• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika

Ubwanditsi 29 May 2018 POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres umenyerewe mu kiganiro gisetsa gitambuka kuri televiziyo ya NBC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka ‘The Ellen DeGeneres Show’.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi nibwo Ellen yageze mu Rwanda akubutse i Nairobi muri Kenya aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo.

Mu Rwanda arateganya kuhatangiza umushinga wo kubaka ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu munyamerika byari byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Nyuma y’ibyo biganiro Ellen DeGeneres yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Amaze gusobanurirwa mu buryo bw’incamake amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ellen DeGeneres, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside, nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro imibiri y’abazishyinguyemo, yandika mu gitabo cy’abashyitsi ko ibyo yabonye ‘bibabaje cyane.’

Portia de Rossi washyingiranywe na DeGeneres, nawe yanditse mu gitabo ko ibyo yabonye ari ‘kimwe mu bihe by’ingenzi ntazibagirwa mu buzima bwanjye’.

Ellen uri mu Rwanda mu bijyanye n’umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund byo kwita ku ngagi bimaze imyaka 50.

Uwo mushinga wo kubaka iki kigo kizitwa ‘‘Ellen DeGeneres Campus’ cya Dian Fossey Gorilla Fund, ni impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we Portia De Rossi muri Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Dr Tara Stoinski Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossey Gorilla Fund, ikoresha abakozi 120, yavuze ko iyi mpano ya DeGeneres, izahindura byinshi ku bikorwa byo kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye gufatanya na Ellen Fund mu kubaka Kaminuza y’imirimo yacu. Dukora mu bijyanye no kurengera ingagi, kwigisha abaturage, gutanga umusanzu mu kubaka ahazaza h’u Rwanda, no gukomeza ubushakashatsi bwatangiwe na Dian Fossey.”

Yakomeje avuga ko iyi Kaminuza izabafasha gukorana na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha abanyarwanda bazatanga umusanzu mu bikorwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), byo kubungabunga no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki no kongerera ubumenyi abaturage butuma basobanukirwa kandi nabo bagatanga umusanzu mu kurengera urwo rusobe.

Kugeza ubu harimo gukorwa igishushanyo mbonera cy’iyo Kaminuza, ibuye ry’ifatizo no kubaka bikazatangira mu 2019, Kaminuza ikuzura muri Nzeri 2020 itwaye miliyoni 10 z’amadolari.

Iyi Kaminuza izakomeza ubushakashatsi bw’Umunyamerikakazi Dr Dian Fossey witaga ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga anazikoraho ubushakashatsi, muri Nzeri 1967 nibwo yatangije ikigo cy’ubushakashatsi, Karisoke Research Center mu Birunga, uba umwe mu mishinga imaze igihe ku Isi yita ku bwoko bumwe bw’inyamaswa.

Yaje kuboneka yitabye Imana ku wa 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi kuko yari afite ibikomere byinshi by’umuhoro ku mutwe. Icyo gihe yari amaze kugira imyaka 54 y’amavuko.

Ubu afite ibikorwa byinshi byagiye bimwitirirwa birimo ikigo cy’ubushakahatsi na hoteli zigezweho, kubera umuhate yagaragaje mu kwita ku ngagi.

Amafoto: Village Urugwiro

2018-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guverinoma y’u Rwanda iramagana umugambi wo gufungura Col Simba Aloys adasoje igihano

Guverinoma y’u Rwanda iramagana umugambi wo gufungura Col Simba Aloys adasoje igihano

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda

Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Ubwanditsi 23 Sep 2017
Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara

Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara

Ubwanditsi 07 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA
Mu Rwanda

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa
Mu Mahanga

Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa

Ubwanditsi 09 Dec 2016
Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze
Amakuru

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru