• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Ubwanditsi 10 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Félix Tshisekedi niwe watsidiye kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe na (CENI) ariyo komisiyo y’amatora muri iki gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira uwa kane tariki 10/01/2019.

Matin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri mu gihe Emmanuel Ramazani Shadary aza ku mwanya wa gatatu mu byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu by’agateganyo, amatora yabaye tariki 30/12/2018.

Félix Tshisekedi w’imyaka 56 yatowe n’amajwi 7,051,013 bingana na 38,57%, mu gihe Matin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 6,366,732 bihwanye na 34,83%, naho Emmanuel Ramazani Shadary, agira amajwi 4,357,359 angana na 23,84%.

Corneille Naanga perezida wa komisiyo y’amatora yatangaje ko abatoye bagera kuri 47,56%, ni ukuvuga 18,329,318 by’abanyekongo basaga miliyoni 40 bari bemerewe gutora.

Aya majwi yatangajwe muri iri joro ryakeye, nyuma y’amasaha menshi abantu bategereje ibiva mu matora. Bamwe bakaba batekereza ko hari abatsinzwe bahita batanga ikireko mu rukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga bahakana ibyavuye mu matora.

Benshi muri Congo bahise bajya mumuhanda bishimira insinzi ya Felix Tshisekedi, umuhungu wa Étienne Tshisekedi, umugabo warwanyije ingoma zose kuva Congo yabona ubwigenge kugeza apfuye mu 2017, akaba yarayoboraga ishyaka rye riharanira demokarasi n’iterambere ry’abaturage, ishyaka yanasigiye umuhungu we ubu wabaye perezida wa Congo.

ku nshuro ya mbere kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, kigize ihererekanya ry’ubutegetsi ribaye mu mahoro, kuko abandi bose bayoboye Congo bagiye bavaho mu mvururu za politike ziganjemo ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa se kwicwa.

Muri bo barimo na Laurent-Désiré Kabila wishiwe mu 2001 n’abamurindaga, ahita asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila Kabange, perezida wa RDC ucyuye igihe.

2019-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Ubwanditsi 13 Aug 2018
U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Ubwanditsi 21 Sep 2023
Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2020
Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Ubwanditsi 15 Jan 2018

2 Ibitekerezo

  1. Bob deol
    January 10, 20198:09 am -

    Ubundi byari bikwiye ko abayobozi b’Ibihugu by’Africa bakurwaho n’amatora biriya bigize byo kugundira ubutegetsi nkaho ariko kazi konyine bashobora sibyo.

    Subiza
  2. Btwenge
    January 10, 20196:18 pm -

    AYA MATORA YO MURI CONGO
    ABANYARWANDA. TUYAHE IMPUDU?? TWISHIME?
    CYANGA. TUBABARE NDETSE
    TUGIRE UBWOBA?????

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umushinyaguzi wahohotewe na Mowzey Radio atarapfa yatanze ubuhamya bukomeye
HIRYA NO HINO

Umushinyaguzi wahohotewe na Mowzey Radio atarapfa yatanze ubuhamya bukomeye

Ubwanditsi 05 Feb 2018
U Rwanda rwasubije iwabo Abarobyi bafatiwe muri Rweru barenze amazi y’u Burundi
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwasubije iwabo Abarobyi bafatiwe muri Rweru barenze amazi y’u Burundi

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 27 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru