• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 17 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu Mufaransakazi, Natacha Polony, asanzwe ari Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru Marianne kizwi cyane mu Bufaransa, ariko icyaha akurikiranyweho akaba yaragikoze muri Werurwe 2018, akiri umunyamakuru wa France Inter. Magingo aya Urukiko rw’ iParis rwamaze kwakira ikirego cy’imiryango mpuzamahanga irwanya ivangura, iharanira uburenganzira bwa muntu, n’irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mvugo yuzuyemo urwango afitiye uRwanda n’abayobozi barwo, Natacha Polony yavuze ko ..”ibyabaye mu Rwanda muri Mata 1994 ni ubwicanyi busanzwe, aho abaturage basubiranyemo. Abahutu n’abatutsi baricanye, ntawe ukwiye kwitwa umujenosideri ku ruhande rumwe, cyangwa uwahohotewe ku rundi ruhande..”Iyi mvugo rero irasa n’iy’ abajenosideri bahamwe n’byaha nka Théoneste Bagosora, Yohani Kambanda n’amacuti yabo arimo ba Judi Rever, Lynder Melvern, Filip Reyntjens n’abandi bamaze imyaka barwana no kwerekana ko mu Rwanda habaye ubwicanyi busanzwe, abandi bakavuga ko habaye jenoside ebyiri.

Natacha Polony w’imyaka 45 y’amavuko yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru byinshi nka France 2 TV, Polony TV, France Inter na Marianne. Aho yakoze hose yaranzwe no kutumvikana n’ubuyobozi, cyane cyane akaregwa inkuru zikurura ubushyamirane, no kunyuranya n’umurongo w’igitangazamakuru akorera.Mu iperereza ribanziriza urubanza, Natacha Polony yiyemereye ko mu mvugo ye harimo gutera urujijo, ibindi ngo akazabisobanura mu rukiko.

Itariki urubanza ruzatangiriraho ntiratangazwa, gusa abasesenguzi bavuga ko kuba abantu nk’aba batangiye gushyikirizwa inkiko, ari ikimenyetso cyiza, cyerekana ko amahanga yamaze gusobanukirwa ko hari abagome bihisha inyuma y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, bagakomeretsa imitima y’abakorewe ibyaha ndengakamere. Ikinyoma kirihuta kigatwika, ariko ukuri kuratinda kugatsinda

2020-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61

Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel

Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel

Ubwanditsi 11 May 2022
Bayoboke ba “Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR”, kugoreka ukuri kwa “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!!

Bayoboke ba “Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR”, kugoreka ukuri kwa “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!!

Ubwanditsi 03 Feb 2021
Ikipe ya APR FC yitegura gukina na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League irakomereza imyitozo i Nyamirambo

Ikipe ya APR FC yitegura gukina na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League irakomereza imyitozo i Nyamirambo

Ubwanditsi 12 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAF CL & CC: APR FC izahura na Azam FC, Police FC izakine na CS Constatine yo muri Algeria
Amakuru

CAF CL & CC: APR FC izahura na Azam FC, Police FC izakine na CS Constatine yo muri Algeria

Ubwanditsi 11 Jul 2024
Uwari umutoza wa Rayon Sport yeguye ku mirimo ye
IMIKINO

Uwari umutoza wa Rayon Sport yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri
Amakuru

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Ubwanditsi 25 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru