• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mupende wihishe urugamba yitwaza ko yarashwe ubugabo niwe wigize umuvuzi w’amacumu ku mbuga nkoranyambaga   |   30 Jun 2026

  • Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza   |   29 Jun 2026

  • PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi   |   29 Jun 2026

  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba   |   28 Jun 2026

  • Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA   |   28 Jun 2026

  • Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   28 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Ubwanditsi 27 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa One & Only Gorilla’s Nest iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ifite ibyumba 21 biri mu byiciro bine. Icyiciro cya mbere gifite ibyumba 10, igikurikiraho gifite ibyumba bine, ikindi bitanu naho icya nyuma kikagira ibyumba bibiri. Uko bikurikirana, ni nako bitandukanye mu biciro, mu bunini no mu bwiza.

Zitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo, hakabamo n’ibindi bikoresho by’ubugeni.

Ibyumba icumi biri mu cyiciro cya mbere, byishyurwa ibihumbi bitatu na magana atandatu (3600) by’amadolari ku ijoro rimwe (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni eshanu n’igice mu mafaranga y’u Rwanda) naho icyumba cya menshi ni ibihumbi icumi na magana atanu (10500) by’amadolari (hafi miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda)gishobora kwakira nk’abakuru b’ibihugu.

Mu mafaranga umuntu yishyura, haba harimo ibyo kurya n’ibyo kunywa. Ibintu byose byubatse ibyumba by’iyi hoteli bikozwe mu mbaho nubwo bifashwe n’ibyuma.

Iyi hoteli yubatse ku buso bungana na hegitari 35. Aho yubatse hahoze hari hoteli yitwa Gorilla’s Nest. Imirimo yo kuyubaka yamaze imyaka igera kuri ibiri, yuzura itwaye miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika. Imaze gutanga akazi ku bantu 120 bahoraho barimo Abanyarwanda 100.

Mu Kwakira 2019 nibwo iyi hoteli yatangiye gukora ariko ntabwo yari yagafunguwe ku mugaragaro.

Kuva mu kwa gatanu kugera mu kwa cyenda, nibwo iba ifite abashyitsi benshi. Imboga zose zitekerwa abashyitsi muri iyi hoteli, zihinze mu bice byayo. Amoko y’ibyatsi ibihumbi 36 ni yo yatewe mu ishyamba ririmo iyi hoteli.

Src: KT

2020-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

Ubwanditsi 03 Oct 2022
Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Ubwanditsi 19 Jun 2019
Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Ubwanditsi 10 Jan 2019
Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Ubwanditsi 02 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba
Amakuru

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Ubwanditsi 05 Sep 2023
Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye
INKURU NYAMUKURU

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye

Ubwanditsi 20 Feb 2020
Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika

Ubwanditsi 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru