uburebure bw’amazuru yabo, ntiburenze ijwi ingano ya rimwe mu menyo yabo ikirenze ibyo rwose namwe mwavuze ko muri abasirikari, ntabwenge mufite bwa ki officers! mwese ndabona mwari za wawaka cg se abafase.

    Ubonye ubujinga mwagaragaje hano kweli?

    Ibi mwanditse hano ntabwo ari iby’inyenzi-kotanyi ni ibya ba matope( iri zina” inyenzi-nkotanyi” tugomba kurisigasira kuko niryo ryaturutseho urwango rwavuyemo urukundo dufitiye u Rwanda ubu), .

    Warabaye inyenzi-nkotanyi ntiwavuga ubujinga nkubu.
    ariko uri inkotanyi wabuvuga kuko ubu n’interahamwe zinjijwe mu cyama ubu zitwa inkotanyi.

    So aba bagabo aho bashwaniye ntimwari muhari, ndetse n’aho baziyungira ntimuzigera muhamenya.

    H.E Paul Kagame intore nyakuri nakore akazi ke ubundi dukomeze dutere imbere abashaka intambara nabo barabizi kdi bazi nezako umubiri utagira spareparts.

    Rata Paul ikomereze rekana n’induru twarakwitoreye wo kabyara we gumamo gumamo kdi Guma guma Papa !

    Subiza
  15. Ikibasumba
    August 19, 20183:01 pm -

    Ntakiza nkokuzabona abigize, bakanagirwa ibigirwamana bakubitwa nutwana duto tutarwana tutabara imitungo cg ngo dusubire inyuma tujya kureba umwana n’umugore barwaye. Ibyo bigirwamana byanyu tuzabirasa twongere tubirase maze izo za ndamagabo turebe icyo zizajya zivuga.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zigama CSS yungutse miliyari 3Frw zirenga ku yari ateganyijwe
UBUKUNGU

Zigama CSS yungutse miliyari 3Frw zirenga ku yari ateganyijwe

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..
MULTIMEDIA

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Ifoto y’agahinda ka Mugabe n’umufasha we mbere y’uko yegura yasakaye
HIRYA NO HINO

Ifoto y’agahinda ka Mugabe n’umufasha we mbere y’uko yegura yasakaye

Ubwanditsi 26 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru