• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Ubwanditsi 27 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa One & Only Gorilla’s Nest iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ifite ibyumba 21 biri mu byiciro bine. Icyiciro cya mbere gifite ibyumba 10, igikurikiraho gifite ibyumba bine, ikindi bitanu naho icya nyuma kikagira ibyumba bibiri. Uko bikurikirana, ni nako bitandukanye mu biciro, mu bunini no mu bwiza.

Zitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo, hakabamo n’ibindi bikoresho by’ubugeni.

Ibyumba icumi biri mu cyiciro cya mbere, byishyurwa ibihumbi bitatu na magana atandatu (3600) by’amadolari ku ijoro rimwe (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni eshanu n’igice mu mafaranga y’u Rwanda) naho icyumba cya menshi ni ibihumbi icumi na magana atanu (10500) by’amadolari (hafi miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda)gishobora kwakira nk’abakuru b’ibihugu.

Mu mafaranga umuntu yishyura, haba harimo ibyo kurya n’ibyo kunywa. Ibintu byose byubatse ibyumba by’iyi hoteli bikozwe mu mbaho nubwo bifashwe n’ibyuma.

Iyi hoteli yubatse ku buso bungana na hegitari 35. Aho yubatse hahoze hari hoteli yitwa Gorilla’s Nest. Imirimo yo kuyubaka yamaze imyaka igera kuri ibiri, yuzura itwaye miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika. Imaze gutanga akazi ku bantu 120 bahoraho barimo Abanyarwanda 100.

Mu Kwakira 2019 nibwo iyi hoteli yatangiye gukora ariko ntabwo yari yagafunguwe ku mugaragaro.

Kuva mu kwa gatanu kugera mu kwa cyenda, nibwo iba ifite abashyitsi benshi. Imboga zose zitekerwa abashyitsi muri iyi hoteli, zihinze mu bice byayo. Amoko y’ibyatsi ibihumbi 36 ni yo yatewe mu ishyamba ririmo iyi hoteli.

Src: KT

2020-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Ubwanditsi 02 May 2018
Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Ubwanditsi 15 Sep 2023
Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.

Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.

Ubwanditsi 29 Oct 2020
Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Ubwanditsi 22 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?
INKURU NYAMUKURU

Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Ubwanditsi 05 May 2018
David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho
INKURU NYAMUKURU

David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho

Ubwanditsi 29 May 2018
Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa
Mu Rwanda

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Ubwanditsi 19 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru