• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

RUSHYASHYA 09 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu iyi minsi amakuru akomeje kugaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi buri gukoresha abantu batandukanye mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda.
Mu bavugwaho kugira uruhare muri iyo migambi harimo Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.
Amakuru atandukanye aturuka mu nzego zikurikirana ibibera i Kinshasa avuga ko Jean-Luc Habyarimana amaze iminsi agaragara kenshi muri uwo murwa mukuru wa RDC. Nubwo izi ngendo Jean Luc Habyarimana adahakana ahubwo agaragaza ko ari ingendo nk’iz’umuntu wigenga, yakirwa n’inzego za Leta ku buryo budasanzwe, harimo no guhabwa uburinzi n’abantu bashinzwe kurinda Perezida Tshisekedi.
Amakuru yizwe yemeza ko izo ngendo zigamije guhuza imitwe itandukanye irwanya u Rwanda, harimo na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za FAR n’Interahamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izina rya Jean-Luc Habyarimana ryigeze kuvugwa mu buhamya bwatanzwe mu iperereza ryakorewe mu Bubiligi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo buhamya riri mu nyandiko izwi nka “Pro Justitia”, yagejejwe ku rwego rw’ubugenzacyaha rwa gisirikare mu Bubiligi ku wa 22 Kamena 1994.
Iyo nyandiko yashyikirijwe n’abana ba Dr Emmanuel Akingeneye, wari muganga wihariye wa Perezida Habyarimana. Abo bana ari bo Jeanne Uwanyirigira na Marie-Claire Uwimbabazi bavuze ko ku wa 7 Mata 1994 bagejejwe ku rugo rwa Habyarimana n’imodoka za gisirikare.
Mu buhamya bwabo bavuze ko Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, yababwiye ko badakwiye kurira ahubwo bakwiye gufata intwaro nk’uko umwana we Jean-Luc Habyarimana yabigenzaga, kuko ngo yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa R4.
Abo batangabuhamya bavuga ko muri icyo gihe bari bari gusenga, mu gihe Agathe Kanziga na we yasengeraga hejuru asaba Imana gufasha Interahamwe kurwanya “umwanzi” no guha intwaro ingabo za FAR. Bavuze kandi ko mu nzu hari harimo na bashiki ba Habyarimana bari ababikira.
Nk’uko ubuhamya bwabo bubivuga, abantu bari muri iyo nzu ngo bishimiraga amakuru y’urupfu rw’abanyapolitiki yavugwaga kuri telefone, bakabyishimira nk’aho ari ikipe imaze gutsinda igitego.
Ikindi cyagaragaye muri ubwo buhamya ni uko igihe imirambo y’abaguye mu ndege ya Habyarimana yajyanwaga i Kanombe, Dr Baransalitse ngo yegereye umurambo wa Agathe Uwilingiyimana, wari Minisitiri w’Intebe, maze Jean-Luc Habyarimana akavuga ko yumvaga ashaka kurasa uwo murambo.
Muri iki gihe, abasesenguzi bavuga ko kugaragara kwa Jean-Luc Habyarimana mu migambi ya politiki y’akarere bishobora kongera impungenge, kubea hari imbaraga zimukoresha mu guhuza imitwe irwanya u Rwanda.
Gusa ubwirinzi bw’u Rwanda baziko butajegajega. 
Hari ababona ko kuba agaragara kenshi i Kinshasa, aho yakirwa mu buryo buvugwaho kuba bwihariye ndetse akanarindwa n’inzego z’umutekano za Congo, bituma abantu benshi bibaza niba koko izo ngendo ari izigenga nk’uko byagiye bivugwa.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’akarere bavuga ko gukoresha abantu bafite amateka ajyanye n’imitwe yagize uruhare muri Jenoside cyangwa iyikomokaho bishobora kurushaho kongera umwuka mubi mu karere k’Ibiyaga Bigari.
2026-03-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 03 Apr 2016
Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC

Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC

Ubwanditsi 12 Jan 2023
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Ubwanditsi 21 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Ubwanditsi 10 Mar 2017
Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi
Mu Mahanga

Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi

Ubwanditsi 04 Oct 2016
FA Cup: Chelsea yasezereye Leicester City biyigoye
IMIKINO

FA Cup: Chelsea yasezereye Leicester City biyigoye

Ubwanditsi 19 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru