• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abanyarwanda  barenga ibihumbi bitatu magana atanu n’inshuti zabo baturutse mu mfuruka enye z’Isi bateraniye mu Mujyi wa Bonn mu Budage aho bitabiriye Rwanda Day, umunsi udasanzwe uganirirwamo iterambere ry’igihugu n’ahazaza harwo.

Perezida Kagame, yabwiye abitabiriye  Rwanda Day mu Budage  ko abagiriraga nabi u Rwanda uko imyaka ishira niko bagorwa no kongera, Perezida yagize ati “Ntibashirwa. Bazi ko ikitarashobotse icyo gihe ubu bwo …. Ntabwo byakunda, ntibishoboka. Ibyo ntabwo mbivugira kugira ngo twirate. Nta myaka itatu, itanu ishira hatabayeho uko kutugerageza, ariko nubwo bibaho, abakurikirana amateka, nujya muri buri gice cy’ubukungu cy’ubuzima, imibereho y’u Rwanda, wenda mwanabiganiriye mu biganiro byahise, mwasanze ko buri mwaka u Rwanda rutera intambwe muri buri ngeri y’ubukungu bw’u Rwanda.

Avuga ku banenga Rwanda Day, Perezida Kagame yavuze ko “Muri abo baturuka imbere bagashaka gutangira indege ngo itihuta, hari ibyo usoma abantu baba bandika. Ejo nahoze nsoma abantu bandika, mbese harimo no kunenga Rwanda Day. Ngo buriya ni Politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, ariko njye nshakisha ikinegu kirimo ndakibura, kubera ko njye nari nziko ari uko bigenda.”

Perezida Kagame yavuze ko “Tugenda nk’indege, n’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo tukagenda. Hari n’iduturuka inyuma idusunika, ni mwebwe. Ni mwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza gukomeza. Igikenewe ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, twebwe, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa, ahubwo tuhagere mu gihe gito.’’

Perezida Kagame  yavuze ko kimwe mu bikwiye kunengwa mu Rwanda ari imitangire itanoze ya serivisi ndetse ko atari ikintu gikwiriye guhora kivugwa n’ababigiramo uruhare bakanengwa.

Ati ‘‘U Rwanda iyo ruvugwa mu majyambere amaze kugerwaho, ntabwo bivuze ko hatari akazi ko gukorwa, karacyahari kenshi, ndetse binavuze ko hari ibibi bikorwa tugomba guhangana nabyo. Ariko umuntu ntiyabigira ikirego ngo avuge ngo mu Rwanda nta gihari, ibintu byose ni bibi.’’

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye Rwanda Day

Madame Jeannette Kagame na Mushikiwabo bari bafitanye urukumbuzi

Dukunda Abanyarwanda, turikunda

Perezida Kagame yavuze ko ‘‘Ugiye kureba mu ngengo y’imari y’igihugu, ibitwara amafaranga menshi ni uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo abantu bashobore kwigaburira, ibikorwa remezo kugira ngo byunganire ubukungu, abantu babone imirimo. Mu myaka 25 ishize, twazamuye icyizere cyo kubaho, kera uwageraga ku myaka 40 yabagaga ikimasa, agahamagara inshuti bakavuga ngo yagize imyaka 40 atarapfa. Ubu Abanyarwanda barabaho muri rusange bagasatira imyaka 70. Njye ndavuga iby’ababizobereyemo, babipima, bavuga, bo hanze batari no mu Rwanda.’’

‘‘Impfu z’abana n’ababyeyi bapfaga babyara, uko byagabanutse nta hantu birabaho ku Isi ukuntu byagabanutse mu Rwanda. Turakora ibintu biha abantu ubuzima, twarangiza tukaregwa ko tububambura? Ibyo se birashoboka? Uraha abantu kugera ku itumanaho ku gihugu cyose, umuntu ashyire yizane, avuge bitewe n’ishoramari twazanye warangiza ngo ubuza abantu kuvuga? Dukunda abantu, dukunda Abanyarwanda, turikunda, dukunda uburenganzira bwacu. Ibindi ni byo politiki mbi abaturega bakora. Aho muri hose muhafite uburenganzira, ariko aho mufite uburenganzira budashira, ahandi ho bashobora no kububaka, ariko iby’iwacu, iby’iwanyu nta muntu wabibaka. Ni ibyanyu, n’iyo ugiye ukagera aho Isi iherera ugasanga nta handi ho kujya, ugaruka iwanyu.’’

Perezida Kagame yavuze ko ko kimwe mu bikwiye kunengwa mu Rwanda ari imitangire ya serivisi itanoze

Rwanda Day ni igikorwa cyatangiye ku wa 4 Ukuboza 2010, icyo gihe cyabereye mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.

Kuri iyi nshuro Rwanda Day, yabaye ku nshuro ya 10 ihurije hamwe abasaga ibihumbi bitandatu, bateraniye mu nyubako ya World Conference Center iri mu zifite amateka ahambaye mu Budage.

Benshi baserutse mu byishimo by’ikirenga muri ibi birori by’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba mu mahanga n’inshuti zarwo zishaka kumenya amakuru y’umunsi ku wundi yarwo n’amahirwe rwibitseho.

‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Kuva ku wa 4 Ukuboza 2010 ubwo Rwanda Day yaberaga mu Bubiligi, uyu munsi wasize amateka akomeye mu mpande zose z’isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho wabereye. Umaze kwitabirwa n’abasaga ibihumbi 35 mu nshuro icyenda imaze kuba.

Minisitiri Anastase Shyaka, yahaye ikaza Abanyarwanda baba mu mahanga, abizeza umutekano usesuye yagize ati ‘‘Dufite umutekano udadiye pe. Muzi ibanga aho riri? Dufite inzego z’umutekano zitisukirwa. Ubucuti buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano. Iyo igihugu kimeze gityo kucyisukira ntibiba byoroshye. Wenda yakwinjira ariko ntiyasohoka. Demokarasi mu bihugu byinshi iyo bamaze kuvuga amatora…. Amatora yacu ni ubukwe ni amahoro kubera amahitamo, demokrasi ni iyubaka.”

“Niyo amatora arangiye ntawe utsindwa. Nta kwikanyiza akaba ari nayo mpamvu ihame ry’uburinganire rigomba kwimakazwa kandi ririmakajwe. Inzego z’ibanze igipimo ni ukurya isata burenge Inteko Ishinga Amategeko amahitamo yacu rero yubakiye ku kintu gikomeye. Iyo Abanyarwanda bahuye n’ibibazo bishakamo ibisubizo, haba mu bukungu, imibereho myiza ni uwishamo ibisubizo. Guhuriza imbaraga ku Rwanda amaboko yacu akarukorera ubwenge bwacu bukaba uko. Turashaka ko abo mu ntara z’imbere mugihurizeho amaboko n’ubwenge ntihagire urugambanira. Ahari Umunyarwanda hose haba habaye u Rwanda. Turagira ngo tugire diaspora ifite imiyoborere myiza ishakira u Rwanda amaboko n’amahoro twese ari abari imbere n’abari hanze. Twubake u Rwanda buri wese yifuza.’’

Rwanda Day iri kuba ku nshuro ya 10 yitabiriwe mu rwego rwo hejuru

Umuhanzi Kitoko Bibarwa yatangiye asusurutsa abitabiriye Rwanda Day binyuze mu bihangano bivuga ku kwiyubaka k’u Rwanda binyuze mu maboko y’abenegihugu

Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya; Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, atanga igitekerezo muri Rwanda Day na Musoni Vedaste uyobora Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’igihugu mu Budage bari bafite akanyamuneza
Alain Mukurarinda wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda (iburyo) mu bitabiriye Rwanda Day. Aha yafatanyaga n’abandi mu gushyiraho morali

Ni umunsi w’akanyamuneza…

U Rwanda ni yo ntero i Bonn

2019-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR,  mu bihuru bya Kisoro

Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR, mu bihuru bya Kisoro

Ubwanditsi 10 May 2019
Ingabo za Kayumba  nyuma yo gukubitwa ikibatsi muri RD-Congo zahungiye mu kirwa cya Kazimya zigana Tanzania

Ingabo za Kayumba  nyuma yo gukubitwa ikibatsi muri RD-Congo zahungiye mu kirwa cya Kazimya zigana Tanzania

Ubwanditsi 17 Jul 2019
Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

RUSHYASHYA 15 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha
Mu Mahanga

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Ubwanditsi 03 Jan 2016
Uko Urukiko muri Zimbabwe  rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka
Mu Rwanda

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka
ITOHOZA

Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Ubwanditsi 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru