• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Ubwanditsi 25 Aug 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuri X (Twitter), Patrick Rugaba agaragara nk’impirimbanyi yo kurengera “Hutu Power”, aho apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasebya Itorero ry’Igihugu, akanibasira ubuyobozi bw’u Rwanda. Uko bigaragara, ibyo akora bifite inkomoko mu murage w’urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside yasizwe na Se umubyara, Sibomana Metusera, umujenosideri ruharwa wahanwe n’inkiko Gacaca.

Tariki ya 12 Kamena 2008, Urukiko Gacaca rwa Murangara B mu Karere ka Karongi rwahamije Sibomana Metusera ibyaha bikomeye bya Jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 19. Mu byaha yahamijwe harimo kuyobora ibitero byagiye kwica Abatutsi ku bitaro bya Mugonero aho yaririmbaga indirimbo “Tubatsembatsembe”, kwitabira ibitero byo kwica Abatutsi ku Ngoma, Kanyabungo, Gitwa, Murambi, Nyabubare, Muyira na Bisesero, gukoresha grenades mu bwicanyi, gusahura ibintu by’Abatutsi harimo n’iby’ibitaro bya Mugonero, gutwara inka n’ibintu by’abishwe no gusenya amazu yabo.

Mu gitero cyo kuri Ngoma, Sibomana Metusera ni we wabanje gutera grenade mu Banyarwanda b’inzirakarengane mbere y’uko abasirikare bakoresha amasasu. Byose hamwe, Sibomana Metusera yamenyekanye mu bitero simusiga 11 byahitanye Abatutsi batabarika.

Uyu munsi, Patrick Rugaba akoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside Se yasize, abihisha inyuma y’amagambo ya demokarasi. Asebeje Itorero ry’Igihugu ryigisha urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda n’ubumwe, atuka abarokotse Jenoside akabita abiyitirira Jenoside nyamara bararokotse imihoro n’amasasu ya Se, kandi yibasira abayobozi b’u Rwanda aho kwisuzuma ngo agaruke ibuntu, ahubwo akoresha X mu guharabika no gukwirakwiza urwango.

Patrick Rugaba afatanya n’abandi bahakana Jenoside nka Claude Gatebuke, Diane Shima Rwigara n’abana ba Mbonyumutwa Dominique mu gukomeza umurage mubi wo kurwanya u Rwanda. Urugero rwe rwerekana uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora kurasirwa mu miryango no gusigasirwa nk’umurage mubi.

U Rwanda rwiyubatse ku bumwe n’ubwiyunge, ibyo abantu nka Rugaba bahora bashaka gusenya. Ni inshingano z’Abanyarwanda bose kumagana abashaka guha isura nshya abajenosideri, no kwigisha urubyiruko ko amateka atagomba kugorekwa cyangwa guhabwa ubundi busobanuro bw’urwango.

2025-08-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu

Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu

RUSHYASHYA 07 Aug 2026
Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

RUSHYASHYA 09 Mar 2026
Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Ubwanditsi 18 Jul 2022
IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa
POLITIKI

USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Imyanzuro  yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro
INKURU NYAMUKURU

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije
Mu Rwanda

Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 05 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru