Guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kamena 2025,mu Rwanda hatangira irushanwa ryo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, KWIBUKA WOMEN’S T20 TOURNAMENT 2025.
Iri rushanwa rigiye gukinwa kunshuro ya 11 rikazitabirwa n’ibihugu 8 nu Rwanda rwa cyenda, Ibyo bihugu bikaba ari Sierra Leonne, Brazil, Zimbabwe, Cameron, Malawi, Tanzania, Nigeria, Uganda nu Rwanda,
Igihugu cya Uganda nicyo gifite iri rushanwa inshuro nyinshi aho kimaze kuryegukana inshuro 4
Ikipe y’igihugu ya Kenya niyo ikurikiraho aho yaryegukanye inshuro 3
Tanzania ikaba ifite iri rushanwa inshuro 2,na u Rwanda rukaba rwaryegukanye inshuro 1.
MARIE DIANE BIMENYIMANA Kapiteni Wikipe yu Rwanda, Akaba yijeje abanyarwanda kubashimisha iki gikombe kigasigara mu Rwanda,
BYIRINGIRO Emmanuel ushinzwe ibikorwa muri federation ry’umukino wa cricket, Yavuze ko imyiteguro yiri rushanwa yarangiye, anavuka buri mwaka Ibihugu byiza kwitabira iri rushanwa yinyongera, Anavugako bafite ikizere cyuko rizagenda neza.
Mbere yuko iri rushanwa ritangira amakipe yose akaba yaganirijwe kumateka yu Rwanda, Uburyo jenoside yateguwe inaashyirwa mu bikorwa, iki kiganiro Kikaba cyatanzwe na Colonel DESIRE MIGAMBI,
U Rwanda ruratangira rwisobanura na Cameron, Nigeria na Zimbabwe nazo zisobanure imikino izaba kwi saa 09:30,
Tanzania izisobanura na Sierra Leonne, Mugihe Malawi izisobanura na Brazil Iyi mikino Ikazatanga kwi saa 13:30 Ikazabera kuri stade mpuzamahanga y’Umukino wa cricket ya Gahanga.