• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ese Perezida Nkurunziza w’u Burundi azitabira umwiherero wo kuri 22 gashyanta I kampala?

Ese Perezida Nkurunziza w’u Burundi azitabira umwiherero wo kuri 22 gashyanta I kampala?

Ubwanditsi 05 Feb 2018 POLITIKI

Nyuma yo kunyeganyezwa bikomeye n’ ibihe bya politiki bitoroshye aho iminsi ya Perezida w’ u Burundi ,Pierre Nkurunziza ku butegetsi yakomeje kubarirwa ku ntoki bivugwa ko ubutegetsi bwe bugihagaze ku kaguru kamwe gashingiye k’ ubucuruzi bwa Mafia bukomeye bw’ amabuye y’ agaciro bukorwa n’ ishyaka CNDD/FDD.

Hashize igihe kinini Perezida Nkurunziza adasohoka mu gihugu atinya kongera gukorerwa Coup d’etat, n’ubwo bimeze gutyo hari ibibazo  bya Politiki mu Burundi ari nabyo byatumye imishyikirano ya Arusha inanirana, byakabaye rero umwanya wo gutanga raporo kubakuru b’ibihugu bya EAC, hakarebwa icyagarura amahoro ya nyayo mu  burundi buvugwa mu gucumbikira abahekuye u Rwanda bari mu mutwe wa FDLR.

Ku itariki ya 22 gashyantare hitezwe umwiherero w’abakuru b’ibihugu by’afurika y’uburasirazuba.

Ubunyamabanga bwa EAC buvuga ko bwahurije hamwe imyiherero y’abakuru b’ibihugu bitewe n’umwanya muto baba bafite kandi bagomba gusuzuma ingingo zikomeye kandi z’ingirakamaro.

Uzabanzirizwa n’inama zihariye ku bikorwa remezo n’izahuza abashoramari n’abaterankunga mu rwego rw’ubuvuzi, ku wa kuwa 21 Gashyantare 2018.

Iyo nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti Gushimangira no kwagura ukwihuza kw’ibihugu binyuze mu bikorwa remezo no guteza imbere urwego rw’ubuvuzi, iziga uburyo bwo kugera ku ntego z’umuryango, icyerekezo cya Afurika 2063 n’Intego zigamije Iterambere rirambye.

Kimwe n’ ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika nk’ u Rwanda, u Burundi ntibushobora guhangana n’ ibibazo by’ ubukungu butifashishije inkunga mpuzamahanga ndetse n’ umubano mwiza ushingiye ku buhahirane n’ ibihugu by’ ibituranyi mu bucuruzi bwambukirana imipaka.

abantu bakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi bavuga ko iki gihugu gikomeje kwinjira mu icuraburindi bitewe n’uko ibihugu byisnhi byagiteraga inkunga byagikuyeho amaboko.

N’ ubwo tutakwemeza 100% ko cyafatiwe Embargo(…) gusa ntawuyobewe ko u Burundi bubarirwa mu bihugu bikennye cyane kuruta ibindi ku isi ndetse ko bwari butunzwe ahanini n’ inkunga zituruka cyane mu bihugu by’ I Burayi.

Hashize igihe kitari gito abasirikare b’ u Burundi bari mu butumwa bw’ amahoro muri Somalia(AMISOM) badahembwa kandi Umuryango Wabibumbye usohora imishahara yabo ariko Leta ya Nkurunziza ntiyibagezeho nk’ uko biteganywa.

Muri Werurwe 2017, Abagize Sena y’ u Burundi bamaze gutanga raporo igaragaza ko abaturage barenze miliyoni 2 bugarijwe n’ inzara bifitanye isano n’ ubuzima bwa politiki ndetse n’ ubukungu bw’ igihugu bigaragara ko cyakomatanyirijwe.

U Burundi nk’ igihugu cyari gifite amahirwe yo kwiteza imbere uyu munsi kiragaragaza ishusho y’ umwijima biturutse ku bwicanyi bukorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, abanyamakuru n’ izindi nzirakarengane nk’ uko byagaragajwe na raporo zakozwe n’ imiryango mpuzamahanga ku burenganzira bwa munt ku Burundi.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC

Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC

Ubwanditsi 22 Jan 2020
Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Ubwanditsi 14 Aug 2019
Bantegetse kuvuga ko FPR yahanuye indege ya Habyarimana – Mugenzi wari maneko

Bantegetse kuvuga ko FPR yahanuye indege ya Habyarimana – Mugenzi wari maneko

Ubwanditsi 12 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech
Amakuru

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Ubwanditsi 16 Feb 2023
RDB yemeje ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe bitigeze bihungabana
UBUKERARUGENDO

RDB yemeje ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe bitigeze bihungabana

Ubwanditsi 22 Dec 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru