• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika

Ubwanditsi 29 May 2018 POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres umenyerewe mu kiganiro gisetsa gitambuka kuri televiziyo ya NBC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka ‘The Ellen DeGeneres Show’.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi nibwo Ellen yageze mu Rwanda akubutse i Nairobi muri Kenya aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo.

Mu Rwanda arateganya kuhatangiza umushinga wo kubaka ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu munyamerika byari byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Nyuma y’ibyo biganiro Ellen DeGeneres yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Amaze gusobanurirwa mu buryo bw’incamake amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ellen DeGeneres, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside, nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro imibiri y’abazishyinguyemo, yandika mu gitabo cy’abashyitsi ko ibyo yabonye ‘bibabaje cyane.’

Portia de Rossi washyingiranywe na DeGeneres, nawe yanditse mu gitabo ko ibyo yabonye ari ‘kimwe mu bihe by’ingenzi ntazibagirwa mu buzima bwanjye’.

Ellen uri mu Rwanda mu bijyanye n’umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund byo kwita ku ngagi bimaze imyaka 50.

Uwo mushinga wo kubaka iki kigo kizitwa ‘‘Ellen DeGeneres Campus’ cya Dian Fossey Gorilla Fund, ni impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we Portia De Rossi muri Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Dr Tara Stoinski Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossey Gorilla Fund, ikoresha abakozi 120, yavuze ko iyi mpano ya DeGeneres, izahindura byinshi ku bikorwa byo kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye gufatanya na Ellen Fund mu kubaka Kaminuza y’imirimo yacu. Dukora mu bijyanye no kurengera ingagi, kwigisha abaturage, gutanga umusanzu mu kubaka ahazaza h’u Rwanda, no gukomeza ubushakashatsi bwatangiwe na Dian Fossey.”

Yakomeje avuga ko iyi Kaminuza izabafasha gukorana na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha abanyarwanda bazatanga umusanzu mu bikorwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), byo kubungabunga no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki no kongerera ubumenyi abaturage butuma basobanukirwa kandi nabo bagatanga umusanzu mu kurengera urwo rusobe.

Kugeza ubu harimo gukorwa igishushanyo mbonera cy’iyo Kaminuza, ibuye ry’ifatizo no kubaka bikazatangira mu 2019, Kaminuza ikuzura muri Nzeri 2020 itwaye miliyoni 10 z’amadolari.

Iyi Kaminuza izakomeza ubushakashatsi bw’Umunyamerikakazi Dr Dian Fossey witaga ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga anazikoraho ubushakashatsi, muri Nzeri 1967 nibwo yatangije ikigo cy’ubushakashatsi, Karisoke Research Center mu Birunga, uba umwe mu mishinga imaze igihe ku Isi yita ku bwoko bumwe bw’inyamaswa.

Yaje kuboneka yitabye Imana ku wa 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi kuko yari afite ibikomere byinshi by’umuhoro ku mutwe. Icyo gihe yari amaze kugira imyaka 54 y’amavuko.

Ubu afite ibikorwa byinshi byagiye bimwitirirwa birimo ikigo cy’ubushakahatsi na hoteli zigezweho, kubera umuhate yagaragaje mu kwita ku ngagi.

Amafoto: Village Urugwiro

2018-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka

Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Dr Frank Habineza  arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo

Dr Frank Habineza arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo

Ubwanditsi 24 Jun 2017
U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

Ubwanditsi 23 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika
HIRYA NO HINO

Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 
INKURU NYAMUKURU

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Ubwanditsi 20 Sep 2019
Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi
ITOHOZA

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Ubwanditsi 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru