• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Ubwanditsi 18 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Kizito Mihigo agiye kuburana urubanza rw’ubujurire muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’imyaka itatu amaze muri gereza.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko urubanza ruteganyijwe tariki 14 Gicurasi 2018, aho ruzaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwamuhamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Nyuma yo gukatirwa igifungo yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe.

2018-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imbere y’Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw’Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk’Umukuru wuwo Mutwe

Imbere y’Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw’Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk’Umukuru wuwo Mutwe

Ubwanditsi 14 Sep 2020
U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

Ubwanditsi 29 Dec 2018
   Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

  Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Apr 2022
Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Ubwanditsi 03 Oct 2018

2 Ibitekerezo

  1. BB
    April 18, 20189:02 am -

    n akazi ke!!!!azajurire cyangwa se abireke ntidukeneye kumenya ukoyaraye n uko yaramutse

    Subiza
  2. Ingabe Muyoke
    April 19, 20187:04 am -

    Nibyiza kuba urubanza rwa Kizito rugiye giye mu Bujurire. Gusa hari ibintu nka bitatu nashimye mu bintu byari bizengurutse urubanza rwa Kizito Mihigo. Ibyo ni (1) uburyo uburana (Kizito Mihigo) yitwaye haba mu rubanza rwe no muri gereza, (2) uburyo abantu benshi bagaye Kizito Mihigo kubw’ibyaha yishoyemo ariko bagakomeza kumuba hafi bamusabira kandi bamutakambira ku Mana ngo azakomeze yitandukanye n’ibyaha yakoze kubera ko aribyo birimo umuti kuruta kwinangira, kuruta kwitwara nabi muri gereza, kuruta gushaka kuba yatoroka n’ibindi, (3) uburyo umuryango we witwaye mu kibazo cya Kizito. Ndisobanura:

    1) Uburyo uburana (Kizito Mihigo) yitwaye haba mu rubanza rwe no muri gereza: Mw’iburana rya Kizito yemeye ibyaha yaregwaga asaba n’imbabazi rugikubita. Abantu bazi iby’amategeko bemeza ko nta kintu kiruta kwemera icyaha no gusaba imbabazi iyo umuntu yakoze icyaha. Banavuga ko bigirira akamaro sosiyete ndetse na nyiri ukuburana. Gusaba imbabazi no kwemera icyaha bikaba biruta kure kwinangira no guhangana kandi warakosheje. Ibi jyewe narabishimye nkaba mwifuriza gukomeza kwitwara neza, gusenga, kwemera icyaha no gusaba imbabazi kubyo ashinjwa. Muri Gereza, Abantu benshi bamusuye bagiye batubwira uko basanze yitwara neza muri Gereza: Ngo basangaga ababajwe cyane n’ibyaha yakoze, abyicuza kandi yitwaye neza muri gahunda rusange zireba abafunze nkuko zigenwa na Rwanda Correctional Service haba igihe yari afungiye muri 1930 ku Muhima ndetse n’aho yimukiye I Mageragere. Ejo bundi mu cyumweru cy’icyunamo abamusuye ngo basanze afite uruhare rwiza cyane muri gahunda zo kwibuka zarebaga abakozi, n’abagenerwabikorwa batandukanye ba RCS I Mageragere muri Gereza.

    2) Uburyo abantu benshi bakomeje kumusabira: Abantu benshi bazi Kizito baramugaye cyane kubera ibyaha yakoze. Gusa kubera ko abamuzi abenshi biganjemo abemera Imana bakomeje kumusabira bamutakambira ku Mana ngo azakomeze yitandukanye n’ibyaha yakoze kubera ko aribyo birimo umuti kuruta kwinangira, kuruta kwitwara nabi muri gereza, kuruta gushaka kuba yatoroka n’ibindi.

    3) Uburyo umuryango we witwaye mu kibazo cya Kizito. Kizito Mihigo afite umuryango utari munini ariko urangwa n’ubupfura cyane byaba ubu ndetse na mbere ya Genocide. Abo mu muryango we bose baramugaye cyane kubera ibyaha yakoze. Ariko biyemeje kwitwara mu buryo buboneye budashyigikira kandi butabahuza mu buryo ubwo ari bwo bwose n’ibyaha by’umwana wabo. Ibi bikaba byarabafashije kutagerwaho n’ingaruka z’ibyaha Kizito yakoze. Icy’ingenzi ariko, umuryango wa Kizito ntiwigeza utakaza ishimwe uhorana kuri FPR yawurokoye Genoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubyiza n’inkunga Leta y’u Rwanda yagiye ibagezaho mu buryo bwa bugufi cyangwa muri gahunda ngari yo kubaka igihugu. Yewe sindi umuvugizi w’uyu muryango gusa ndabazi kuko twaturanye muri Rukiri/Remera, ubaye ugirango ndabeshya uzabaze abaturanye cyangwa ababana nabo ni abantu b’imico myiza pe.

    Ntekereza ko Kizito yumvise ingaruka z’ibyaha yakoze, ubanza uwamuha amahirwe yakwitwara neza cyane n’umusanzu we nk’umuhanzi ukarushaho kubyara umusaruro.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro
SHOWBIZ

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique
IMIKINO

Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo
Amakuru

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Ubwanditsi 10 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru