• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda
Maj (Rtd) Mudathiru na Kayumba Nyamwasa wamwihakanye na Lt Gen Mudacumura wagambaniwe nabo yayoboraga

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuva RNC yashingwa mu mwaka wa 2010, yatangiye iyobya uburari ko ari ishyaka rya politiki nyamara ryari rigamije ibikorwa by’iterabwoba, ryiyongereye kuri FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda; FDLR yari imaze imyaka 14 icyo gihe igerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byageze aho bishyira hamwe haba muri politiki haba no mu bya gisirikari, noneho bafashijwe na Leta ya Uganda byeruye mu myaka itatu ishize.

Urugendo rwo guhungabanya umutekano ntirwabahiriye nubwo Leta ya Uganda ntako itakoze ngo ihuriza imitwe yose irwanya u Rwanda Kampala kugirango bahuze imbaraga. Tugiye kubagezaho icyegeranyo cyabaye mu mezi atandatu ashize kuko nibwo iyo mitwe yahuye nuruva gusenya, nubwo hari ibikorwa byabanje mbere ya Kamena 2019. Aha twavuga ifatwa no kuzanwa mu Rwanda ry’abayobozi bakuru ba FDLR bari bavuye mu nama muri Uganda ndetse na Nsabimana Callixte wiyitaga Sankara wari umuvugizi w’impuzamashyaka MRCD. Ibi twabyanditseho igihe kirekire ubu tugiye kubagezaho ibikorwa bya gisirikari byakozwe mu mezi atandatu ashize.

  • Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nibwo ingabo za Kayumba Nyamwasa zabarizwaga muri Kivu y’amajyepfo zizwi nka P5, zahawe amabwiriza yo kuzamuka muri Kivu y’amajyaruguru zigasanga iza FDLR zari ziyobowe na Lt Gen Sylvestre Mudacumura, zagwaga mu mutego w’Ingabo za FARDC, abenshi bakicwa harimo uwari ukuriye ibikorwa bya gisirikari ariwe Capt Sibo Charles naho umukuru w’ingabo Maj (Rtd) Habib Mudhatiru yafatwaga mpiri yanakomeretse ku kaguru. Nyuma yuko amafoto agiriye mu bitangazamakuru nibwo abantu badakurikiranira ibya hafi politiki yo mu karere bamenye ko Kayumba Nyamwasa afite ingabo mu burasirazuba bwa Kongo, nyamara byari bimaze imyaka isaga ibiri. Habib n’ingabo ze bagejeje imbere y’ubutabera bwa gisirikari mu Rwanda.
  • Taliki 18/9/2019  Gen. Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru w’ingabo za FDLR  wari warihishe itangazamakuru mu myaka 25 ishize, anashakishwa n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye, yishwe n’ingabo za FARDC mu gitero cyagabwe mu irindiro by’uyu mutwe aho abarinzi be bageraga kuri 120 barimo Col Serge wari umunyamabanga wihariye wa Gen Mudacumura akaba kandi yari umunyamabanga wa FDLR muri rusange, Maj Gaspard Chief Escort wa Mudacumura ,Col Soso Sixbert, n’ abandi 15 bafashwe mpiri.  Mbere yuko ibi biba muri 2016 uwari Chief Escort wa Gen Mudacumura, Maj.Nsabimana Iraguha yafashwen’ingabo za FARDC, we n’abasirikari ba Kayumba bafashwe bikaba bivugwa ko aribo batanze amakuru yahoo Mudacumura yihishe.
  • Taliki 8/10/2019 Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyishe abarwanyi ba FDLR RUD URUNANA bagera kuri 19 abandi 5 barafatwa , Nyuma y’igitero bari bagabye mu kinigi bakica bunyamaswa abaturage. Bivugwa ko abarwanyi bagera kuri 45 aribo bari binjiye mu gihugu uwari ubayoboye agahungira mu gihugu cya Uganda aho akingiwe ikibaba.
  • Taliki 19/11/2019 Brig Gen. Juvenal Musabyimana alias Jean Michel Africa wari umuyobozi w’umutwe wa FDLR Rud -Urunana yarishwe ndetse n’abari bashinzwe ku murinda bose bishwe n’ingabo za FARDC, ibi byabaye nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye mu Kinigi.
  • Taliki 30/11/2019  Gen. Jean Pierre Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare bya FLN nawe yaje kwicwa n’ingabo za FARDC. Kuri iyi tariki kandi FARDC yirukanye mu birindiro inyeshyamba za FDLR Rud- Urunana zikwirwa imishwaro zihungira muri Pariki.
  • Taliki 3/12/2019 Lt Col HabimanA J. Damascene  alias Manudi Asifiwe  Commanda wa FDLR CRAP ( umutwe wa FDLR ugizwe n’ingabo zidasanzwe: Commando de Recherche et d’Action en Profondeur yafashwe n’ingabo za FARDC , abwo yaragiye I Goma mu butasi.
  • Taliki 3/12/2019  Ingabo za FARDC zigaruriye ibirindiro bya FLN  biherereye muri pariki ya Biega, naho abagera muri 450 Bafatanwa n’ibirwanisho byabo.
  • Taliki 4/12/2019 mu bitero simusiga by’ingabo za FARDC nabwo byishe Col Muhawenimana Theogene alias Fetus wayoboraga bataillon AXES  ya FLN yicanywe n’abandi barwanyi be  bagera kuri 83 abandi 45 bafatwa mpiri , muri icyo gitero kandi abagera kuri 1300 bari barafashwe bugwate na FLN bashyikirijwe MONUSCO.
  • Taliki 4/12/2019 igitero cy’ingabo za Kongo FARDC zagabye ibitero ku birindiro bya FDLR  muri icyo gitondo abarwanyi barenga 300 ba FLN barayamanitse barambika hasi intwaro zabo bishyira mu maboko ya FARDC.
  • Taliki ya 05/12 2019 Col Gaspard Afurika warukuriye Batayo ya FDLR yitwa Kanani, nawe yishwe mu rucyerera rwo kuri uyu munsi. Kuri iyi takiki kandi ingabo za FARDC zafashe ibirindiro bya FDLR byari biri ahitwa Parisi, aho byari biyobowe na Gen. Omega, wabonye rukomeye agakizwa n’amakuru.
  • Taliki ya 06/12/2019 Colonel Akuzwe Fidele Artemond wari Umucungamutungo wa FLN, nawe yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC ubwo yageragezaga guhunga amabombe y’indege yiriwe asukwa mu  ishyamba rya Kahuzi Biega kuwa 05/12/2019.
  • FLN n’umutwe w’inyeshyamba w’impuzamashyaka MRCD. MRCD igizwe na CNRD-Ubwiyunge; iyobowe na Wilson Irategeka• PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina; • RRM Ya Nsabimana Callixte ufungiye mu Rwanda na RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.
  • Naho P5 ni umutwe w’Ingabo uhuriweho na RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi ya Victoire Ingabire nubwo yayivuyemo abonye umugambi wanze, PDP Imanzi (nayo yatangaje ko yavuyemo), PS Imberakuri, n’Ishyaka ryitwa Amahoro’s People Congress.

Biracyaza…………

2019-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo

Abari abayobozi ba ADEPR bitabye Urukiko Rukuru bajuririra gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 01 Jun 2017
Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Ubwanditsi 28 Jul 2022
Afrika y’Epfo : Perezida Kagame  mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Afrika y’Epfo : Perezida Kagame mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Ubwanditsi 25 May 2019
Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Ubwanditsi 23 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko
ITOHOZA

Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko

Ubwanditsi 10 Aug 2018
RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be
Mu Rwanda

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda
Mu Rwanda

Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Ubwanditsi 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru