• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Police Handball Club yatangiye imyiteguro y’imikino ya nyuma ya Shampiyona

Police Handball Club yatangiye imyiteguro y’imikino ya nyuma ya Shampiyona

Ubwanditsi 15 Aug 2016 IMIKINO

Ikipe y’Umukino w’Intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yasubukuye imyitozo kugira ngo yitegure neza imikino ya Shampiyona isigaje gukina.

Irushanwa ryahagaritswe kubera imikino yitabiriwe na APR Handball Club ihuza amakipe y’igisirikare yo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC Military Games).

Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko basubukuye imyitozo kugira ngo bitegure neza umukino uzabahuza mu kwezi gutaha n’Ikipe ya College Inyemeramihigo, iri shuri ryisumbuye rikaba riri mu karere ka Rubavu.

Police Handball Club isigaje gukina imikino itanu harino uwa nyuma uzayihuza n’iyirya isataburenge ari yo APR Handball Club.

Indi mikino harimo uzayihuza n’Ishuri ryisumbuye ry’Urumuri riri mu karere ka Karongi n’uzayihuza na Kaminuza y’u Rwanda – Ishami ryayo ry’Uburezi (UR-College of Education) n’Ishami ryayo rya Huye (UR-CASS).

Mu mikino 13 imaze gukina, Police Handball Club ifite amanota 39, ikaba irusha APR Handball Club amanota abiri.

AIP Ntabanganyimana yagize ati:” Duha agaciro buri mukino. Ni yo mpamvu dukina dufite intego yo gutsinda buri mukino ku buryo tuzigama amanota menshi; kandi ibyo tuzabiharanira kugeza ku mukino wa nyuma.”

Yakomeje agira ati:” Twatangiye imyitozo hakiri kare kugira ngo twitegure neza umukino uzaduhuza na APR Handball Club itugwa mu ntege ndetse n’indi izawubanziriza.”

Mu cyiciro cya mbere Police Handball Club yatsinze APR Handball Club ibitego 23 kuri 21.

-3681.jpg

Shampiyona enye zishize zatwawe na Police Handbal Club, naho mu ya 2015-2016 imaze gutwara ibikombe bitandatu birimo icy’ Umunsi Mukuru wo kwibohora (Heroes Day Cup), icy’Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka abakinnyi, abafana n’abakunzi b’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (International Genocide Memorial Cup), icy’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo mu karere ka Afurika yo Hagati no mu Burasirazuba, (East and Central African Handball Federation Cup), n’icy’amarushanwa abera ku , z’amazi -ku mucanga (Beach Tournament).

RNP

2016-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya  Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Aug 2024
Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Ubwanditsi 11 Aug 2021
Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Ubwanditsi 21 Apr 2021
APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

Ubwanditsi 14 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize
Mu Rwanda

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Ubwanditsi 22 Jan 2019
APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije
Amakuru

APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije

Ubwanditsi 31 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru