• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

RUSHYASHYA 09 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu iyi minsi amakuru akomeje kugaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi buri gukoresha abantu batandukanye mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda.
Mu bavugwaho kugira uruhare muri iyo migambi harimo Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.
Amakuru atandukanye aturuka mu nzego zikurikirana ibibera i Kinshasa avuga ko Jean-Luc Habyarimana amaze iminsi agaragara kenshi muri uwo murwa mukuru wa RDC. Nubwo izi ngendo Jean Luc Habyarimana adahakana ahubwo agaragaza ko ari ingendo nk’iz’umuntu wigenga, yakirwa n’inzego za Leta ku buryo budasanzwe, harimo no guhabwa uburinzi n’abantu bashinzwe kurinda Perezida Tshisekedi.
Amakuru yizwe yemeza ko izo ngendo zigamije guhuza imitwe itandukanye irwanya u Rwanda, harimo na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za FAR n’Interahamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izina rya Jean-Luc Habyarimana ryigeze kuvugwa mu buhamya bwatanzwe mu iperereza ryakorewe mu Bubiligi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo buhamya riri mu nyandiko izwi nka “Pro Justitia”, yagejejwe ku rwego rw’ubugenzacyaha rwa gisirikare mu Bubiligi ku wa 22 Kamena 1994.
Iyo nyandiko yashyikirijwe n’abana ba Dr Emmanuel Akingeneye, wari muganga wihariye wa Perezida Habyarimana. Abo bana ari bo Jeanne Uwanyirigira na Marie-Claire Uwimbabazi bavuze ko ku wa 7 Mata 1994 bagejejwe ku rugo rwa Habyarimana n’imodoka za gisirikare.
Mu buhamya bwabo bavuze ko Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, yababwiye ko badakwiye kurira ahubwo bakwiye gufata intwaro nk’uko umwana we Jean-Luc Habyarimana yabigenzaga, kuko ngo yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa R4.
Abo batangabuhamya bavuga ko muri icyo gihe bari bari gusenga, mu gihe Agathe Kanziga na we yasengeraga hejuru asaba Imana gufasha Interahamwe kurwanya “umwanzi” no guha intwaro ingabo za FAR. Bavuze kandi ko mu nzu hari harimo na bashiki ba Habyarimana bari ababikira.
Nk’uko ubuhamya bwabo bubivuga, abantu bari muri iyo nzu ngo bishimiraga amakuru y’urupfu rw’abanyapolitiki yavugwaga kuri telefone, bakabyishimira nk’aho ari ikipe imaze gutsinda igitego.
Ikindi cyagaragaye muri ubwo buhamya ni uko igihe imirambo y’abaguye mu ndege ya Habyarimana yajyanwaga i Kanombe, Dr Baransalitse ngo yegereye umurambo wa Agathe Uwilingiyimana, wari Minisitiri w’Intebe, maze Jean-Luc Habyarimana akavuga ko yumvaga ashaka kurasa uwo murambo.
Muri iki gihe, abasesenguzi bavuga ko kugaragara kwa Jean-Luc Habyarimana mu migambi ya politiki y’akarere bishobora kongera impungenge, kubea hari imbaraga zimukoresha mu guhuza imitwe irwanya u Rwanda.
Gusa ubwirinzi bw’u Rwanda baziko butajegajega. 
Hari ababona ko kuba agaragara kenshi i Kinshasa, aho yakirwa mu buryo buvugwaho kuba bwihariye ndetse akanarindwa n’inzego z’umutekano za Congo, bituma abantu benshi bibaza niba koko izo ngendo ari izigenga nk’uko byagiye bivugwa.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’akarere bavuga ko gukoresha abantu bafite amateka ajyanye n’imitwe yagize uruhare muri Jenoside cyangwa iyikomokaho bishobora kurushaho kongera umwuka mubi mu karere k’Ibiyaga Bigari.
2026-03-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Somalia : Ingabo za Uganda [ UPDF] zasubiranyemo 4 bahasiga ubuzima

Somalia : Ingabo za Uganda [ UPDF] zasubiranyemo 4 bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 13 May 2019
UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma

UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Ubwanditsi 18 May 2021
Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Ubwanditsi 13 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo
Amakuru

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano
ITOHOZA

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Ubwanditsi 16 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru